Saturday, January 10, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umujenerali ufite ibigwi muri Uganda yitabye Imana

radiotv10by radiotv10
25/08/2022
in MU RWANDA
0
Umujenerali ufite ibigwi muri Uganda yitabye Imana
Share on FacebookShare on Twitter

General Elly Tumwine ufite ibigwi mu Gisirikare cya Uganda akaba yaranabaye Minisitiri w’Umutekano, yapfiriye i Nairobi muri Kenya aho yari arwariye.

Inkuru y’urupfu rwa Gen Elly Tumwine, yagarutsweho n’Ibitangazamakuru binyuranye byo muri Uganda no muri Kenya.

Amakuru avuga ko General Elly Tumwine yapfuye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 25 Kanama 2022 aho yari amaze ibyumweru bibiri arwariye mu bitaro by’I Nairobi muri Kenya bizwi nka Aga Khan.

Umwe mu bo mu muryango wa nyakwigendera, yavuze ko yari amaze ibyumweru bibiri amerewe.

Yagize ati “Uburyo yari arembye byakomeje kuba bibi cyane kugeza muri iki gitondo ubwo yitabaga Imana.”

General Elly Tumwine yafatiwe n’uburwayi ubwo yari mu birori by’ubukwe byabaye mu byumweru bitatu bishize aho yahise ajyanwa mu Bitaro bya Nakasero, gusa kuva icyo gihe, yakomeje kuremba.

Abo mu muryango w’uyu musirikare w’umunyabigwi muri Uganda, bavuga ko yapfuye azize cancer y’ibihaha.

Nyakwigendera yabaye Minisitiri w’Umutekano kuva muri Werurwe 2018 kugeza umwaka ushize wa 2022.

Uretse kuba Gen Tumwine yarabaye Minisitiri w’Ingabo muri Uganda, ni n’umwe mu basirikare bakomeye bagize uruhare rukomeye mu rugamba rwo kuboza Uganda yari iyobowe na Idi Amin.

Yagiye mu Gisirikare cy’ishyaka rya NRM rya Museveni, mu 1978 aho yafatanyije n’abandi mu rugamba rwo guhirika ubutegetsi bw’igitugu bwa Idi Amin.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eight − eight =

Previous Post

Cyera kabaye ibicuruzwa bituruka muri Uganda byatangiye kongera kuboneka mu Rwanda

Next Post

“Twari tubakumbuye”: Abanyaruhango bagaragarije Perezida Kagame akabari ku mutima

Related Posts

Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

by radiotv10
10/01/2026
0

Bamwe mu bakecuru batishoboye bo mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye, bibumbiye mu itsinda ryo kwikura mu bukene,...

Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

by radiotv10
09/01/2026
0

Road safety remains a major public concern in Rwanda, especially as the number of vehicles continues to increase. In response...

VIDEO: Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yagaragaye anyonga igare ry’abanyonzi

VIDEO: Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yagaragaye anyonga igare ry’abanyonzi

by radiotv10
09/01/2026
0

Abatwara amagare na bo bari mu barebwa n’ubukangurambaga bugamije kurwanya impanuka zo mu muhanda. Ni ubutumwa abantu bakwiye gukura mu...

Inkuru mbi yatashye mu miryango y’abagabo babiri baguwe gitumo nyuma yo kwiba amatungo

Inkuru mbi yatashye mu miryango y’abagabo babiri baguwe gitumo nyuma yo kwiba amatungo

by radiotv10
09/01/2026
0

Ubushyamirane bwabaye hagati y’abakekwaho kwiba ihene, n’abari bazibwe mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Nyanza, bwaguyemo babiri bakekwagaho kuba...

Easy foods that help your brain stay healthy and active

Easy foods that help your brain stay healthy and active

by radiotv10
09/01/2026
0

Your brain helps you think, remember, learn, and stay focused every day. Scientists agree that what you eat has a...

IZIHERUKA

Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze
IMIBEREHO MYIZA

Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

by radiotv10
10/01/2026
0

Why Walking Is One of the Most Underrated Exercises

Why Walking Is One of the Most Underrated Exercises

10/01/2026
Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo

Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo

09/01/2026
Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

Eng.-AFC/M23 Reportedly Reinforcing Its Presence in a Certain Area

09/01/2026
Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

09/01/2026
AFC/M23 iravugwaho kongera imbaraga mu gace kamwe

AFC/M23 iravugwaho kongera imbaraga mu gace kamwe

09/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
“Twari tubakumbuye”: Abanyaruhango bagaragarije Perezida Kagame akabari ku mutima

"Twari tubakumbuye": Abanyaruhango bagaragarije Perezida Kagame akabari ku mutima

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

Why Walking Is One of the Most Underrated Exercises

Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.