Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Umujenerali ukuriye ubutasi bw’Igisirikare cya Israel yeguye ku mpamvu ishobora gutuma akurikirwa n’abandi

radiotv10by radiotv10
22/04/2024
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Umujenerali ukuriye ubutasi bw’Igisirikare cya Israel yeguye ku mpamvu ishobora gutuma akurikirwa n’abandi
Share on FacebookShare on Twitter

Umuyobozi Umukuru w’Urwego rw’Ubutasi bw’Igisirikare cya Israel, Maj Gen Aharon Haliva yeguye ku mirimo ye, bimugira umuyobozi wa mbere, mu buyobozi b’igisirikare no mu buyobozi bukuru bw’Igihugu weguye ku mirimo ye kubera kunanirwa gukumira ibitero Hamas yagabye kuri iki Gihugu mu kwezi k’Ukwakira 2023.

Mu ibaruwa y’ubwegure bwe, Maj Gen Aharon Haliva yavuze ko yeguye ku mirimo ye kubera gutsindwa kw’inzego z’iperereza yari ayoboye, bigatuma Israel igabwaho ibitero n’umutwe wa Hamas, ibyafashwe nko gutsindwa gukomeye  kw’inzego z’umutekano, kwabayeho mu mateka y’Igihugu mu myaka 76 ishize, ndetse  anasaba ko hakorwa iperereza ryimbitse ku cyaha kibyihishe inyuma.

Maj Gen Aharon yagize ati “Urwego rw’ubutasi nari nyoboye ntabwo rwujuje inshingano twari twararahiriye gukora. Ni umunsi wambereye umutwaro nikoreye, umunsi ku munsi, iriya ntambara yanteye ububabare nzabuhorana iteka ryose.”

Yakomeje agira ati “Hagomba gushyirwaho Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Iperereza hakamenyekana ibintu byose n’impamvu zatumye ibintu bikomera kugeza ubu.”

Uku kwegura kwa Gen Haliva gushobora gukurikirwa no gukomeza kwegura kwa bamwe mu buyobozi b’igisirikare no mu butasi bwa Israel, hamwe n’abandi bayobozi bakuru benshi bemeye ko bananiwe gukumira ibigitero bya Hamas mbere y’uko biba.

Ibi kandi bishobora kongera igitutu igitutu kuri Minisitiri w’Intebe, Benjamin Netanyahu agatangira iperereza yari yaranze gukora ku mpamvu y’uko gutsindwa kw’inzege z’umutekano, kuko aherutse gutangaza ko Iperereza iryo ari ryo ryose rizakorwa ari uko intambara hagati y’iki Gihugu na Hamas yarangiye.

Shemsa UWIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × 4 =

Previous Post

BREAKING: Hatangajwe igihe indege ya mbere y’abimukira bavuye mu Bwongereza izazira mu Rwanda

Next Post

Icyo Gen.Muganga yaganiriye n’Umugaba w’Ingabo z’Igihugu cyo muri Asia gisanganywe imikoranire n’u Rwanda

Related Posts

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

by radiotv10
29/01/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran yatangaje ko ingabo z’igihugu ziteguye kwihutira gusubiza mu buryo bukomeye igitero icyo ari cyo cyose...

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

by radiotv10
29/01/2026
0

Yagaragaje impamvu muzi y’ibibazo byazonze DRC ihabanye n’ihora ivugwa n’ubutegetsi Umunyapolitiki Matata Ponyo Mapon wabaye mu nzego zo hejuru muri...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri Kivu ya Ruguru bwashyizweho n’Ihuriro AFC/M23, bwatanze ubufasha ku bagizweho ingaruka n’inkongi y’umuriro yabereye mu gace...

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

by radiotv10
29/01/2026
0

Matata Ponyo Mapon, a politician who held top positions in the Democratic Republic of Congo (DRC), including Prime Minister, said,...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

Eng.-AFC/M23 Provided Aid Warmly Welcomed by Victims of the Recent Fire

by radiotv10
29/01/2026
0

The Local Authorities of the North Kivu, appointed by the AFC/M23 coalition, provided assistance to people that were affected by...

IZIHERUKA

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce
MU RWANDA

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

by radiotv10
30/01/2026
0

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

30/01/2026
Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

30/01/2026
Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

29/01/2026
Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Icyo Gen.Muganga yaganiriye n’Umugaba w’Ingabo z’Igihugu cyo muri Asia gisanganywe imikoranire n’u Rwanda

Icyo Gen.Muganga yaganiriye n’Umugaba w’Ingabo z’Igihugu cyo muri Asia gisanganywe imikoranire n’u Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.