Wednesday, January 21, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Umuhuza mushya mu by’u Rwanda na Congo yahuye na Tshisekedi ku nshuro ya mbere

radiotv10by radiotv10
17/04/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Umuhuza mushya mu by’u Rwanda na Congo yahuye na Tshisekedi ku nshuro ya mbere

Mu cyumweru gishize yari yanakiriwe na Perezida Tshisekedi wa Congo Kinshasa

Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Togo, Faure Essozimna Gnassingbé uherutse guhabwa inshingano zo kuba umuhuza mu by’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yahuye na Perezida Félix Tshisekedi.

Faure Essozimna Gnassingbé wahawe izi nshingano n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, yahuye na Perezida Tshisekedi kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Mata 2025 i Kinshasa muri DRC.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, byatangaje ko Perezida Faure Essozimna Gnassingbé “yageze i Kinshasa mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu, nyuma yuko yabanje kunyura i Luanda, Perezida Faure Essozimna Gnassingbé yagiranye ibiganiro na mugenzi we Félix Tshisekedi ku biganiro by’i Luanda n’i Nairobi, nyuma y’iminsi ine ahawe inshingano z’ubuhuza.”
Perezida wa Togo, kuri uyu wa Gatatu kandi yari yakiriwe na mugenzi we wa Angola, Joao Lourenço unayoboye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, aho baganiriye ku nzira zo kugarura amahoro, ituze n’umutekano mu burasirazuba bwa DRC.

Perezida wa Angola, João Lourenço wahoze ari n’umuhuza hagati y’u Rwanda na DRC, akaba aherutse guhagarika izi nshingano, mu rwego rwo gushyira mu bikorwa izo kuyobora Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Mu biganiro bagiranye, aba bayobozi bombi, bagarutse ku bibazo by’umutekano biri mu burasirazuba bwa DRC byahinduye isura mu ntangiro z’uyu mwaka, aho umutwe wa M23 wafashe Umujyi wa Goma ukaba uwugenzura ubu.

Perezida wa Togo, Faure Essozimna Gnassingbé yahawe izi nshingano z’ubuhuza, nyuma yuko ibiganiro by’i Luanda n’i Nairobi bihujwe, bivuye mu byemezo byafatiwe mu nama zahuje Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma, bigize Imiryango ya EAC na SADC, yiyemeje guhuza imbaraga mu gushaka umuti w’ibibazo biri muri Congo Kinshasa.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 − 3 =

Previous Post

Umugore ukurikiranyweho guhengera umugabo we asinziriye akamumenaho isombe ishyushye yavuze icyabimuteye

Next Post

Rubavu: Abasenyewe na Sebeya ubwo habaga ibiza bikomeye bamaze imyaka ibiri mu rujijo

Related Posts

Uganda Elections: Observers of GEOM Note Challenges, But Vote Declared Free and Fair

Uganda Elections: Observers of GEOM Note Challenges, But Vote Declared Free and Fair

by radiotv10
20/01/2026
0

Uganda held widely watched presidential and parliamentary elections on 15 January 2026, choosing both the country’s leader and members of...

Igisirikare cya Congo kikomanze mu gatuza kinayobya uburari nyuma yuko AFC/M23 ivuye muri Uvira

Igisirikare cya Congo kikomanze mu gatuza kinayobya uburari nyuma yuko AFC/M23 ivuye muri Uvira

by radiotv10
20/01/2026
0

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, cyatangaje ko kigaruriye Umujyi wa Uvira muri Kivu y’Epfo, nyuma yuko Ihuriro AFC/M23...

Museveni yahishuye ibanga akesha intsinzi ye n’icyo ishimangira muri Uganda

Museveni yahishuye ibanga akesha intsinzi ye n’icyo ishimangira muri Uganda

by radiotv10
20/01/2026
0

Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, yabwiye abaturage ko intsinzi ikomeye yabonye mu matora y’umukuru w’igihugu aheruka igaragaza ubuhangange bw’ishyaka rye,...

Abarwanyi ba AFC/M23 bakimara kuva muri Uvira byuzuye ibintu byahise bidogera

Abarwanyi ba AFC/M23 bakimara kuva muri Uvira byuzuye ibintu byahise bidogera

by radiotv10
19/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko impugenge ryagaragaje niriramuka rirekuye Umujyi wa Uvira, zahise...

Nyuma ya Perezida w’u Rwanda uw’u Burundi na we yageneye Museveni ubutumwa

Nyuma ya Perezida w’u Rwanda uw’u Burundi na we yageneye Museveni ubutumwa

by radiotv10
19/01/2026
0

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, na we yashimiye mugenzi we wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni ku bw’intsinzi ye yo kongera...

IZIHERUKA

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe
MU RWANDA

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

by radiotv10
20/01/2026
0

Dear Gen Z, do we ever think about the impact of what we say or post on social media?

Dear Gen Z, do we ever think about the impact of what we say or post on social media?

20/01/2026
Uganda Elections: Observers of GEOM Note Challenges, But Vote Declared Free and Fair

Uganda Elections: Observers of GEOM Note Challenges, But Vote Declared Free and Fair

20/01/2026
Abasirikare b’u Rwanda bagiye gutanga ubufasha ku Gihugu cyashegeshwe n’ibiza batangiye kubutanga

Abasirikare b’u Rwanda bagiye gutanga ubufasha ku Gihugu cyashegeshwe n’ibiza batangiye kubutanga

20/01/2026
AMAFOTO: Irebere ibihe byiza Ambasaderi w’Igihugu kimwe mu Rwanda akomeje kuhagirira bikamunyura

AMAFOTO: Irebere ibihe byiza Ambasaderi w’Igihugu kimwe mu Rwanda akomeje kuhagirira bikamunyura

20/01/2026
Ibyamenyekanye ku cyatumye umuhanzi The Ben asiba ubutumwa bwateje urujijo

Ibyamenyekanye ku cyatumye umuhanzi The Ben asiba ubutumwa bwateje urujijo

20/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Rubavu: Abasenyewe na Sebeya ubwo habaga ibiza bikomeye bamaze imyaka ibiri mu rujijo

Rubavu: Abasenyewe na Sebeya ubwo habaga ibiza bikomeye bamaze imyaka ibiri mu rujijo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Dear Gen Z, do we ever think about the impact of what we say or post on social media?

Uganda Elections: Observers of GEOM Note Challenges, But Vote Declared Free and Fair

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.