Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umuganga ari mu maboko ya RIB akurikiranyweho gusambanya umukozi w’isuku bari bakoranye akazi k’ijoro

radiotv10by radiotv10
08/01/2025
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Umuherwe ukomeye ku Isi yavuze uko yiteguye icyasekeje benshi azahuriramo na mugenzi we

Ifoto yakuwe kuri internet ntihuye n'ibivugwa mu nkuru. Yifashishijwe

Share on FacebookShare on Twitter

Umuforomo ukora mu Kigo Nderabuzima cya Ruheru giherereye mu Karere ka Nyamasheke mu Ntara y’Iburengerazuba, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, akurikiranyweho gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato umukozi ukora amasuku muri iri vuriro bari bakoranye akazi k’ijoro.

Uyu muforomo w’imyaka 39 y’amavuko, akekwaho gusambanya umukobwa w’imyaka 25 usanzwe akora akazi k’isuku muri iri vuriro, aho bombi bari bakoze akazi k’ijoro.

Ukurikiranyweho iki cyaha, ari mu maboko ya RIB kuva ku ya 06 Mutarama 2025 aho afungiye kuri sitasiyo y’uru rwego ya Kanjongo, mu gihe icyaha akekwaho cyabaye tariki 30 Ukuboza 2024, kibera aho iri vuriro riherereye mu Mudugudu wa Masaka mu Kagari ka Raro mu Murenge wa Kanjongo.

Amakuru dukesha ikinyamakuru cyitwa Igihe, avuga ko muri iryo joro ubwo aba bombi bari bakoze akazi k’ijoro, ari bwo umuforomo yasambanyije ku gahato uyu mukozi ukora amasuku.

Aya makuru kandi yanemejwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwavuze ko hari gutunganywa dosiye ikubiyemo ikirego kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

RIB kandi yaboneyeho kwibukitsa abantu ko itazihanganira abitwaza akazi bakora bagakoresha abandi icyaha nk’iki cy’imibonano mpuzabitsina ku gahato, kuko abazafatwa bose bazashyikirizwa inzego z’ubutabera.

Nk’uko biteganywa n’ingingo ya 134 y’Itegeko riteganya ibyaha n’Ibihano muri Rusane, uregwa aramutse ahamijwe icyaha, yahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka 10 na 15 n’ihazabu iri hagati ya miliyoni 1 Frw na miliyoni 2 Frw.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

8 + 5 =

Previous Post

Icyakurikiye nyuma yuko hari abarwanyi ba FDLR baje bafite imbunda bakishyikiriza u Rwanda

Next Post

Hamenyekanye amakuru y’ubundi bufasha u Burundi bwahaye Congo Tshisekedi akiva guhura na Ndayishimiye

Related Posts

Iby’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga y’umbyeyi we ubugirakabiri ntibivugwaho rumwe

Iby’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga y’umbyeyi we ubugirakabiri ntibivugwaho rumwe

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Paul Kagame yakiriye mu Biro bye, abarimo Prof. Dong-Sup Yoon usanzwe ari Perezida wa Yonsei University, Kaminuza yo muri...

IZIHERUKA

Iby’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga y’umbyeyi we ubugirakabiri ntibivugwaho rumwe
MU RWANDA

Iby’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga y’umbyeyi we ubugirakabiri ntibivugwaho rumwe

by radiotv10
28/01/2026
0

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

28/01/2026
Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

28/01/2026
Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

28/01/2026
Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Hamenyekanye amakuru y’ubundi bufasha u Burundi bwahaye Congo Tshisekedi akiva guhura na Ndayishimiye

Hamenyekanye amakuru y’ubundi bufasha u Burundi bwahaye Congo Tshisekedi akiva guhura na Ndayishimiye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Iby’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga y’umbyeyi we ubugirakabiri ntibivugwaho rumwe

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.