Monday, January 26, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Umukinnyi ufite ibigwi yihariyeho mu Mavubi asubije ikibazo yibazwaho na benshi

radiotv10by radiotv10
17/08/2023
in FOOTBALL, SIPORO
0
Umukinnyi ufite ibigwi yihariyeho mu Mavubi asubije ikibazo yibazwaho na benshi
Share on FacebookShare on Twitter

Haruna Niyonzima, kapiteni w’Ikipe y’Igihugu Amavubi, akaba ari na we washyizwe ku rutonde na FIFA ko yujuje imikino 100 mu ikipe y’Igihugu, yasubije abibaza igihe azasezerera mu ikipe y’Igihugu no kuri ruhago, ati “wenda naranasezeye.”

Haruna Niyonzima uri mu bakinnyi b’Abanyarwanda bamaze igihe muri ruhago, mu mpera za 2021, yasohotse ku rutonde rw’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) rw’abakinnyi b’abanyabigwi bujuje imikino 100 bakiniye amakipe y’Ibihugu byabo.

Yanyuze mu makipe atandukanye, yaba ayo mu Rwanda no mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, yanubakiyemo izina, ubu ari gukinira ikipe ya Al Ta’awon SC yo muri Libya.

Mu minsi ishize, mugenzi we Jean Baptiste Mugiraneza AKA Migi, yatangaje ko asezeye ruhago, uyu bakinanye amwifuriza ikiruhuko cyiza, gusa avuga ko na we ari bugufi.

Haruna Niyonzima, mu kiganiro yagiranye na RADIOTV10, yabajijwe ku bakomeje kwibaza igihe we azasezerera, yagize ati “Mbere y’uko mbasubiza numva nababaza nanjye. Ese babona bikwiye ko nsezera? Njyewe Haruna n’uyu munsi nshatse nasezera, ibyo bintu narabivuze, wenda naranasezeye, ariko njye ku giti cyanjye ntabwo nzasezera kubera abantu.”

Akomeza avuga ko afite gahunda ze yiyemeje muri ruhago, ati “Kuko n’ubundi njya gukina umupira ntawawunzanyemo, abantu bagiye kubona babona Haruna Niyonzima w’i Gisenyi…ariko njye ndi Umunyarwanda wamaze gukora izina, ntabwo nzasezera uko niboneye.”

Haruna Niyonzima akomeza avuga ko imbaraga zo guconga ruhago akizifite ariko ko “uko nifuje gusezera umupira w’amaguru, ni ibintu bitigeze bikorwa n’undi muntu. Ni yo mpamvu kugira ngo uyu munsi nemeze ngo nzasezera ryari, biracyarimo akabazo.”

IKIGANIRO CYOSE

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

six + 14 =

Previous Post

Tumenye ibirambuye bikekwa ku Banya-Uganda babiri bafungiye mu Rwanda n’uburyo bafashwe

Next Post

Imwe mu ngamba zashyiriweho guhangana n’itumbagira ry’ibiciro yongeye gukanyagwa

Related Posts

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

by radiotv10
25/01/2026
0

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Handball yerekeje amaso ku gikombe kiswe 'President Cup' mu mikino y'Igikombe cya Afurika, itangira itsinda...

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

by radiotv10
23/01/2026
0

Rayon Sports yatangaje ko yatandukanye na rutahizamu w’Umunya-Mali, Adama Bagayogo, wari umwe mu bakinnyi bafatwaga nk’ahazaza ha Gikundiro, nyuma y’imyaka...

Ikipe iri mu zihabwa amahirwe yo kwegukana Shampiyona y’u Rwanda yasinyishije abakinnyi bane barimo uw’izina rikomeye

Ikipe iri mu zihabwa amahirwe yo kwegukana Shampiyona y’u Rwanda yasinyishije abakinnyi bane barimo uw’izina rikomeye

by radiotv10
23/01/2026
0

Ikipe ya Police FC yemeje ko yasinyishije abakinnyi bane, barimo Rudasingwa Prince na Nshimirimana Ismail Pitchou wanyuze mu makipe ya...

Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

by radiotv10
22/01/2026
0

Minisitiri wa Siporo n'Imyidagaduro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Didier Budimbu, yashyikirije igihembo cy’imodoka nshyashya yo mu bwoko bwa...

Hemejewe amakuru yavugwaga ku itandukana rya Rayon n’umutoza wungirije Haruna Ferouz

Hemejewe amakuru yavugwaga ku itandukana rya Rayon n’umutoza wungirije Haruna Ferouz

by radiotv10
22/01/2026
0

Ubuyobozi bw'Ikipe ya Rayon Sports bwemeje ko bwatandukanye n'Umutoza Wungirije, Haruna Ferouz ku bwumvikane bw’impande zombi, nyuma yuko bivuzwe ko...

IZIHERUKA

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda
MU RWANDA

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

by radiotv10
26/01/2026
0

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

25/01/2026
Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

25/01/2026
Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

25/01/2026
Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

25/01/2026
Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

24/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Imwe mu ngamba zashyiriweho guhangana n’itumbagira ry’ibiciro yongeye gukanyagwa

Imwe mu ngamba zashyiriweho guhangana n’itumbagira ry’ibiciro yongeye gukanyagwa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.