Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Umugore afungiwe kugambanira umwana w’imyaka 15 bakamusambanya

radiotv10by radiotv10
07/12/2021
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Umugore afungiwe kugambanira umwana w’imyaka 15 bakamusambanya
Share on FacebookShare on Twitter

Umugore wo mu Karere ka Rulindo, Umurenge wa Ntarabana, Akagari ka Kajevuba, yafunzwe iminsi 30 y’agateganyo, akaba ashinjwa icyaha cyo kugambanira umwana w’umukobwa w’imyaka 15 y’amavuko agasambanywa.

Ubushinjacyaha bwa Repubulika y’u Rwanda bwatangaje iyi nkuru bwemeza ko iki cyaha umugore akurikiranyweho yagikoze taliki ya 7 Ugushyingo 2021 ubwo umukobwa baturanye yamuhaga telefoni ngo ayimucomekere yajya kuyifata, aho kuyimuha agahamagara umugabo w’umumotari amubwira ko ari musaza we ko hari icyo ashaka kubwira uwo mukobwa.

Uwo mumotari ahageze umugore yahaye uwo mwana w’umukobwa igitenge ngo akimujyanire mu nzu, ni bwo wa mumotari yamwinjiyeho amuzirika amaboko atangira kumusambanya.

Umukobwa ayavugije induru ahamagara uwo mugore ngo amutabare undi aranga ahubwo akajya amusubiza ko yabahaye rugari ngo nibashaka bararane.

Icyaha cyamenyekanye ubwo ababyeyi b’uyu mukobwa bahabwaga amakuru n’abaturanyi bamwunvise umwana wabo atabaza, bahageze basanze bikingiraniye mu nzu barabakinguza  basanga uwo mugabo aryamanye n’umukobwa  ahita yiruka aratoroka ahasiga moto ye.

Bahise bafata uwo mugore wabigizemo uruhare  ashyikirizwa inzego zibishinzwe.

Mu iburana rye, uyu mugore yahakanye icyaha aregwa, akavuga ko atigeze ahamagara uwo mumotari ariko akemera ko yaje iwe akahasanga uwo mukobwa. Ubushinjacyaha busanga ubwo ari uburyo bwo guhunga icyaha kuko azi ko gihanwa n’amategeko.

Icyaha nikimuhama azahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka 5 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 Frw) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) hashingiye ku ngingo ya 24 y’itegeko No 51/2018 ryo ku wa 13/08/2018.

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

7 − 4 =

Previous Post

Nyagatare: Abasore batatu bafatanywe 200.000Frw y’amiganano ariko banga kuvuga aho bayakuye

Next Post

Umutoza wa Kiyovu yavuze kuri Okwi na Mutyaba bivugwa ko banze gukina kubera amafaranga bafitiwe

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Umutoza wa Kiyovu yavuze kuri Okwi na Mutyaba bivugwa ko banze gukina kubera amafaranga bafitiwe

Umutoza wa Kiyovu yavuze kuri Okwi na Mutyaba bivugwa ko banze gukina kubera amafaranga bafitiwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.