Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Umuherwe wafashije Trump mu kwiyamamaza yahise amugororera amuha inshingano

radiotv10by radiotv10
13/11/2024
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Umuherwe wafashije Trump mu kwiyamamaza yahise amugororera amuha inshingano
Share on FacebookShare on Twitter

Donald Trump uherutse gutsinda amatora y’Umukuru w’Igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za America, yahaye inshingano abarimo umuherwe Elon Musk zo kuyobora Urwego rushya rwa Doge (Department of Government Efficiency).

Izi nshingano zahawe Elon Musk na Vivek Ramaswamy kuri uyu wa Kaabiri tariki 12 Ugushyingo 2024, aho uru rwego bahawe ruzatangira muri Mutarama umwaka utaha, ubwo Donald Trump azaba atangiye inshingano zo kuyobora Leta Zunze Ubumwe za America.

Mu itangazo rya Trump, yavuze ko “gukorana n’aba Banyamerika babiri beza bizatuma ubuyobozi bwanjye butaba Guverinoma yishyira hejuru, kugabanya amategeko akabije, guca isesagura ry’umutungo w’Igihugu ndetse no kuvugurura inzego za Leta.”

Uru rwego ruzayoborwa n’aba bagabo, ruzajya rugira inama runahe imirongo Guverinoma ariko rukaba ari urwego rutari urwa Leta.

Trump washyizeho uru rwego, yari yatangaje ko hakenewe Komisiyo ikwiye gutanga inama ku migambi mishya yo kuzamura ubukungu, aho yari yabitangaje muri Nzeri uyu mwaka. Icyo gihe yari yavuze ko yumvikanye n’umuherwe Elon Musk ko azayobora iyi Komisiyo, igihe yaba agarutse muri White House.

Ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamaza, Trump yari yavuze ko naramuka atowe, Guverinoma ye igomba kuzagira Komisiyo izafasha Guverinoma kudasesagura, aho yari yavuze ko “iyi komisiyo izategura umushinga wo kurandura burundu uburiganya ndetse n’ibyishyurwa bitanyuze mu mucyo mu gihe cy’amezi atandatu. Ibi kandi bizatuma hazigamwa Tiliyoni z’amadolari.”

Umuherwe Elon Musk uri mu bahawe inshingano zo kuyobora uru rwego, ni umwe mu bafashije Donald Trump mu bikorwa byo kwiyamamaza.

Kimwe na Ramaswamy, wari wabanje guhangana na Trump mu matora y’ibanze y’uzahagararira Aba-Republican mbere yuko atangaza ko amushyigikiye, na we yaje kumufasha mu kwiyamamaza, ndetse akaba yaragaragaje umushinga wazafasha Guverinoma gushyiraho umurongo wo kugabanya amafaranga Leta itakaza.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 + fifteen =

Previous Post

Ubutumwa bwahawe Abapolisi barimo CP n’uwabaye Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda basezerewe

Next Post

Umugabo waguwe gitumo akora ibiyobyabwenge yanze kugorana yemera icyaha avuga icyabimuteraga

Related Posts

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

by radiotv10
28/01/2026
0

Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa yavuze ko kuba iri Huriro ryakorana n’u Rwanda bitavuze ko rurifasha, ahubwo ko hari impamvu...

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Ifoto ya Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu imugaragaza ari kuvugira kuri Telefone yagiye yomekwaho utuntu duhisha kamera yayo n’akarango...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

by radiotv10
27/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko ridateze kurekura igice na kimwe mu byo ryafashe,...

Abajenerali bafite amazina akomeye muri FARDC baravugwa mu rubanza ruregwamo undi Mujenerali

Abajenerali bafite amazina akomeye muri FARDC baravugwa mu rubanza ruregwamo undi Mujenerali

by radiotv10
27/01/2026
0

Abajenerali barimo Maj Gen Sylvain Ekenge, wahoze ari Umuvugizi w’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) baravugwa nk’abatangabuhamya mu...

Amasezerano y’amateka yagezweho hagati y’u Burayi n’u Buhindi

Amasezerano y’amateka yagezweho hagati y’u Burayi n’u Buhindi

by radiotv10
27/01/2026
0

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi n’u Buhinde batangaje amasezerano akomeye y’ubucuruzi nyuma y’imyaka hafi 20 y’ibiganiro byagiye bihagarara kenshi, mu gihe...

IZIHERUKA

Iby’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga y’umbyeyi we ubugirakabiri ntibivugwaho rumwe
MU RWANDA

Iby’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga y’umbyeyi we ubugirakabiri ntibivugwaho rumwe

by radiotv10
28/01/2026
0

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

28/01/2026
Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

28/01/2026
Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

28/01/2026
Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Umugabo waguwe gitumo akora ibiyobyabwenge yanze kugorana yemera icyaha avuga icyabimuteraga

Umugabo waguwe gitumo akora ibiyobyabwenge yanze kugorana yemera icyaha avuga icyabimuteraga

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Iby’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga y’umbyeyi we ubugirakabiri ntibivugwaho rumwe

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.