Tuesday, January 13, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umugabo wakekaga ko umwana umwe muri batandatu yabyaranye n’umugore we atari uwe bamusanze yapfuye

radiotv10by radiotv10
24/11/2025
in MU RWANDA
0
Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse
Share on FacebookShare on Twitter

Umugabo w’imyaka 47 y’amavuko wo mu Murenge wa Murunda mu Karere ka Rutsiro, wari ufitanye amakimbirane n’umugore we amushinja kumuca inyuma, anavuga ko umwe mu bana babo atari we bamubyaranye, bamusanze mu mugozi yapfuye.

Uyu mugabo witwa Habimana Azarias yabanaga n’umugore we mu rugo rwabo ruherereye mu Mudugudu wa Kajugujugu, Akagari ka Kirwa, Umurenge wa Murunda, akaba yabonetse yapfuye ku wa Gatandatu w’icyumweru twaraye dusoje.

Umugore we bari bafitanye abana batandatu wari wazindukiye mu mirimo y’ubuhinzi, ni we wabanje kubona nyakwigendera ubwo yari agarutse mu rugo asanganizwa n’iyi nkuru y’incamugongo, dore ko yafunguye urugi rw’icyumba bararagamo, agasanga amanitse mu mugozi yapfuye.

Abaturanyi bakeka ko nyakwigendera ari we wimanitse mu mugozi akiyahura, dore ko atari ubwa mbere yari abigerageje, kuko byari ku nshuro ya gatatu.

Umwe mu baturanyi yagize ati “Hashize iminsi noneho avuga ko agiye kwiyahurira mu ishyamba, bamugarura agiye kurigeramo na bwo afite ikiziriko cy’inka yavugaga ko agiye gukoresha yiyahura.”

Uyu mugabo kandi yari aherutse kuvuga ko nubwo abantu bari kumutesha bamubuza kwiyahura, ariko ntagishobora kuburizamo umugambi we ngo kuko yari yaramaze kubyiyemeza.

Abaturanyi bavuga ko nyakwigendera yashinjaga umugore we kumuca inyuma, byumwihariko akavuga ko umwana umwe muri batandatu babo, atari uwe, ngo kuko yabonaga badasa ndetse nta n’umwe wo mu muryango we bafitanye agashusho.

Aya makuru y’amakimbirane yabaga mu rugo rwa nyakwigendera, yemezwa na Twagirayesu Olivier uyobora Umudugudu wa Kajugujugu, wavuze ko mu muryango w’uyu mugabo n’umugore we hahoraga intonganya.

Yagize ati “Umugore we bari bafitanye abana batandatu avuga ko harimo uwo umugore we yabyaranye n’undi mugabo, umugore abihakana, umugabo afata icyemezo cyo kwiyahura anabigeraho nk’uko yahoraga abivuga anabigerageza.”

Uyu muyobozi avuga kandi ko nyakwigendera yajyaga ataha yasinze, akuka inabi umugore we n’ubundi bapfa ibyo yamushinjaga ko amuca inyuma, aho mu minsi ishize, ngo yari yanatashye yasinze, agatwika imyenda y’umugore we ariko agahita atoroka, akaza kugaruka, akiyunga n’umugore we babifashijwemo n’inzego.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × 5 =

Previous Post

Uko byagenze ngo FARDC n’umwe mu mitwe iyifasha bakozanyeho mu mirwano noneho ikomeye

Next Post

Hamenyekanye ibishya muri dosiye ifitanye isano n’amashusho yo mu buriri y’umuhanzi Yampano n’umukunzi

Related Posts

Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

by radiotv10
13/01/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yasezeye Eric William Kneedler urangije inshingano ze zo guhagararira Leta Zunze Ubumwe za...

Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

by radiotv10
13/01/2026
0

Bamwe mu batuye mu gace umusore wari umufana ukomeye wa Rayon Sports yasanzwemo yapfuye bikekwa ko yiyahuye, mu Murenge wa...

Rwamagana: Hari umuhanda abawuturiye bavuga ko kuva wakorwa babonye ucaniwe rimwe gusa

Rwamagana: Hari umuhanda abawuturiye bavuga ko kuva wakorwa babonye ucaniwe rimwe gusa

by radiotv10
13/01/2026
0

Abaturiye n’abakoresha umuhanda wa kaburimbo Saint Aloys–Nyagasenyi uhinguka munsi ya Gare ya Rwamagana, bavuga ko kuva wakorwa, wacaniwe rimwe gusa...

Ibyo wamenya byabanjirije kwemeza Kandidatire ya Mushikiwabo ishobora gutuma ayobora OIF manda ya 3

Ibyo wamenya byabanjirije kwemeza Kandidatire ya Mushikiwabo ishobora gutuma ayobora OIF manda ya 3

by radiotv10
13/01/2026
0

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikwabo wamaze kwemezwa n’u Rwanda nk’umukandida mu matora ashobora kuzatuma ayobora...

NAME CHANGE REQUEST

NAME CHANGE REQUEST

by radiotv10
13/01/2026
0

IZIHERUKA

Icyateye Perezida wa Angola guha Tshisekedi igisubizo kinyuranye n’ibyo yari yamusabye mu guhangana na AFC/M23
AMAHANGA

Icyateye Perezida wa Angola guha Tshisekedi igisubizo kinyuranye n’ibyo yari yamusabye mu guhangana na AFC/M23

by radiotv10
13/01/2026
0

Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

13/01/2026
Ubutumwa bukomeye Umugaba Mukuru wa AFC/M23 Gen.Makenga atangaje bwerecyeye urugamba ayoboye

Ubutumwa bukomeye Umugaba Mukuru wa AFC/M23 Gen.Makenga atangaje bwerecyeye urugamba ayoboye

13/01/2026
Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

13/01/2026
Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho kongera kohereza abasirikare benshi muri Congo mu ibanga

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho kongera kohereza abasirikare benshi muri Congo mu ibanga

13/01/2026
Perezida wa America yateguje igisa n’igihano Ibihugu bizakomeza gukorana ubucuruzi na Iran

Perezida wa America yateguje igisa n’igihano Ibihugu bizakomeza gukorana ubucuruzi na Iran

13/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’ikirego cy’amashusho y’umuhanzi Yampano n’umukunzi we bakora ibyo mu buriri

Hamenyekanye ibishya muri dosiye ifitanye isano n’amashusho yo mu buriri y’umuhanzi Yampano n’umukunzi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Icyateye Perezida wa Angola guha Tshisekedi igisubizo kinyuranye n’ibyo yari yamusabye mu guhangana na AFC/M23

Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

Ubutumwa bukomeye Umugaba Mukuru wa AFC/M23 Gen.Makenga atangaje bwerecyeye urugamba ayoboye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.