Friday, October 17, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Umugore w’umukinnyi w’ikirangirire watse gatanya asaba kugabana imitungo ibyamubayeho bisa nko gukubitwa n’inkuba

radiotv10by radiotv10
14/04/2023
in FOOTBALL, SIPORO
1
Umugore w’umukinnyi w’ikirangirire watse gatanya asaba kugabana imitungo ibyamubayeho bisa nko gukubitwa n’inkuba
Share on FacebookShare on Twitter

Umugore w’umukinnyi Achraf Hakimi ukinira Paris Saint Germain, wamujyanye mu nkiko yaka gatanya, asaba ko bagabana imitungo, yizeye ko azahabwa arenga Miliyari 70Frw, yamenyeshejwe ko imitungo yose y’uyu mukinnyi yanditse ku mubyeyi we.

Uyu mukinnyi w’Umunya-Maroc yari yasize umugore we, Hiba Abouk amusiga amaramasa nyuma yuko binjiye mu rugendo rwo guhabwa gatanya.

Uyu mugore wa Hakimi yahise atanga ikirego mu rukiko asaba ko babaha gatanya yemewe n’amategeko, ndetse bakagabana imitungo ye.

Gusa Urukiko rwamenyesheje uyu mugore ko umugabo we nta mutungo n’umwe atunze kuko imitungo ye yose yanditse kuri nyina, bityo ko mu buryo bw’amategeko nta mutungo n’umwe Hakimi afite.

Uyu mugore Hiba Abouk w’imyaka 36 uruta kure umugabo we kuko afite imyaka 24, yamujyanye mu rukiko yizeye ko azahabwa miliyoni 70 z’ama-Pounds (arenga Miliyari 70 Frw) ariko akubitwa n’inkuba kuko yasanze umugabo we nta mutungo n’umwe afite.

Uwakurikiranye urubanza rwa gatanya rw’aba bombi, yagize ati “Umugore wa Ashraf Hakimi yajyanye mu rukiko ikirego cya gatanya asaba ko bazagabana imitungo bakayibagabanyiriza mu rukiko.

Yakomeje agira ati “Ubwo gatanya yashyirwaga mu bikorwa, bombi bemeranyijwe kugabana imitungo, ariko byaje kugaragara ko Ashraf Hakimi nta mitungo agira ndetse nta na konti ya banki agira. Hashize igihe Ashraf Hakimi yarandikishije imitungo ye kuri Mama we.”

Hakimi ukinira PSG imuhemba miliyoni 1 € (arenga Miliyari 1 Frw) ku kwezi, na yo 80 % yayo ajya kuri konti y’umubyeyi we.

Yatangiye gukundana n’uyu mugore we muri 2018 ubwo yari afite imyaka 19 mu gihe uyu mugore we yari afite imyaka 31.

Hakimi wafashije ikipe y’Igihugu cye ya Maroc kwitwara neza mu Gikombe cy’Isi, yari amaze iminsi ashinjwa gufata ku ngufu umugore amufatiye iwe ubwo umugore we n’umuryango we bari baragiye i Dubai.

Hakimi asanzwe ari inshuti ikomeye n’umubyeyi we

RADIOTV10

Comments 1

  1. Valens says:
    3 years ago

    Nonex aho Dubai baribagiye gukora iki??
    Ubundi ndacyeka abagabo bose bakabaye barebera kuri Hâkimi.
    Aramwemeje kbs. Buriya rero kuva 2019 yumvaga intego yiwe aruko igihe kizagera akamuriraho utwe??🤣🤣🤣

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

18 − nine =

Previous Post

Hatangajwe icyemezo cyafatiwe ukunze gukoresha Twitter mu Rwanda wari ufunze

Next Post

Ikibazo gihangakishije Abaturarwanda muri iki gihe cyatanzweho ubutumwa bari bategereje

Related Posts

Amakuru agezweho mu Ikipe iyoboye Shampiyona y’u Rwanda

Amakuru agezweho mu Ikipe iyoboye Shampiyona y’u Rwanda

by radiotv10
16/10/2025
0

Ikipe ya Police FC iyoboye urutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona y’u Rwanda imaze gukinwa iminsi itatu, yatandukanye na Muhadjiri Hakizimana wari...

Amahirwe y’Amavubi yo kujya mu cy’Isi birangiye abuze burundu

Nyuma yuko Amavubi yongeye gutenguha Abanyarwanda harakurikiraho iki?

by radiotv10
16/10/2025
0

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, yatangaje ko nyuma yuko Ikipe y’Igihugu itsinzwe imikino ibiri yikurikiranya, hagiye gushakwa uburyo hategurwa...

Umukinnyi w’umunyempano Djabel utaherukaga kugaragara muri Shampiyona y’u Rwanda agiye kongera kuyikina

Umukinnyi w’umunyempano Djabel utaherukaga kugaragara muri Shampiyona y’u Rwanda agiye kongera kuyikina

by radiotv10
14/10/2025
0

Manishimwe Djabel wanyuze mu makipe akomeye mu Rwanda nka Rayon Sports na APR FC yanabereye kapiteni, wari umaze igihe yaragiye...

Umukinnyi w’Amavubi wigaragaje mu mukino uheruka byemejwe habura amasaha ko adakina uw’uyu munsi

Umukinnyi w’Amavubi wigaragaje mu mukino uheruka byemejwe habura amasaha ko adakina uw’uyu munsi

by radiotv10
14/10/2025
0

Phanuel Kavita uri mu bakinnyi bigaragaje mu mukino u Rwanda ruheruka gukina na Benin, byemejwe ko atagaragara mu mukino uhuza...

Gen. Makenga wa M23 na Corneille Nagaa bagaragaye barindiwe umutekano bidasanzwe

Igisubizo AFC/M23 iha Tshisekedi wavuze ko hari ibyashoboka ari uko yishwe

by radiotv10
14/10/2025
0

Nyuma yuko Perezida Félix Tshisekedi wa DRC avuze ko kuvanga igisirikare cy’Igihugu cye n’abari mu mitwe nka M23, byashoboka ari...

IZIHERUKA

Amabandi yitwaje intwaro yateje igikuba i Kinshasa muri Congo
AMAHANGA

Amabandi yitwaje intwaro yateje igikuba i Kinshasa muri Congo

by radiotv10
16/10/2025
0

Umupolisi w’u Rwanda ari mu bahize abandi mu mahugurwa mu Misi anahembwa na Perezida

Umupolisi w’u Rwanda ari mu bahize abandi mu mahugurwa mu Misi anahembwa na Perezida

16/10/2025
Igikewaho gutera impanuka ikomeye yabaye muri Kamonyi cyatangajwe

Igikewaho gutera impanuka ikomeye yabaye muri Kamonyi cyatangajwe

16/10/2025
Uko imodoka ihenze y’umukinnyi wa Filimi Alliah Cool yazamuye impaka rukabura gica

Uko imodoka ihenze y’umukinnyi wa Filimi Alliah Cool yazamuye impaka rukabura gica

16/10/2025
Ubutumwa Perezida Kagame yageneye umuryango wa Raila Odinga witabye Imana

Ubutumwa Perezida Kagame yageneye umuryango wa Raila Odinga witabye Imana

16/10/2025
Dore abantu 25 bashyizwe ku rutonde rw’abafatiwe ibihano n’u Rwanda n’ibyo wabamenyaho

Dore abantu 25 bashyizwe ku rutonde rw’abafatiwe ibihano n’u Rwanda n’ibyo wabamenyaho

16/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ikibazo gihangakishije Abaturarwanda muri iki gihe cyatanzweho ubutumwa bari bategereje

Ikibazo gihangakishije Abaturarwanda muri iki gihe cyatanzweho ubutumwa bari bategereje

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amabandi yitwaje intwaro yateje igikuba i Kinshasa muri Congo

Umupolisi w’u Rwanda ari mu bahize abandi mu mahugurwa mu Misi anahembwa na Perezida

Igikewaho gutera impanuka ikomeye yabaye muri Kamonyi cyatangajwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.