Urutonde rwashyizwe hanze n’Ikinyamakuru Jeune Afrique, rugaragaza uko imijyi ikurikiranaga ku ireme rya serivisi z’ubuvuzi n’imitangire yazo, Umujyi wa Kigali waje ku mwanya wa mbere.
Ni urutonde rwashyizwe hanze n’iki Kinyamakuru kuri uyu wa Mbere tariki 15 Ukuboza 2025, aho imijyi yo muri Afurika y’Iburasirazuba yaje mu myanya myiza.
Uretse umujyi wa Kigali mu Rwanda waje ku mwanya wa mbere, Dar es Salaam yo muri Tanzania yaje ari iya kabiri, Mombasa yo muri Kenya iza ku wa Karindwi na Nairobi na yo yo muri Kenya ikaba yaje ku mwanya wa 14.
IMIJYI 10 YA MBERE

Nanone Addis Ababa yo muri Ethiopia yaje ari iya 20, Kampala yo muri Uganda iza ku mwanya wa 23, mu gihe umujyi wa Maputo muri Mozambique waje ku mwanya wa 27.
Uru rutonde rwashyizwe hanze na Jeune Afrique nyuma y’ubushakashatsi bwayo ku buryo serivisi z’ubuvuzi ziboneka n’ireme ryazo, aho bwakorewe ku baturage b’imijyi 30 minini yo muri Afurika.
Naho mu mijyi iza inyuma, uwa Harare muri Zimbabwe, ni wo waje ku mwanya wa 30, ukaba ubanzirizwa na Tangier yo muri Morocco waje ku mwanya wa 29, aho na wo ubanzirizwa na Lomé wo muri Togo.
Afurika y’Epfo nk’Igihugu kizwiho kuba giteye imbere mu rwego rw’ubuzima, imijyi y’iki Gihugu na yo yaje mu myanya myiza, aho Pretoria yaje ku mwanya wa kane (4), Cape Town iza ku mwanya wa 10, na Johannesburgya 13, mu gihe umujyi wa Durban wo waje mu myanya mibi, aho uri ku wa 22.
Ni mu gihe imijyi yo muri Nigiria yo iri mu myanya idasa neza, dore ko Lagos yaje ku mwanya wa 18, Abuja iza ku mwanya wa 19, naho indi mijyi ibiri yo muri Afurika y’Iburengerazuba ishimirwa ubwiza n’uburyo ubuvuzi bwayo buboneka, ni Cotonou yo muri Benin yaje ku mwanya wa gatanu (5) na Accra yo muri Ghana yaje ku mwanya wa gatandatu (6).
Raporo y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS/WHO) yo muri 2022 igaragaza ko muri Afurika abaganga bangana na 1,55 (abavuzi, abaforomo, n’ababyaza) baba babarirwa kwita ku bantu 1 000, umubare uri munsi y’umubare w’ugenwa n’uyu Muryango kuko uvuga ko abaganga 4,45 bagomba kuba bita ku bantu 1 000.
Jeune Afrique, ivuga ko byagaragaye ko nko muri Maroc, igipimo kiri hejuru gato y’ikigereranyo rusange cy’Umugabane wa Afurika ariko n’ubundi kikaba kikiri munsi y’igiteganywa na OMS.
Iki kinyamakuru kigagaragaza ko nko mu mujyi wa Tangier, habarwa abanganga 1,89 ku bantu 1 000, muri Marrakech bakaba 1,9, Casablanca bakaba 2,06 mu gihe muri Rabat habarwa abaganga 2,57 ku bantu 1 000.
RADIOTV10










