Monday, October 20, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Umugore w’umuhanzi w’icyamamare ku Isi yakoresheje amagambo aremereye amunenga ibyo yamukoreye

radiotv10by radiotv10
27/04/2024
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Umugore w’umuhanzi w’icyamamare ku Isi yakoresheje amagambo aremereye amunenga ibyo yamukoreye
Share on FacebookShare on Twitter

Big Sade, umugore w’Umuhanzi w’icyamamare ku Isi Ne-Yo, banafitanye abana babiri, yanenze uyu mugabo we ku bwo kumuca inyuma, avuga ko akwiye guterwa ipfunwe n’ikimwaro n’ibyo yakoze, dore ko bimwe yabikoreraga imbere y’abana babyaranye.

Big Sade kandi yagereranije umugabo we Ne-Yo, n’umuhanzi P.Diddy umaze iminsi ashinjwa ibikorwa by’ihohotera rishingiye ku gitsina, amwita ‘Diddy Junior’ cyangwa se Diddy muto bijyanye n’ibikorwa bye.
Uyu mugore avuga ko uyu mugabo babyaranye abana babiri, ari umwe mu bantu bibukirwa ku bintu bibi n’imyitwarire yabo mibi.

Ne-Yo yibasiwe cyane n’uyu mubyeyi, wamushinje kuba umugome no kuryamana n’inshoreke ze mu maso y’abana be, kwishora mu biyobyabwenge, ataretse no kumuhohotera.

Sade Bagnerise, uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga, yafashe amashusho n’amajwi y’ikiganiro yagiranye n’uyu mugabo we, abishyira ahagaragara, amushinja guhugira mu bushurashuzi akibagirwa umuryango.

Benshi bakimara kubona ayo mashusho, batangiye kugira impungenge ko Ne-Yo ari ikindi cyamamare muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kigiye kujyanwa mu nkiko n’umugore mu minsi iri imbere.

Blandy Star
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × 5 =

Previous Post

Tanzania: Imibare y’abagizweho ingaruka n’umwuzure udasanzwe ikomeje gutumbagira

Next Post

Ikigiye gukurikira icyemezo cy’Urukiko ku ngingo irebana n’ibiterasoni byigeze kuzamura impaka mu Rwanda

Related Posts

Ubutumwa buryohereye umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yageneye umuhanzi wamwambitse impeta

Hamenyekanye itariki y’ubukwe bw’umunyamakurukazi n’umuhanzi bazwi mu Rwanda

by radiotv10
18/10/2025
0

Umunyamakurukazi Yvonne Kayitesi uzwi nka Tessy n’umuhanzi w’umuraperi, Ishimwe Hakizimana uzwi nka Shizzo baherutse kwambikana impeta y’urukundo, bashyize hanze itariki...

Bidasubirwaho umuhanzi wakanyujijeho umaze imyaka 12 hanze yatangaje igihe azagarukira gutura mu Rwanda

Bidasubirwaho umuhanzi wakanyujijeho umaze imyaka 12 hanze yatangaje igihe azagarukira gutura mu Rwanda

by radiotv10
17/10/2025
0

Umuhanzi Kitoko Bibarwa wari umaze imyaka 12 atuye ku Mugabane w’u Burayi, yemeje ko mu kwezi gutaha azagaruka mu Rwanda...

Ruracyageretse hagati y’umunyamakuru n’umukinnyikazi wa filimi bapfa imodoka yagaragajwe n’umwe

Ruracyageretse hagati y’umunyamakuru n’umukinnyikazi wa filimi bapfa imodoka yagaragajwe n’umwe

by radiotv10
17/10/2025
0

Umukinnyikazi wa Filimi uzwi mu Rwanda, Alliah Cool yongeye kwikoma umunyamakuru wagize icyo avuga ku modoka ye ifite plaque yo...

Uko imodoka ihenze y’umukinnyi wa Filimi Alliah Cool yazamuye impaka rukabura gica

Uko imodoka ihenze y’umukinnyi wa Filimi Alliah Cool yazamuye impaka rukabura gica

by radiotv10
16/10/2025
0

Nyuma yuko umukinnyi wa filimi, Alliah Cool agaragaje imodoka aherutse kugura, yabaye nk’uterana amagambo n’umunyamakuru umwe mu Rwanda wayitanzeho igitekerezo...

Uwabikoze n’uburozi yabumpa- T.Bosebabireba yaturitse ararira avuga ku ifoto yateje sakwesakwe

Nyuma yuko umuhanzi ‘Theo Bosebabireba’ atakambiye abantu ku kibazo kimuremereye hari icyatangiye gukorwa

by radiotv10
15/10/2025
0

Umuririmbyi Uwiringiyimana Théogène wamamaye nka ‘Theo Bosebabireba’ uherutse kugaragaza agahinda ko kuremererwa n’uburwayi bw’umugore we urembye kandi ubushobozi bwaramushiranye, yatangaje...

IZIHERUKA

Things to leave behind with the end of the week
MU RWANDA

Things to leave behind with the end of the week

by radiotv10
20/10/2025
0

Ubutumwa Perezida wa Senegal yageneye Perezida Kagame n’Abanyarwanda nyuma yo gusoza uruzinduko rwe

Ubutumwa Perezida wa Senegal yageneye Perezida Kagame n’Abanyarwanda nyuma yo gusoza uruzinduko rwe

19/10/2025
Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

18/10/2025
Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zagobotse abanyeshuri 900

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zagobotse abanyeshuri 900

18/10/2025
Ubutumwa buryohereye umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yageneye umuhanzi wamwambitse impeta

Hamenyekanye itariki y’ubukwe bw’umunyamakurukazi n’umuhanzi bazwi mu Rwanda

18/10/2025
Minisitiri w’Intebe yirukanye abayobozi batatu mu bigo bibiri byo ku rwego rw’Igihugu

Minisitiri w’Intebe yirukanye abayobozi batatu mu bigo bibiri byo ku rwego rw’Igihugu

18/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ikigiye gukurikira icyemezo cy’Urukiko ku ngingo irebana n’ibiterasoni byigeze kuzamura impaka mu Rwanda

Ikigiye gukurikira icyemezo cy’Urukiko ku ngingo irebana n’ibiterasoni byigeze kuzamura impaka mu Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Things to leave behind with the end of the week

Ubutumwa Perezida wa Senegal yageneye Perezida Kagame n’Abanyarwanda nyuma yo gusoza uruzinduko rwe

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.