Ibikorwa bye by’indashyikirwa, kureba kure, imiyoborere ye yazamuye imibereho y’Abanyarwanda, n’ubutumwa bwuzuye impanuro; ni bimwe mu bituma Abanyarwanda n’abanyamahanga bamukunda by’ikirenga. Umuhanzi Harmonize wo muri Tanzania, na we yagaragaje urukundo afitiye Perezida Paul Kagame w’u Rwanda.
Rajab Abdul Kahali uzwi nka Harmonize, uri mu bahanzi bakunzwe muri Afurika y’Iburasirazuba ndetse no muri Afurika yose, mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yagaragaje ko akunda Perezida Paul Kagame.
Ku rubuga nkoranyambaga rwe rwa Twitter, Harmonize yashyizeho ifoto y’Umukuru w’u Rwanda, arangije ashyiraho ubutumwa bugira buti “Warakoze Kagame. Tutagufite nta mahoro twagira.” Ubundi ashyiraho uturangabyiyumviro (Emoji) tugaragaza ko amukunda, akunda n’u Rwanda.
Harmonize kandi ntiyagarukiye aho, kuko yahise ajya ku rubuga nkoranyambaga rwa Instagram, ahita ahindura ifoto ndangarubuga rwe (Profile) ashyiraho iya Perezida Paul Kagame.
Perezida Paul Kagame usanzwe akundwa na bose yaba Abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga kubera ibikorwa by’indashyikirwa akora, yaba mu Rwanda ndetse no ku Mugabane wa Afurika, ashimirwa by’umwihariko uruhare rukomeye yagize mu guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, iri kwibuka ku nshuro ya 29.
Mu bihe nk’ibi byo Kwibuka, benshi biganjemo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, bagaragariza Perezida Paul Kagame ko bamushimira ubutwari bwe, bwo kuba yaratabaye Abanyarwanda ku buryo kongera kubaho kwabo ari we babikesha.
Umukuru w’u Rwanda Paul Kagame kandi ashimirwa kuba yarubatse u Rwanda aruhereye ku busa, ubu mu myaka 29 rukaba ari Igihugu cy’intangarugero ku Isi yose.
RADIOTV10