Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Umuhanzi ukomeye mu Rwanda bwa mbere yavuze ku byamuzweho byo gutandukana n’umugore

radiotv10by radiotv10
08/08/2023
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Umuhanzi ukomeye mu Rwanda bwa mbere yavuze ku byamuzweho byo gutandukana n’umugore
Share on FacebookShare on Twitter

Umuhanzi Nemeye Platini uzwi nka P., uherutse kuvugwaho inkuru z’ibibazo bwite byaketswe ko byari mu muryango we, yabibajijweho, atanga igisubizo kigufi, kidatomora uko bimeze.

Inkuru z’ibibazo byavugwaga mu muryango w’uyu muhanzi, zazamutse cyane muri Mata uyu mwaka, aho hari abavugaga ko yasanze umwana byavugwaga ko yabyaranye n’umugore we, atari uwe.

Bimwe mu binyamakuru byandika ku myidagaduro, byavugaga ko uyu muhanzi yagiye gukoresha ibizamini bya gihanga bya DNA, agasanga umwana atari uwe.

Byanavugwaga ko ibi byazamuye umwuka utari mwiza, hagati ye n’umugore we Olivia bari bamaranye umwaka basezeranye kubana, dore ko bakoze ubukwe muri Werurwe umwaka ushize, ku buryo hari n’abavugaga ko batakibana mu nzu.

Platini wirinze kugira icyo avuga kuri ibi bibazo, ntiyahwemye kugaragara mu bikorwa bya muzika birimo ibitaramo ndetse n’ubukangurambaga yaniyambajwemo bwo kurwanya agakoko gatera SIDA.

Mu mpera z’icyumweru gishize, Platini yanagaragaye mu gitaramo cyateguwe n’Umunyamakuru w’ikirangirire mu myidagaduro yo mu Rwanda, Ally Soudi, ari na ho yaganiriye n’itangazamakuru, rikamubaza ku bibazo yavuzweho we n’umugore we.

Umunyamakuru wabimubajijeho, yamusabye gukura urujijo kuri ayo makuru yavuzweho kuko we yakomeje kuruca akarumira.

Yamusubije agira ati “Ese ibintu ntigeze mvugaho, ubu ni wowe ngiye kubibwira? Mbihariye abafite ubumenyi kundusha ibyanjye. Hari abafite ubumenyi bwinshi kurusha uko niyizi, bakomeze babiganireho.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × 5 =

Previous Post

Rwanda: Abarenga 70 bajyanywe kwa muganga igitaraganya ku mpamvu ikekwa

Next Post

Senegal: Utavugwa rumwe n’ubutegetsi ufunze yajyanywe kwa muganga igitaraganya ku mpamvu imuturutseho

Related Posts

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

by radiotv10
27/01/2026
0

Bamwe mu bamaze igihe bakoresha imbuga nkoranyambaga banazwi mu mwuga w’itangazamakuru, bagiriye inama utarazimaraho igihe ukomeje kunyuzaho ubutumwa buvugwaho ko...

Miss Naomie wagaragaje ibya Hoteli Château le Marara yongeye kuvuga nyuma y’icyemezo cyafashwe

Igisubizo cyihuse Miss Naomie yahaye uwibajije impamvu adatwita

by radiotv10
27/01/2026
0

Nyuma yuko hari uwanditse avuga ngo “umwaka urahise undi uratashye Miss Namie akoze ubukwe ariko nta kanunu ko gusama”, uyu...

Umwe mu bamamaye mu gusobanura Filimi mu Rwanda n’umukunzi we bageze ku ntego y’urukundo rwabo

Umwe mu bamamaye mu gusobanura Filimi mu Rwanda n’umukunzi we bageze ku ntego y’urukundo rwabo

by radiotv10
26/01/2026
0

Uwamamaye nka PK mu gusobanura filimi mu Rwanda, wari uherutse kwambika impeta y’urukundo umukunzi we, bamaze gukora ubukwe nk’umugore n’umugabo....

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

by radiotv10
24/01/2026
0

Abanyamakuru bazwi mu Rwanda, Aissa Cyiza, Cyuzuzo Jeanne d’Arc, Michèle Iradukunda uzwi nka Michou, na Mucyo Christella, bazwi mu kiganiro...

Bruce Melodie nyuma y’amasaha macye yerecyeje muri Kenya yahise atangira gukora icyamujyanye

Bruce Melodie nyuma y’amasaha macye yerecyeje muri Kenya yahise atangira gukora icyamujyanye

by radiotv10
23/01/2026
0

Umuhanzi Bruce Melodie ukunze kwiyita ‘Munyakazi’, nyuma y’amasaha macye ahagurutse i Kigali akerecyeza i Nairobi muri Kenya mu bikorwa byo...

IZIHERUKA

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi
IMYIDAGADURO

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

27/01/2026
Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

27/01/2026
Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’Umwarimu wa kaminuza uherutse gufungwa hamwe n’abakobwa batatu

27/01/2026
AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

27/01/2026
Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

27/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Senegal: Utavugwa rumwe n’ubutegetsi ufunze yajyanywe kwa muganga igitaraganya ku mpamvu imuturutseho

Senegal: Utavugwa rumwe n’ubutegetsi ufunze yajyanywe kwa muganga igitaraganya ku mpamvu imuturutseho

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.