Umuforomo ukora mu Kigo Nderabuzima cya Ruheru giherereye mu Karere ka Nyamasheke mu Ntara y’Iburengerazuba, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, akurikiranyweho gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato umukozi ukora amasuku muri iri vuriro bari bakoranye akazi k’ijoro.
Uyu muforomo w’imyaka 39 y’amavuko, akekwaho gusambanya umukobwa w’imyaka 25 usanzwe akora akazi k’isuku muri iri vuriro, aho bombi bari bakoze akazi k’ijoro.
Ukurikiranyweho iki cyaha, ari mu maboko ya RIB kuva ku ya 06 Mutarama 2025 aho afungiye kuri sitasiyo y’uru rwego ya Kanjongo, mu gihe icyaha akekwaho cyabaye tariki 30 Ukuboza 2024, kibera aho iri vuriro riherereye mu Mudugudu wa Masaka mu Kagari ka Raro mu Murenge wa Kanjongo.
Amakuru dukesha ikinyamakuru cyitwa Igihe, avuga ko muri iryo joro ubwo aba bombi bari bakoze akazi k’ijoro, ari bwo umuforomo yasambanyije ku gahato uyu mukozi ukora amasuku.
Aya makuru kandi yanemejwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwavuze ko hari gutunganywa dosiye ikubiyemo ikirego kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
RIB kandi yaboneyeho kwibukitsa abantu ko itazihanganira abitwaza akazi bakora bagakoresha abandi icyaha nk’iki cy’imibonano mpuzabitsina ku gahato, kuko abazafatwa bose bazashyikirizwa inzego z’ubutabera.
Nk’uko biteganywa n’ingingo ya 134 y’Itegeko riteganya ibyaha n’Ibihano muri Rusane, uregwa aramutse ahamijwe icyaha, yahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka 10 na 15 n’ihazabu iri hagati ya miliyoni 1 Frw na miliyoni 2 Frw.
RADIOTV10