Bamwe mu baturage bo mu Kagari ka Rukoko mu Murenge wa Rubavu mu Karere ka Rubavu, baravuga ko barambiwe inkoni bakubitwa n’umuhesha w’Inkiko w’Umwuga ushaka kubanyaga umutungo wabo, none akaba anakoresha Inkeragutabara zikabafunga.
Aba baturage bagize imiryango 11, babwiye RADIOTV10 ko Umuhesha w’Inkiko w’Umwuga witwa Me Nshimiyimana Thacien abarembeje kubera ikibazo bafitanye cy’isambu baguze ariko ngo ikaza kugurwa muri cyamunara n’uyu munyamategeko.
Umunyamakuru wamenye amakuru ko aba baturage bari bafatiwe kuri iyi sambu, aho Inkeragutabara zari zababujije kwinyagambura, yagiye aho bari bafatiwe, aba bashinzwe umutekano bakimubona bahita bakizwa n’amaguru.
Umwe mu baturage wari wafatiwe aha, yagize ati “Uko ngeze muri ubu butaka ndakubitwa. Mpohoterwa na Nshimiyimana Thacien, yashyizemo abakozi, iyo tubasanzemo batwirukaho n’amabuye n’imipanga, kandi ari isambu yacu twaguze amafaranga.”
Bavuga ko umuturage wabagurishije ubu butaka, yari afite ibyangombwa, ariko bagatungurwa n’uburyo bwaguzwe muri cyamunara n’uwo muhesha w’inkiko.
Icyakora biyambaje inzego z’ubutabera, ngo zisanga iyo cyamunara itarigeze ibaho ku buryo ubu bakiri mu manza kandi ko bababujije kugira icyo bakorera muri ubu butaka, ariko uwo munyamategeko akaba atabikozwa.
Undi muturage agira ati “Nkubu uduhaye inama, we aragaruka akavuga ati ‘ngiye guhamagara Inkeragutabara zanjye’. Ugasanga zose zitwuzuyeho.”
Bavuga ko uretse kuba bakubitwa, uyu Muhesha w’Inkiko anabahoza ku nkeke abakangisha ko abarusha ubushobozi.
Uyu muturage akomeza agira ati “Yigeze kumbwira ngo ‘wowe imbere yanjye uri nyakatsi’, ati ‘ku bw’amafaranga mfite, nakwicisha’.”
Uyu munyamategeko Me Nshimiyimana Thacien we yemeza ko ubu butaka ari ubwe kandi ko adashobora kwitabaza ubutabera kuko we ntakibazo afite.
Ati “Burya umuntu agana ubutabera kuko afite ikibazo runaka. Njye ntabwo naguze mu cyamunara, naguze n’uwaguze mu cyamunara, ankorera mutation, uwo muntu ntakibazo mfitanye na we.”
Icyakora avuga ko yiyambaje RIB ku kibazo cyo kuba aba baturage bamusagarira bakaza kumurandurira imyaka aba yahinze muri uyu murima.
RADIOTV10 yagerageje kuvugisha Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubavu ndetse n’Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, ariko bombi ntibabasha kuboneka ku murongo wa telefone.
INKURU MU MASHUSHO
Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10