Umugabo wo mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Nyanza ukurikiranyweho gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka icyenda abereye mubyara we ubwo bari bararanye, yavuze ko yabitewe n’ubusinzi kuko yari yanyoye inzoga.
Uyu mugabo waburanishijwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Huye, afite imyaka 25 y’amavuko, mu gihe umwana akekwaho gusambanya afite imyaka icyenda (9) asanzwe anabereye mubyara we.
Iki cyaha kiregwa uyu mugabo, cyabereye mu Kagari ka Butara, Umurenge wa Kigoma, Akarere ka Nyanza, tariki 29 Nzeri 2024, ubwo yari yararanye n’uyu mwana ku buriri bumwe.
Mu iburanisha ryabereye mu cyumba cy’iburanisha cy’Urukiko Rwisumbuye rwa Huye, uregwa yemereye Umucamanza ko yakoze iki cyaha, avuga ko yabitewe n’inzoga akaba abisabira imbabazi.
Ni mu gihe Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwaburanaga n’uyu mugabo, bwamusabiye gufungwa burundu hashingiwe ku biteganywa n’itegeko.
ICYO ITEGEKO RITEGANYA
Ingingo ya 4 y’itegeko Nº 69/2019 ryo ku wa 08/11/2019 rihindura Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
“Umuntu wese ukorera ku mwana kimwe mu bikorwa bishingiye ku gitsina bikurikira, aba akoze icyaha:
1 º gushyira igitsina mu gitsina, mu kibuno cyangwa mu kanwa k’umwana;
2 º gushyira urugingo urwo arirwo rwose rw’umubiri w’umuntu mu gitsina, cyangwa mu kibuno cy’umwana;
3 º gukora ikindi gikorwa cyose ku mubiri w’umwana hagamijwe ishimishamubiri.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri (20) ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu (25).
Iyo umuntu mukuru asambanyije umwana uri munsi y’imyaka cumi n’ine (14), igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.
Iyo umuntu mukuru asambanyije umwana ufite cyangwa urengeje imyaka cumi n’ine (14) bigatera umwana indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu.
RADIOTV10