Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Umukecuru rukukuri yakoze ibidasanzwe bitapfa no gushoborwa n’inkumi n’abasore

radiotv10by radiotv10
08/08/2023
in AMAHANGA, IMIBEREHO, UDUSHYA
0
Umukecuru rukukuri yakoze ibidasanzwe bitapfa no gushoborwa n’inkumi n’abasore
Share on FacebookShare on Twitter

Umukecuru w’imyaka 92 n’iminsi 194 wo muri Leta Zunze Ubumwe za America, yamaze kwandikwa mu gitabo cy’abanyaduhigo nyuma yo kwiruka ibilometero 42,1 bya Marato, agahita aba umugore wa mbere ukuze uciye aka gahigo.

Ikigo cy’uduhigo ku Isi kizwi nka Guiness World Records, cyatangaje ko ubu Honolulu Marathon ari we mugore wa mbere ukuze wirukanse ibi bilometero.

Tariki 11 Ukuboza umwaka ushize wa 2022, na bwo yari yaciye agahigo, kuko yirukanse 1/2 cya marathon, ni ukuvuga ibilometero 26,2, ubwo yakoreshaga amasaha 10 n’iminota 48’.

Uyu mukecuru wo mu gace ka Koloa muri Leta ya Hawaii muri Leta Zunze Ubumwe za America, akora siporo yo kwiruka mu minsi itandatu mu cyumweru kimwe, aho agenda ibilometero 36 mu cyumweru.

Amaze imyaka irenga 40 akora iyi siporo kuko yayitangiye afite imyaka 46, ubwo yajyaga mu kiruhuko cy’izabukuru dore ko yari umuganga.

Yagize ati “Nyuma y’uko inshuti yanjye C. Stephen Foster, angiriye inama yo kujya ngenda ibilometero bibiri ku munsi, natangiye kujya niruka kuva mu 1977, kuva ubwo natangiye kubikunda.”

Irushanwa rya mbere yitabiriye, ni iryitwa Boston Marathon, yitabiriye mu 1982 ariko yaciriye agahigo mu irushwa rya Honolulu Marathon.

Yagize ati “Honolulu Marathon, ni byo birori bya mbere nkunda kuko batajya bagira uwo basubiza inyuma, banemerera abantu birukanka gahoro gahoro.”

Aka gahigo yaciye, avuga ko yitoje umwaka wose, ariko mu byumweru 18 mbere y’uko haba iyi marathon, ni bwo yatangiye imyitozo ya nyayo.

Yavuze ko kurangiza ibi bilometero 42, ari kimwe mu byo yifuzaje kuva cyera, ko yazageraho mu gihe akiri mu buzima.

Ati “Hari amatsinda y’abantu barimo bamfata amashusho banankomera amashyi kugeza ubwo nageraga ku murongo wo gusorezaho nakoresheje amasaha 11.”

Yaciye aka gahigo

Ubu yamaze kujya mu banyaduhigo

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three + 3 =

Previous Post

Bidasubirwaho hamenyekanye amakuru ashimangira ayavugwaga ku mutoza w’Amavubi

Next Post

Rwanda: Abarenga 70 bajyanywe kwa muganga igitaraganya ku mpamvu ikekwa

Related Posts

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

by radiotv10
29/01/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran yatangaje ko ingabo z’igihugu ziteguye kwihutira gusubiza mu buryo bukomeye igitero icyo ari cyo cyose...

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

by radiotv10
29/01/2026
0

Yagaragaje impamvu muzi y’ibibazo byazonze DRC ihabanye n’ihora ivugwa n’ubutegetsi Umunyapolitiki Matata Ponyo Mapon wabaye mu nzego zo hejuru muri...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri Kivu ya Ruguru bwashyizweho n’Ihuriro AFC/M23, bwatanze ubufasha ku bagizweho ingaruka n’inkongi y’umuriro yabereye mu gace...

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

by radiotv10
29/01/2026
0

Matata Ponyo Mapon, a politician who held top positions in the Democratic Republic of Congo (DRC), including Prime Minister, said,...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

Eng.-AFC/M23 Provided Aid Warmly Welcomed by Victims of the Recent Fire

by radiotv10
29/01/2026
0

The Local Authorities of the North Kivu, appointed by the AFC/M23 coalition, provided assistance to people that were affected by...

IZIHERUKA

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce
MU RWANDA

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

by radiotv10
30/01/2026
0

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

30/01/2026
Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

30/01/2026
Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

29/01/2026
Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Rwanda: Abarenga 70 bajyanywe kwa muganga igitaraganya ku mpamvu ikekwa

Rwanda: Abarenga 70 bajyanywe kwa muganga igitaraganya ku mpamvu ikekwa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.