Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umugore ukurikiranyweho guhengera umugabo we asinziriye akamumenaho isombe ishyushye yavuze icyabimuteye

radiotv10by radiotv10
17/04/2025
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Umugore ukurikiranyweho guhengera umugabo we asinziriye akamumenaho isombe ishyushye yavuze icyabimuteye
Share on FacebookShare on Twitter

Umugore w’imyaka 38 wo mu Murenge wa Kimisagara ukurikiranyweho gukomeretsa umugabo we amumennyeho isombe ishyushye, yemera icyaha, akavuga ko atari yabigambiriye ahubwo ko yabitewe n’umujinya yatwe no gusanga umugabo we asangira n’uwo yita indaya mu kabari.

Amakuru dukesha Ubushinjacyaha bw’u Rwanda, avuga ko uyu mugore ukurikiranywe n’Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Nyarugenge, dosiye ye yamaze kuregerwa Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.

Ubushinjacyaha buvuga ko uyu mugore wo mu Murenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge akurikiranyweho icyaha cyo gukomeretsa umugabo we w’imyaka 40 amumennyeho isombe ishyushye.

Ni icyaha cyabaye tariki 31 Werurwe 2025, aho Ubushinjacyaha buvuga ko uyu mugore “yatetse isombe, imaze kubira ahengera umugabo babanaga asinziriye ayimumenaho, ashya mu mugongo no mu maso umugore ahita yiruka ariko aza gufatwa.”

Ubushinjacyaha bukomeza bugira buti “Uregwa yemera icyaha; avuga ko yabitewe n’umujinya kuko yamusanze yicaye mu kabari asangira n’uwo yita indaya.”

 

ICYO ITEGEKO RITEGANYA

Itegeko nº 059/2023 ryo ku wa 04/12/2023 rihindura itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange

Ingingo ya 11: Gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake

Ingingo ya 121 y’Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ihinduwe ku buryo bukurikira:

(1) « Umuntu, abishaka, ukomeretsa undi, umukubita cyangwa umusagarira ku buryo bwa kiboko bubabaje aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi 6 ariko kitarenze umwaka 1 n’ihazabu itari munsi ya 100.000 FRW ariko itarenze 300.000 FRW.

(2) Iyo icyaha kivugwa muri iyi ngingo cyakorewe umwana, umubyeyi, uwo bashyingiranywe cyangwa umuntu udashoboye kwitabara kubera imiterere ye ku mubiri cyangwa mu bwenge, uwakoze icyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka 1 ariko kitarenze imyaka 3 n’ihazabu itari munsi ya 300.000 FRW ariko itarenze 500.000 FRW.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

11 + six =

Previous Post

Undi mutoza wahagaritswe na Rayon avugwaho gukora ibidakwiye yabitanzeho ukuri kwe

Next Post

Umuhuza mushya mu by’u Rwanda na Congo yahuye na Tshisekedi ku nshuro ya mbere

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Umuhuza mushya mu by’u Rwanda na Congo yahuye na Tshisekedi ku nshuro ya mbere

Umuhuza mushya mu by’u Rwanda na Congo yahuye na Tshisekedi ku nshuro ya mbere

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.