Polisi y’u Rwanda yatangaje ko umuhanda Kigali-Huye wangirikiye mu Karere ka Kamonyi ubu ukaba utari nyabagendwa, igasaba abawukoresha kunyura ahandi.
Byatangajwe na Poliri y’u Rwanda ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Werurwe 2022, mu itangazo yanyuijije kuri Twitter.
Ubu butumwa bwa Polisi y’u Rwanda, bugira buti “Turabamenyesha ko umuhanda Kigali-Huye wangirikiye hagati ya Ruyenzi center n’isoko rya Bishenyi ubu ukaba utari nyabagendwa.”
Polisi y’u Rwanda yagiye igaragaza izindi nzira zakwifashishwa n’abari kuva cyangwa kwerecyeza mu Mujyi wa Kigali no mu bice byo mu Majyepfo.
Abava mu Mujyi wa Kigali berecyeza i Huye, bagiriwe inama yo gukoresha umuhanda Kigali-Ruyenzi-Nkoto, naho abava Huye berekeza Kigali bakoresha umuhanda Nkoto-Gihara-Ruyenzi.
Ubutumwa bwa Polisi y’u Rwanda busoza bugira buti “Turabasaba kwihanganira izo mbogamizi mu gihe imirimo yo kuwukora ikomeje kandi abapolisi barahari kugira ngo babayobore.”
Uyu muhanda werecyeza mu Ntara y’Amajyepfo unakoreshwa cyane, wakunze kwangirika bitewe n’ibiza by’imvura nyinshi yabaga yaguye by’umwihariko yakunze gutuma umugezi wa Nyabarongo wuzura ugahagarika urujya n’uruza.
Uyu muhanda ubu wangirikiye hagati ya Ruyenzi center n’isoko rya Bishenyi, ugize ibibazo mu gihe muri iki gihe hari kugwa imvura nyinshi mu bice binyuranye by’Igihugu.
Uyu muhanda kandi wangiritse mu gihe hari gukorwa ibikorwa byo gucyura abanyeshuri biga baba ku bigo by’amashuri.
RADIOTV10