Saturday, July 12, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umugabo akurikiranyweho kubwira uwarokotse Jenoside amagambo y’ingengabitekerezo

radiotv10by radiotv10
26/05/2025
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Kigali: Ukurikiranyweho kwicisha inzara umwana we yabyemeye avuga ko yabitewe n’umujinya w’uko nyina yamumutanye
Share on FacebookShare on Twitter

Umugabo wo mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza, akurikiranywego ingengabitekerezo ya Jenoside, nyuma yo kubwira uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi amagambo y’ingengabitekerezo arimo kuba yaramubwiye ko buri mwaka yica Umututsi.

Uyu mugabo uri mu kigero cy’imyaka 45 y’amavuko, ubu ufungiye kuri Sitasiyo y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ya Busasamana mu Karere ka Nyanza, asanzwe atuye mu Mudugudu wa Kigarama mu Kagari ka Nyanza mu Murenge wa Busasamana, ariko akaba akomoka mu Murenge wa Muyira n’ubundi mu Karere ka Nyanza.

Uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, wabwiwe aya magambo y’ingengabitekerezo, avuga ko yayamubwiye ubwo yamusangaga mu kabari.

Nk’uko tubikesha ikinyamakuru cyitwa Umuseke, uyu warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, yasubiyemo ayo magambo avuga ko yabwiwe n’uyu mugabo ukekwaho ingengabitekerezo ya Jenoside.

Yagize ati “Yansanze mu kabari arambwira ngo akeneye ko muha ibipimo (measure) byanjye kuko umunsi wo kwibuka ashaka ko nzaba ndi mu isanduku.”

Uyu warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, akomeza avuga ko uwo mugabo yakomeje amubwira andi magambo mabi, nk’aho ngo yagize ati “Ibintu mwigize ngo muri Abatutsi, buri mwaka nica Umututsi.”

Uyu wabwiwe amagambo yuzuye ingengabitekerezo, akomeza agira ati “Avuga [ukekwa] ko hari uwo yaciye akaguru ngo nindeba nabi ankubita.”

Egide Bizimana uyobora Umurenge wa Busasamana, avuga ko uyu mugabo yamaze gutabwa muri yombi, ndetse Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rukaba rwatangiye gukora iperereza.

 

ICYO ITEGEKO RITEGANYA

ITEGEKO Nº 59/2018 RYO KU WA 22/8/2018 RYEREKERANYE N’ICYAHA CY’INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE N’IBYAHA BIFITANYE ISANO NA YO

Ingingo ya 4: Ingengabitekerezo ya jenoside

Ingengabitekerezo ya Jenoside; umuntu ukorera mu ruhame igikorwa, byaba mu magambo, mu nyandiko, mu mashusho cyangwa ku bundi buryo, kigaragaza imitekerereze yimakaza cyangwa ishyigikira kurimbura abantu bose cyangwa bamwe muri bo, bahuriye ku bwenegihugu, ubwoko, ibara ry’uruhu cyangwa ku idini aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500,000Frw) ariko atarenze Miliyoni imwe (1,000,000Frw).

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × 4 =

Previous Post

BREAKING: Byemejwe ko Joseph Kabila wayoboye Congo yageze mu bice bigenzurwa na M23

Next Post

Ubutumwa AFC/M23 yageneye Joseph Kabila nyuma yuko asesekaye mu bice igenzura

Related Posts

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

by radiotv10
12/07/2025
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yazamuye mu ntera bamwe mu bakozi b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, yohereza abandi mu...

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

by radiotv10
12/07/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza, bavuga ko bizejwe n’umushoramari amasezerano yo guhinga urusenda mu...

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

by radiotv10
11/07/2025
0

The history of humanity is, in many ways, the history of domination of one group over another. Across centuries, these...

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

by radiotv10
11/07/2025
0

Urukiko Rukuru rwatesheje agaciro ubujurire bwa Kazungu Denis wari wajuririye icyemezo yafatiwe cyo gufungwa burundu nyuma yo guhamywa ibyaha birimo...

BREAKING: Intumwa zirimo iz’u Rwanda, DRCongo, na America zahuriye ku meza y’ibiganiro i Doha

Eng.-Interior Ministers of Rwanda and DRC invited to Doha talks between Kinshasa and AFC/M23

by radiotv10
11/07/2025
0

The Minister of Interior of Rwanda and his counterpart from the Democratic Republic of Congo are in Doha, Qatar, for...

IZIHERUKA

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo
MU RWANDA

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

by radiotv10
12/07/2025
0

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

12/07/2025
LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

11/07/2025
Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

11/07/2025
Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

11/07/2025
Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

11/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ubutumwa AFC/M23 yageneye Joseph Kabila nyuma yuko asesekaye mu bice igenzura

Ubutumwa AFC/M23 yageneye Joseph Kabila nyuma yuko asesekaye mu bice igenzura

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.