Donald Trump uherutse gutsinda amatora y’Umukuru w’Igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za America, yahaye inshingano abarimo umuherwe Elon Musk zo kuyobora Urwego rushya rwa Doge (Department of Government Efficiency).
Izi nshingano zahawe Elon Musk na Vivek Ramaswamy kuri uyu wa Kaabiri tariki 12 Ugushyingo 2024, aho uru rwego bahawe ruzatangira muri Mutarama umwaka utaha, ubwo Donald Trump azaba atangiye inshingano zo kuyobora Leta Zunze Ubumwe za America.
Mu itangazo rya Trump, yavuze ko “gukorana n’aba Banyamerika babiri beza bizatuma ubuyobozi bwanjye butaba Guverinoma yishyira hejuru, kugabanya amategeko akabije, guca isesagura ry’umutungo w’Igihugu ndetse no kuvugurura inzego za Leta.”
Uru rwego ruzayoborwa n’aba bagabo, ruzajya rugira inama runahe imirongo Guverinoma ariko rukaba ari urwego rutari urwa Leta.
Trump washyizeho uru rwego, yari yatangaje ko hakenewe Komisiyo ikwiye gutanga inama ku migambi mishya yo kuzamura ubukungu, aho yari yabitangaje muri Nzeri uyu mwaka. Icyo gihe yari yavuze ko yumvikanye n’umuherwe Elon Musk ko azayobora iyi Komisiyo, igihe yaba agarutse muri White House.
Ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamaza, Trump yari yavuze ko naramuka atowe, Guverinoma ye igomba kuzagira Komisiyo izafasha Guverinoma kudasesagura, aho yari yavuze ko “iyi komisiyo izategura umushinga wo kurandura burundu uburiganya ndetse n’ibyishyurwa bitanyuze mu mucyo mu gihe cy’amezi atandatu. Ibi kandi bizatuma hazigamwa Tiliyoni z’amadolari.”
Umuherwe Elon Musk uri mu bahawe inshingano zo kuyobora uru rwego, ni umwe mu bafashije Donald Trump mu bikorwa byo kwiyamamaza.
Kimwe na Ramaswamy, wari wabanje guhangana na Trump mu matora y’ibanze y’uzahagararira Aba-Republican mbere yuko atangaza ko amushyigikiye, na we yaje kumufasha mu kwiyamamaza, ndetse akaba yaragaragaje umushinga wazafasha Guverinoma gushyiraho umurongo wo kugabanya amafaranga Leta itakaza.
RADIOTV10