Umugabo wo mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, ushinja umugore we kumuruma igitsina, bombi barabyemera bakavuga n’uko byagenze, n’intandaro yabyo ishingiye ku gikorwa cyo mu buriri, aho umwe ashinja undi kumwima, undi akavuga ko mugenzi we amufata nk’itungo.
Yaba umugabo n’umugore we batuye mu Mudugudu wa Kabaya mu Kagari ka Ruhengeri mu Murenge wa Muhoza ndetse bakaba babana mu buryo bwemewe n’amategeko.
Bombi bemera ibi byo kurumana ku gitsina byabaye ubwo umwe yahindukizaga undi mu buriri ngo batere akabariro.
Umugabo avuga ko umugore we yabanje kumuruma ku itama, agakomereza no kuri ruriya rugingo rw’ibanga rwari rwafashe umurego.
Yagize ati “ahita amfata n’amaboko yombi, ahita anduma hano bwa mbere, nshatse kuzamura umugeri, numva yamanutse hasi, imbaraga zihita zicika.”
Uyu mugabo avuga ko akimara kurumwa ku gitsina, yahise yihutira kujya kwa muganga, baramupfuka, bamuha n’imiti yo kugabanya uburibwe, dore ko ngo yaribwaga cyane.
Umugore we avuga ko kuruma umugabo we ku gitsina, yabitewe n’uko uyu bashakanye asanzwe arangwa n’imyitwarire itamunyura iyo bageze ku ngingo yo gukora igikorwa cyo mu buriri, kuko aba ashaka kukimukoresha bunyamaswa, kandi ko aba yasinze.
Uyu mugore avuga ko umugabo we n’ubundi yaje yasinze, akamusaba ko bagira uko bigenza mu buriri. Ati “Nanjye mpita mufata, museseramo. Yaje ku neza koko, arambwira ngo ‘Nimuhe neza’, njya gufata igitsina cye?’”
Amakuru y’aya makimbirane yavuyemo kurumana igitsina, yanemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Ruhengeri, Mukamusoni Jasmine.
Uyu muyobozi aganira n’igitangazamakuru cyitwa Isango Star dukesha aya makuru, yavuze ko yagiye kuganiriza uyu muryango, kugira ngo urebe uko urandura amakimbirane bafitanye ashingiye ku gikorwa cyo mu buriri.
Yagize ati “Barashyamiranye, umugabo ngo akeneye umugore, umugore aramwangira, bararwana, umugore aruma ubugabo bw’umugabo we.”
Avuga ko umugabo yatangaje ko umugore we amwima kuri iriya ngingo y’abashakanye, mu gihe umugore na we avuga ko umugabo we amufata nk’itungo iyo bageze kuri kiriya gikorwa, kuko aba ashaka kumushikanuza, kandi hari igihe aba afite intege nke.
RADIOTV10








