Wednesday, November 5, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umugore wari ufitweho amakuru mu gukwirakwiza urumogi yanigeze gufungirwa byarangiye atahuwe

radiotv10by radiotv10
29/05/2025
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Umugore wari ufitweho amakuru mu gukwirakwiza urumogi yanigeze gufungirwa byarangiye atahuwe
Share on FacebookShare on Twitter

Umugore w’imyaka 55 yafatiwe mu Murenge wa Shyogwe mu Karere ka Muhanga ahererekanya n’umusore umufuka urimo urumogi, nyuma yuko Polisi yari imaze igihe imucungira hafi kuko yari imufiteho amakuru mu iperereza ku cyaha cyo gukwirakwiza iki kiyobyabwenge yanigeze gufungirwa.

Uyu mugore yafatanywe n’umusore w’imyaka 30 usanzwe akora akazi ko gutwara imizigo ku igare, aho yari ari kumushyikiriza uwo mufuka w’urumogi warimo urupima ibilo 25.

Aba bombi bafatiwe mu Mudugudu wa Kabeza MU Kagari ka Ruli, Umurenge wa Shyogwe, mu gitondo cyo ku wa Gatatu tariki 28 Gicurasi 2025.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye avuga ko uyu mugore yari amaze iminsi ahozwaho ijisho n’inzego zari zimufiteho amakuru ko akora ibi bikorwa.

Yagize ati “Twari tumufiteho amakuru ajyanye n’iki cyaha dore ko yari yarigeze no kugifungirwa n’ubundi, arangiza igihano arafungurwa.”

SP Emmanuel Habiyaremye avuga ko “Umufuka w’urumogi bafatanywe ufite ibiro 25.” Mu gihe abafashwe ubu bafungiye kuri Sitasiyo ya Nyamabuye mu Karere ka Muhanga.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, yaboneyeho kwibutsa abantu bishoye muri ibi byaha n’ababitekereza kimwe n’abishora mu bindi, kubivamo, kuko inzego ziri maso kandi ko abazajya babifatirwamo bazajya bahanwa hakurikijwe ibiteganwa n’amategeko.

Ingingo ya 263 y’Itegeko ryerekeye ibyaha n’ibihano muri rusange, mu gika cyayo cya gatatu, igira iti “Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.”

Iyi ngingo inagaragaza ibihano bitandukanye bitewe n’ubwoko bw’ibiyobyabwenge, aho hari aho ivuga ko iyo umuntu ahamijwe iki cyaha ahanishwa “igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri (20) ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu (25) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni cumi n’eshanu (15.000.000 FRW) ariko atarenze mililiyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bikomeye.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

17 + 2 =

Previous Post

Burundi: Umunyapolitiki wo mu ishyaka riri ku butegetesi wifuza kuba Umudepite yatawe muri yombi

Next Post

Perezida Kagame yagaragaje uko u Rwanda rwanze guheranwa no gutereranwa n’amahanga igihe rwari ruyakeneye

Related Posts

Nyamasheke: Abantu 5 barimo abatetsi b’ikigo cy’ishuli bakurikirwanywe ho kwiba ibiryo by’abana

Nyamasheke: Abantu 5 barimo abatetsi b’ikigo cy’ishuli bakurikirwanywe ho kwiba ibiryo by’abana

by radiotv10
05/11/2025
0

Inzego z’umutekano zataye muri yombi abatetsi babiri bo ku ishuli ribanza rya Nyarutovu riri mu murenge wa Bushenge, abanyonzi babiri...

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abasore b’abanyamahanga bagaragaye bakubita abantu muri Kigali

Icyo Sudani ivuga ku banyeshuri bo muri iki Gihugu bagaragaye mu bikorwa by’urugomo mu Rwanda

by radiotv10
04/11/2025
0

Ambasaderi wa Sudani mu Rwanda, Dafalla Musa yavuze ko urugomo rwagaragajwe na bamwe mu banyeshuri bakomoka muri iki Gihugu biga...

Icyavuye mu mukwabu wo gushakisha abakekwaho ubujura bubangamira benshi muri Kigali

Icyavuye mu mukwabu wo gushakisha abakekwaho ubujura bubangamira benshi muri Kigali

by radiotv10
04/11/2025
0

Abantu 11 bakekwaho ubujura barimo abategeraga abantu banyura ahahoze irimbi ry’i Nyamirambo, bafatiwe mu mukwabu wakozwe na Polisi y’u Rwanda...

Perezida Kagame yahuye n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar bagirana ibiganiro

Perezida Kagame yahuye n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar bagirana ibiganiro

by radiotv10
04/11/2025
0

Perezida Paul Kagame uri i Doha muri Qatar, yahuye n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, bagirana...

Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

Eng.-Emotions of the first Rwandans taking part in Digital ID identity verification and photo registration

by radiotv10
04/11/2025
0

Some residents from three districts in Rwanda’s Southern Province, who were among the first to participate in the correction of...

IZIHERUKA

Nyamasheke: Abantu 5 barimo abatetsi b’ikigo cy’ishuli bakurikirwanywe ho kwiba ibiryo by’abana
MU RWANDA

Nyamasheke: Abantu 5 barimo abatetsi b’ikigo cy’ishuli bakurikirwanywe ho kwiba ibiryo by’abana

by radiotv10
05/11/2025
0

Igihugu cy’u Bushinwa n’icy’u Burusiya birishimira uko umubano wabyo uhagaze bikaniyemeza ibirenzeho

Igihugu cy’u Bushinwa n’icy’u Burusiya birishimira uko umubano wabyo uhagaze bikaniyemeza ibirenzeho

05/11/2025
AMAFOTO: Umunyamakurukazi wamamaye mu Rwanda usigaye aba hanze yagaragaje ibirori byo gusezerana n’umukunzi

AMAFOTO: Umunyamakurukazi wamamaye mu Rwanda usigaye aba hanze yagaragaje ibirori byo gusezerana n’umukunzi

04/11/2025
Bugesera FC yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gukina n’ikipe yo hanze yemerewe gukinda Shampiyona y’u Rwanda

Bugesera FC yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gukina n’ikipe yo hanze yemerewe gukinda Shampiyona y’u Rwanda

04/11/2025
Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abasore b’abanyamahanga bagaragaye bakubita abantu muri Kigali

Icyo Sudani ivuga ku banyeshuri bo muri iki Gihugu bagaragaye mu bikorwa by’urugomo mu Rwanda

04/11/2025
DRC: Abashyigikiye Umunyapolitiki ufungiwe kubahuka Perezida bateguye imyigaragambyo

Uwari inkoramutima ya Tshisekedi wiyemeje kumurwanya yagarukanye imbaraga anatangaza umugambi adashobora kwihanganira

04/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida Kagame yagaragaje uko u Rwanda rwanze guheranwa no gutereranwa n’amahanga igihe rwari ruyakeneye

Perezida Kagame yagaragaje uko u Rwanda rwanze guheranwa no gutereranwa n'amahanga igihe rwari ruyakeneye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyamasheke: Abantu 5 barimo abatetsi b’ikigo cy’ishuli bakurikirwanywe ho kwiba ibiryo by’abana

Igihugu cy’u Bushinwa n’icy’u Burusiya birishimira uko umubano wabyo uhagaze bikaniyemeza ibirenzeho

AMAFOTO: Umunyamakurukazi wamamaye mu Rwanda usigaye aba hanze yagaragaje ibirori byo gusezerana n’umukunzi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.