Umugabo washakishwaga akekwaho kurasa abantu babiri muri Kaminuza ya Brown muri Leta Zunze Ubumwe za America, no kwica umwarimu wa kaminuza, yasanzwe na we yapfuye.
Inzego z’umutekano muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko umugabo ukekwaho kugira uruhare mu gitero cyo kurasa cyabereye muri Kaminuza ya Brown, cyahitanye abantu babiri kigakomereza abandi icyenda, ndetse no kwica umwarimu wa Kaminuza ya MIT, na we yasanzwe yapfuye.
Uwo mugabo ni Claudio Neves Valente, w’imyaka 48, wahoze ari umunyeshuri muri Kaminuza ya Brown akaba ari Umunya-Portugal. Yasanzwe yapfuye ku mugoroba wo ku wa Kane mu bubiko (storage facility) yakodeshaga muri Leta ya New Hampshire, ngo yirashe, nk’uko byemejwe na Colonel Oscar Perez, umuyobozi wa Polisi ya Providence.
Perez yavuze ko iperereza ry’ibanze ryerekana ko ukekwaho icyaha yagikoze wenyine. Abashinzwe iperereza bavuze ko Neves Valente ari we wagize uruhare mu gitero cyo kurasa cyabereye muri Kaminuza ya Brown ku wa Gatandatu, ndetse no mu rupfu rw’umwarimu wa MIT, Nuno F. G. Loureiro, warasiwe iwe hafi ya Boston ku wa Mbere.
Kuri ubu, iperereza ryakajijwe nyuma y’uko inzego z’umutekano zatangaje ko ziri gusuzuma isano iri hagati y’igitero cyo muri Brown n’urupfu rw’umwarimu wa MIT, mu gihe FBI yo yari yatangaje ko nta sano bifitanye.
Abashinzwe iperereza kandi bamenye ko hari imodoka ucyekwaho, ari we Neves Valente, yakodeshaga i Boston akanayitwara muri Rhode Island, kandi ikaba yaragaragaye hafi ya Kaminuza ya Brown, ndetse ko yari yapfutse pulake y’imodoka yakodeshaga mu rwego rwo guhisha umwirondoro we.
Amashusho ya camera z’umutekano yagaragaje Neves Valente yinjira mu nyubako ituwemo abantu hafi y’aho umwarimu Loureiro wishwe yari atuye, mbere yo kwinjira mu bubiko yasanzwemo yapfuye nyuma y’igihe gito.
Nubwo iperereza rikomeje, abayobozi bavuga ko hakiri ibibazo byinshi bitarasubizwa ku mpamvu nyamukuru z’ibi bitero byabibasiye.
Jean de Dieu NDAHIMANA
RADIOTV10








