Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, General Mubarakh Muganga, yahaye agashimwe abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu cy’Abagore batarengeje imyaka 20, nyuma yo gukomeza mu kindi cyiciro mu mikino y’ijonjora yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi.
Ni igikowa General Muganga yakoze kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Gicurasi 2025 ubwo abangavu b’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda bari bamaze kunganya na Zimbabwe 0-0 mu mukino wo kwishyura wabereye kuri Kigali Pelé Stadium.
Ibi byatumye ikipe y’Igihugu y’abakobwa batarengeje imyaka 20 ikomeza mu kindi cyiciro mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, kuko yazamutse ku giteranyo cy’ibitego 2-1, dore ko yari yanayitsinze 2-1 mu mukino wabaye mu mpera z’icyumweru gishize.
Nyuma y’uyu mukino, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, General Mubarakh Muganga usanzwe ari umukunzi w’imikino byumwihariko umupira w’amaguru, yahaye agahimbazamusyi aba bangavu.
Amakuru avuga ko General Mubarakh Muganga yahaye aba bangavu agashimwe ka Miliyoni 1 Frw, kugira ngo bayagabane ubundi banywe ka juice cyangwa agafanta.
Muri iyi mikino y’ijonjora ry’ibanze yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cy’abatarengeje imyaka 20, ikipe y’u Rwanda y’abakobwa, izagaruka mu kibuga muri Nzeri uyu mwaka ubwo izaba ihura na Nigeria.

RADIOTV10