Umuhanzikazi Bwiza Emerance uzwi nka Bwiza uri mu bahiriwe kuva yatangira umuziki, yashyize hanze integuza ya Album ye ya mbere azamurika muri uyu mwaka.
Bwiza wameneyekanye biciye mu irushanwa ritegurwa n’inzu ifasha abahanzi ya KIKAC Music ubwo yatsindaga amarushanwa akemezwa nk’umuhanzi bagiye gukarana ku buryo bw’amasezerano, kuva ubwo yahise afatiraho.
Kugeza ubu umuhanzi Bwiza amaze kumenyekana mu Rwanda no hanze yarwo ku buryo ntawashidikanya kuvuga ko yahiriwe n’iyi myaka ibiri ishize.
Amaze gukorera ibitaramo ku Mugabane w’u Burayi aho yamaze igihe kitari gito ataramira abahatuye, bakanamugaragariza urugwiro.
Mu kiganiro yagiranye na Radio 10, Bwiza yavuze ko nagaruka mu Rwanda azahita ashyira hanze Album ye ya mbere anateganya kuzakorera igiaramo.
Uyu uyu muhanzikazi yashyize hanze Integuza ya Album itariho umubare w’indirimbo zizaba ziyigize, ariko ziri hagati ya 10 na 14, aho biteganyijwe ko azashyira hanze urutonde rwazo mu cyumweru gitaha.
Bwiza arateganya gukora igitaramo cyo kuzamurika iyi Album ye tariki 15 Nzeri 2023, kizaba nyuma y’uko hakozwe igurishwa rya album ye ibyo bita (Pre-Sales).
Zimwe mu ndirimbo zizaba ziri kuri iyi album, harimo izakunzwe na benshi ‘Wibeshya’, ‘Warubizi’, ‘Do Me Soja’ yakoranye na Juno Kizigenza, iyitwa ‘Ready’ n’izindi.
Kate Gustave NKURUNZIZA
RADIOTV10