Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Umuhanzi w’izina rizwi mu Rwanda ahishuye akayabo akura mu kwandikira abandi indirimbo

radiotv10by radiotv10
24/08/2024
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Umuhanzi w’izina rizwi mu Rwanda ahishuye akayabo akura mu kwandikira abandi indirimbo
Share on FacebookShare on Twitter

Umuhanzi Danny Vumbi usanzwe anandikira abandi indirimbo, avuga ko uyu mwuga na wo urimo agatubutse, kuko nta ndirimbo yandikira munsi ya miliyoni 1 Frw, ndetse ko hari izo yandikira hagati ya miliyoni 2 Frw na miliyoni 5 Frw.

Danny Vumbi yabitangaje mu kiganiro yagiranye na RADIOTV10, aho yavuze ko umwuga wo kwandika indirimbo na wo amaze kuwumenyekanamo, kuko hari benshi bamwiyambaza ngo abandikire.

Avuga ko nta muntu ajya yandikira indirimbo ku buntu, ati “Iby’ubu byose byabaye amafaranga, iby’ubusa bitera ububwa, nta bintu by’ubuntu bikibaho.”

Avuga kandi ko abahanzi benshi yandikira, ari aba bamwishakiye. Ati “Baranshaka nkajya kubona nkabona umuntu aranyandikiye ngo ndashaka indirimbo, nkamubaza uko iteye, nkacisha amaso mu bihangano bye kugira ngo menye ikimubereye, tukavugana amafaranga nkayimukorera.”

Abajijwe ibiciro by’amafaranga yaca umuhanzi ku ndirimbo imwe, Danny Vumbi, yavuze ko atari igiciro kimwe ku bahanzi bose, icakora ko hari ayo adashobora kujya munsi.

Ati “Ubu ndimo kwandikira abantu hagati ya miliyoni imwe na miliyoni ebyiri ku bahanzi basanzwe, naho ibigo bya Leta ni hagati ya miliyoni ebyiri na miliyoni eshanu.”

Danny Vumbi amaze imyaka irenga 15 mu muziki, aho yatangiriye mu itsinda The Brothers ryamamaye mu ndirimbo zinyuranye nka ‘Byabihe’ yakunzwe na benshi, akaba yaraje gukomeza kuririmba ku giti cye nyuma y’uko abagize iri tsinda batandukanye.

Zimwe mu ndirimbo Dnny Vumbi yandikiye abandi bahanzi, zirimo iyo aheruka kwandikira Umuhanzi Bwiza yitwa ‘Ogera’ yamamaye cyane mu bihe byo kwamamaza Umukandida wa FPR-Inkotanyi, Paul Kagame waje no kwegukana intsinzi mu matora y’Umukuru w’Igihugu, ndetse ‘Nywe PK24’ ya Nel Ngabo na yo igaruka ku bigwig by’Umukuru w’u Rwanda.

Esther Fifi UWIZERA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × one =

Previous Post

MTN Rwanda and East African Promoters Announce the Return of Iwacu Muzika Festival 2024

Next Post

Undi Muyobozi w’Igihugu gikomeye yinjiye mu rugendo rwo kunga u Burusiya na Ukraine

Related Posts

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

by radiotv10
28/01/2026
0

Umuhanzikazi Sarah Sanyu wamamaye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi, yashyize hanze indirimbo...

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

by radiotv10
27/01/2026
1

Bamwe mu bamaze igihe bakoresha imbuga nkoranyambaga banazwi mu mwuga w’itangazamakuru, bagiriye inama utarazimaraho igihe ukomeje kunyuzaho ubutumwa buvugwaho ko...

Miss Naomie wagaragaje ibya Hoteli Château le Marara yongeye kuvuga nyuma y’icyemezo cyafashwe

Igisubizo cyihuse Miss Naomie yahaye uwibajije impamvu adatwita

by radiotv10
27/01/2026
0

Nyuma yuko hari uwanditse avuga ngo “umwaka urahise undi uratashye Miss Namie akoze ubukwe ariko nta kanunu ko gusama”, uyu...

Umwe mu bamamaye mu gusobanura Filimi mu Rwanda n’umukunzi we bageze ku ntego y’urukundo rwabo

Umwe mu bamamaye mu gusobanura Filimi mu Rwanda n’umukunzi we bageze ku ntego y’urukundo rwabo

by radiotv10
26/01/2026
0

Uwamamaye nka PK mu gusobanura filimi mu Rwanda, wari uherutse kwambika impeta y’urukundo umukunzi we, bamaze gukora ubukwe nk’umugore n’umugabo....

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

by radiotv10
24/01/2026
0

Abanyamakuru bazwi mu Rwanda, Aissa Cyiza, Cyuzuzo Jeanne d’Arc, Michèle Iradukunda uzwi nka Michou, na Mucyo Christella, bazwi mu kiganiro...

IZIHERUKA

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda
MU RWANDA

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

29/01/2026
Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

29/01/2026
Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

29/01/2026
Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

29/01/2026
Five things you must know before a job interview

Five things you must know before a job interview

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Undi Muyobozi w’Igihugu gikomeye yinjiye mu rugendo rwo kunga u Burusiya na Ukraine

Undi Muyobozi w’Igihugu gikomeye yinjiye mu rugendo rwo kunga u Burusiya na Ukraine

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.