• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Umuhanzi Nyarwanda uherutse guca amarenga yo kuva muri ‘Label’ yamufashaga byarangiye afashe icyemezo

radiotv10by radiotv10
03/06/2025
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Umuhanzi Nyarwanda uherutse guca amarenga yo kuva muri ‘Label’ yamufashaga byarangiye afashe icyemezo
Share on FacebookShare on Twitter

Umuhanzi Kenny Sol yamaze gutandukana n’inzu ifasha abahanzi ya 1:55 AM, nyuma yo kubicaho amarenga ko ashobora kuba agiye kuyivamo.

Itandukana rya Kenny Sol na 1:55 AM rigaragara mu itangazo ryashyizwe hanze kuri uyu wa Mbere tariki 02 Kamena 2025, ryerekana ko bafashe icyemezo cyo guhagarika imikoranire ku bwumvikane busesuye bw’impande zombi.

Muri iri tangazo kandi, impande zombi zivuga ko mu kwishimira imikoranire yazo “Twishimiye kubasangiza indirimbo ya nyuma twakoranye ‘Dejavu’ iri kuboneka ku mbuga zacu zose kuva uyu munsi.”

Izi mpande zombi zitangaza ko zishimira imikoranire yabayeho hagati yazo, kuko yari myiza, ndetse uyu muhanzi akifurizwa amahirwe masa mu rugendo rwe rushya rwa muzika.

Uyu muhanzi Kenny Sol wari winjiye muri 1:55 AM umwaka ushize wa 2024, yari aherutse guca amarenga ko ashobora kuva muri iyi nzu, aho mu butumwa yatambukije ku mbuga nkoranyambaga ze, yavuze ko urugendo rwe rwa muzika yarutangiye bitoroshye kandi ko yakomeje guhozaho no mu bigoye.

Kenny Sol atandukanye na 1:55 AM nyuma yuko undi muhanzi wabarizwaga muri iyi nzu ari we Ross Kana na we aherutse gutandukana na yo.

Ni mu gihe kandi hari n’amakuru avuga ko umutunganyamiziki akaba n’umuhanzi Element Eleéeh na we ashobora gusohoka muri iyi nzu, nk’uwayikoreraga imiziki, dore ko amasezerano bagiranye ari kugana ku musozo kandi bikavugwa ko kuyongera bitari mu mahitamo ye.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × four =

Previous Post

Icyo Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi muri Congo yasabye Joseph Kabila

Next Post

Ibisobanuro byatanzwe n’umukobwa ukurikiranyweho kwica umwana we amutaye mu musarani

Related Posts

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

by radiotv10
02/06/2026
0

Mu rubanza ruregwamo umuhanzi Uworizagwira Florien uzwi nka Yampano, Ubushinjacyaha bwagaragaje impamvu zikomeye bumusabira gufungwa by’agateganyo, zirimo urumogi ruri ku...

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

by radiotv10
02/06/2026
0

Umuhanzikazi France Mpundu uherutse kwambikwa impeta n’umusore wo muri Niger, Moctar bahuriye mu kiganiro ‘The Secret Story’ cyamamaye, yatangaje ko...

Uwamamaye mu gukora amashusho y’abahanzi nyarwanda agiye kurushingana n’umukobwa wakundanye n’ikindi cyamamare

Uwamamaye mu gukora amashusho y’abahanzi nyarwanda agiye kurushingana n’umukobwa wakundanye n’ikindi cyamamare

by radiotv10
01/06/2026
0

Uwamamaye nka Cedru mu mwuga wo gutunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi, yambitse impeta umukobwa witwa Ella wavuzweho gukundana na Lick Lick...

Skills Every Young Adult Should Learn Before Turning 30

Skills Every Young Adult Should Learn Before Turning 30

by radiotv10
01/06/2026
0

Your twenties are often described as the decade of discovery. It is a time when many people finish school, start...

Secrets to building strong and healthy friendships

Secrets to building strong and healthy friendships

by radiotv10
01/06/2026
0

Friendships are some of the most valuable relationships in our lives. Good friends support us during difficult times, celebrate our...

Next Post
Gicumbi: Umugore akurikiranyweho icyaha cyakoranywe ubugome kidakwiye gukorwa n’umubyeyi

Ibisobanuro byatanzwe n'umukobwa ukurikiranyweho kwica umwana we amutaye mu musarani

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.