Dani Alves wakiniye ikipe ya Barcelone ndetse n’Ikipe y’Igihugu ya Brazil, yakatiwe gufungwa imyaka ine n’igice nyuma yo guhamywa icyaha cyo gukoresha ku gahato imibonano mpuzabitsina umugore mu kabyiniro.
Ni igihano yafatiwe n’Urukiko rwo muri Espagne, ahabereye iki cyaha, aho ako kabyiniro cyabereyemo ari ako muri Barcelona.
Inteko y’abacamanza batatu b’Urukiko rwo ku rwego rw’Intara muri Barcelona, ni rwo rwakatiye uyu mugabo w’imyaka 40 iki gihano cy’igifungo cy’imyaka ine n’amezi atandatu, ndetse no gutanga indishyi y’akababaro y’ibihumbi 150 Euro azahabwa uwakorewe icyaha.
Uru Rukiko kandi rwategetse ko Dani Alves abujijwe kwegera urugo rw’uwo mugore wahohotewe cyangwa aho akorera ndetse no kuba yagerageza kumuvugisha mu gihe cy’imyaka icyenda.
Iki cyaha cyabaye tariki 31 Ukuboza 2022, ngo cyakorewe mu bwiherero bw’abiyubashye bwo muri ako kabyiniro bari bahuriyemo.
Alves ubwo yasomerwaga iki cyemezo, yari ahari ari kumwe n’umunyamategeko we bakurikiranye imikirize y’urubanza, batuje.
David Sáenz, umwe mu bagize itsinda ry’abunganiraga umugore wahohotewe, yagize ati “Turanyuzwe kuko icyemezo gihamije ibyo twari dusanzwe tuzi ko uwahohotewe yatangaje ukuri kandi yarababaye.”
Mu buhamya bwatanzwe n’uwahohotewe na Dani Alves, yavuze ko ibyo yakorewe byabaye mu gitondo cyo ku ya 31 Ukuboza 2022. Urukiko rukaba rwarabashije kugaragaza ko imibonano yakozwe icyo gihe, itari yumvikanyweho, ndetse rukaba rwaranagaragarijwe ubuhamya bushimangira ko yasambanyijwe.
Muri uru rubanza rwabaye mu minsi itatu muri uku kwezi, Dani Alves yahakanye icyaha, aho yagize ati “Njye ntabwo ndi mu bwoko bw’abo bagabo.”
Ubushinjacyaha bwo bwari bwasabiye uregwa igihano cyo gufungwa imyaka icyenda, mu gihe abamwunganira bo basabaga ko igihe yahamwa n’icyaha yahanishwa umwaka umwe no kwishyura indishyi y’ibihumbi 50 Euro. Iki gihano cy’imyaka ine n’amezi atandatu, ni cyo gito kuri iki cyaha yahamijwe.
RADIOTV10