Monday, December 8, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umukambwe washukishije ibiryo ufite ubumuga bwo mu mutwe akamusambanya ku manywa y’ihangu yakatiwe

radiotv10by radiotv10
21/07/2022
in MU RWANDA
0
Umukambwe washukishije ibiryo ufite ubumuga bwo mu mutwe akamusambanya ku manywa y’ihangu yakatiwe
Share on FacebookShare on Twitter

Umusaza w’imyaka 72 y’amavuko wo mu Kagari ka Nyarubuye mu Murenge wa Rwaza mu Karere ka Musanze, wari ukurikiranyweho gusambanya ku gahato umukobwa ufite ubumuga bwo mu mutwe saa cyenda z’amanywa, yakatiwe gufungwa imyaka 16 n’ihazabu ya Miliyoni 2 Frw.

Iki cyaha cyahamijwe uyu musaza, cyabaye tariki 10 Gashyantare uyu mwaka wa 2022 ahagana saa cyenda z’amanywa aho cyabereye mu Mudugudu wa Buhama, Akagari ka Nyarubuye, Umurenge wa Rwaza mu Karere ka Musanze.

Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze rwaburanishije uyu mukambwe, rwamusomeye icyemezo ku wa Mbere tariki 18 Nyakanga 2022.

Umucamanza wagendeye ku ngingo ya 134 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, yemeje ko akurikije ibimenyetso byatanzwe n’Ubushinjacyaha ndetse n’abatangabuhamya, byemeza ko uyu musaza ahamwa n’iki cyaha, ategeka ko uregwa afungwa imyaka 16 agatanga n’ihazabu ya miliyoni 2 Frw.

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda buvuga ko uyu musaza yasambanyije ku gahato uwo mukobwa w’imyaka 34 y’amavuko, abanje kumushuka ngo aze mu nzu iwe amuhe ibiryo, amugejejemo aramukingirana ubundi amusambanya ku gahato.

Byaje gutahurwa na musaza w’uyu mukobwa ufite ubumuga bwo mu mutwe wamubonye yinjira mu nzu y’uwo musaza ariko agategereza ko asohoka agaheba ari bwo yagiraga amakenga agasanga uwo musaza ari kumusambanya ku gahato.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 + four =

Previous Post

Ingabo za Ukraine zarashe urufaya rw’amabombe ku muyobozi w’inkotamutima ya Putin ararusimbuka

Next Post

Rwanda&DRC: Komisiyo ihuriweho yashinzwe kureba uko ibintu byasubira mu buryo yateranye

Related Posts

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahozi mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahozi mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

by radiotv10
08/12/2025
0

Impinduka mu buyobozi bw’umujyi wa Kigali hari abo zahiriye abandi ntizabahira , Hashize imyaka itanu manda ya mbere irangiye kuva...

Karongi: Gitifu akurikiranyweho gusambanya umwana no kumugira umugore

Ibikekwa ku Muyobozi wo mu Karere ka Nyabihu uri mu maboko ya RIB

by radiotv10
08/12/2025
0

Umuyobozi ushinzwe imirimo rusange mu Karere ka Nyabihu, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, akurikiranyweho kwigwizaho imitungo, aho bivugwa...

Rwamagana: Nyuma yo kwiyambaza itangazamakuru barira ayo kwarika ubu bari kumwenyura

Rwamagana: Nyuma yo kwiyambaza itangazamakuru barira ayo kwarika ubu bari kumwenyura

by radiotv10
08/12/2025
0

Abahinzi b'umuceri mu gishanga cya Cyaruhogo, bo mu Murenge wa Rubona, bari baherutse kugaragaza ikibazo cy'ubwanikiro bwabo bwari bwangijwe n'ibiza...

Tech Dreams in Kigali: How young people are learning programming, and digital skills

Tech Dreams in Kigali: How young people are learning programming, and digital skills

by radiotv10
08/12/2025
0

Kigali has always been a city of ambition, but over the last decade, a new kind of dream has taken...

Kayonza: Abahinga Kawa bahawe amatungo magufi yo kubafasha kongera umusaruro

Kayonza: Abahinga Kawa bahawe amatungo magufi yo kubafasha kongera umusaruro

by radiotv10
06/12/2025
0

Imiryango 214 itishoboye y'abahinzi ba Kawa yo mu Mirenge ya Rwinkwavu na Kabarondo yatangiye guhabwa ibiti bya Kawa ibihumbi 80,...

IZIHERUKA

Igisirikare cya Congo-FARDC cyavuze ku mirwano ya Kamanyola cyongera kwegeka ku cy’u Rwanda-RDF ibinyoma
Uncategorized

Igisirikare cya Congo-FARDC cyavuze ku mirwano ya Kamanyola cyongera kwegeka ku cy’u Rwanda-RDF ibinyoma

by radiotv10
08/12/2025
0

Eng.-First message from the President of Benin after soldiers attempted to stage a Coup d’État

Eng.-First message from the President of Benin after soldiers attempted to stage a Coup d’État

08/12/2025
Ubutumwa bwa mbere bwa Perezida wa Benin nyuma yuko abasirikare bagerageje kumukorere ‘Coup d’État’

Ubutumwa bwa mbere bwa Perezida wa Benin nyuma yuko abasirikare bagerageje kumukorere ‘Coup d’État’

08/12/2025
Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahozi mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahozi mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

08/12/2025
Karongi: Gitifu akurikiranyweho gusambanya umwana no kumugira umugore

Ibikekwa ku Muyobozi wo mu Karere ka Nyabihu uri mu maboko ya RIB

08/12/2025
Rwamagana: Nyuma yo kwiyambaza itangazamakuru barira ayo kwarika ubu bari kumwenyura

Rwamagana: Nyuma yo kwiyambaza itangazamakuru barira ayo kwarika ubu bari kumwenyura

08/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Rwanda&DRC: Komisiyo ihuriweho yashinzwe kureba uko ibintu byasubira mu buryo yateranye

Rwanda&DRC: Komisiyo ihuriweho yashinzwe kureba uko ibintu byasubira mu buryo yateranye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Igisirikare cya Congo-FARDC cyavuze ku mirwano ya Kamanyola cyongera kwegeka ku cy’u Rwanda-RDF ibinyoma

Eng.-First message from the President of Benin after soldiers attempted to stage a Coup d’État

Ubutumwa bwa mbere bwa Perezida wa Benin nyuma yuko abasirikare bagerageje kumukorere ‘Coup d’État’

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.