Saturday, March 21, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Umuhanzi Ngombwa wahanze indirimbo nyinshi z’urugamba rwo kwibohora yitabye Imana

radiotv10by radiotv10
21/03/2026
in IMYIDAGADURO
0
Umuhanzi Ngombwa wahanze indirimbo nyinshi z’urugamba rwo kwibohora yitabye Imana
Share on FacebookShare on Twitter

Umuhanzi Ngombwa Timothée wahanze zimwe mu ndirimbo z’urugamba rwo kwibohora, yitabye Imana ku myaka 80 y’amavuko.

Uyu musaza uri mu bagize uruhare mu buhanzi bw’indirimbo zakoreshejwe mu rugamba rwo kubohora u Rwanda, yitabye Imana kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Werurwe 2026, nkuko byemejwe n’abamuzi ndetse n’inshuti n’imiryango.

Umuvandimwe we witwa Taratibu Theodore, yatangaje ko nyakwigendera yatabarutse mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu azize uburwayi.

Ngombwa yahanze indirimbo zirenga 100 zakoreshejwe mu rugamba rwo kwibohora, aho harimo izamenyekanye cyane nk’iyi wa ‘Ziganjamarembo’ na ‘Ziravumera’.

Umuhanga mu gutunganya imiziki, Producer Jimmy, yemeza ko indirimbo z’uyu musaza zari zatangiye gutunganywa, ndetse ko hari album yari yararangiye mu mpera z’umwaka ushize.

Yagize ati “Yari amaze gukora album iriho indirimbo umunani, nka Turatashye, Impundu, Impyisi, Inkotanyi ziganje amarembo, Inyange, Maze iminsi, Uwera da na Ziravumera.”

Uyu mutunganyamuziki, avuga ko iyi album yatunganyijwe, afashijwe mu buryo bw’amajwi, n’umuhanzi Audia Intore. Ati “Ubu hari hasigaye gahunda yo kwandikisha ibihangano bye mu buryo bw’amategeko.”

Ngombwa Timothée witabye Imana, yatangiye ubuhanzi akiri muto, dore ko yabutangiye ubwo yigaga mu mashuri abazan i Byumba ubu ni mu Karere ka Gicumbi.

Ku mbuga nkoranyambaga, abahanzi biganjemo abakora injyana ya gakondo, bakomeje kugaragaza agahinda batewe n’urupfu rwa nyakwigendera, wababoneye izuba.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × 4 =

Previous Post

FARDC yagaragaje abo ivuga ko ari abarwanyi ba AFC/M23 biyemeje kuyishyikiriza ku bushake

Related Posts

Emelyne wamenyekanye nka ‘Ishanga’ yageneye ubutumwa abakristu bagiye mu gitaramo gikomeje kuvugisha benshi

Emelyne wamenyekanye nka ‘Ishanga’ yageneye ubutumwa abakristu bagiye mu gitaramo gikomeje kuvugisha benshi

by radiotv10
19/03/2026
0

Kwizera Emelyne wamamaye ku izina rya Ishanga, nyuma y’igitaramo Doja Cat aherutse gukorera i Kigali, yasabye abakristu bakitabiriye kugisabira imbabazi...

Ubutumwa bwa Minisitiri w’Urubyiruko Dr.Utumatwishima ku mpaka zavutse ku myambarire ya Doja Cat bwazamuye izindi

Ubutumwa bwa Minisitiri w’Urubyiruko Dr.Utumatwishima ku mpaka zavutse ku myambarire ya Doja Cat bwazamuye izindi

by radiotv10
18/03/2026
0

Minisitiri w’Urubyiruko n’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yasabye abantu kuzamura imyumvire ntibakomeze kwibaza ku myambarire umuhanzi Doja Cat yagaragayemo...

Umukinnyikazi wa filimi wamenyekanye yagarutse mu Rwanda akihagera agaragaza amarangamutima y’urukumbuzi

Umukinnyikazi wa filimi wamenyekanye yagarutse mu Rwanda akihagera agaragaza amarangamutima y’urukumbuzi

by radiotv10
18/03/2026
0

Mutoni Assia wamamaye mu gukina filimi nyarwanda byumwihariko uzwi mu y'uruhererekane ya Seburikoko, yagarutse mu Rwanda nyuma y’imyaka ine agiye...

Ni achievement- Ubutumwa bwa mbere bw’Umunyamakuru Leonidas akigera ku kinyamakuru yerecyejeho

Ni achievement- Ubutumwa bwa mbere bw’Umunyamakuru Leonidas akigera ku kinyamakuru yerecyejeho

by radiotv10
16/03/2026
0

Umunyamakuru Ndayisaba Leonidas watangiye akazi kuri RADIOTV10, yavuze ko gukorera iki gitangazamakuru, ari amahirwe adasanzwe, kuko iyi radio iri mu...

Twahirwa Moses yagarutse imbere y’Urukiko ararutakambira

Twahirwa Moses yagarutse imbere y’Urukiko ararutakambira

by radiotv10
16/03/2026
0

Moses Turahirwa washinze inzu y’imideri ya Moshions izwiho kwambika abakomeye, yongeye gutakambira Urukiko ngo rumusubikire igihano cy’igifungo cy'igifungo cy'imyaka itatu...

IZIHERUKA

Umuhanzi Ngombwa wahanze indirimbo nyinshi z’urugamba rwo kwibohora yitabye Imana
IMYIDAGADURO

Umuhanzi Ngombwa wahanze indirimbo nyinshi z’urugamba rwo kwibohora yitabye Imana

by radiotv10
21/03/2026
0

FARDC yagaragaje abo ivuga ko ari abarwanyi ba AFC/M23 biyemeje kuyishyikiriza ku bushake

FARDC yagaragaje abo ivuga ko ari abarwanyi ba AFC/M23 biyemeje kuyishyikiriza ku bushake

20/03/2026
Mu butumwa bwumvikanamo umujinya umukinnyi wakanyujijeho anenze CAF kubera icyemezo cyayo cyazamuye impaka

Mu butumwa bwumvikanamo umujinya umukinnyi wakanyujijeho anenze CAF kubera icyemezo cyayo cyazamuye impaka

20/03/2026
Abayisilamu bo mu Rwanda bibukijwe ko Igisibo Gitagatafu barangije kitagomba kujyana n’ibikorwa byiza bakozemo

Abayisilamu bo mu Rwanda bibukijwe ko Igisibo Gitagatafu barangije kitagomba kujyana n’ibikorwa byiza bakozemo

20/03/2026
Netanyahu yizeje ko intambara ishobora kurangira vuba kuruta uko byatekerezwaga

Netanyahu yizeje ko intambara ishobora kurangira vuba kuruta uko byatekerezwaga

20/03/2026
Hagaragajwe Uturere tuza ku isonga mirire mibi y’abana mu Ntara y’Amajyepfo

Hagaragajwe Uturere tuza ku isonga mirire mibi y’abana mu Ntara y’Amajyepfo

20/03/2026
ADVERTISEMENT

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umuhanzi Ngombwa wahanze indirimbo nyinshi z’urugamba rwo kwibohora yitabye Imana

FARDC yagaragaje abo ivuga ko ari abarwanyi ba AFC/M23 biyemeje kuyishyikiriza ku bushake

Mu butumwa bwumvikanamo umujinya umukinnyi wakanyujijeho anenze CAF kubera icyemezo cyayo cyazamuye impaka

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.