Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Umukinnyi w’igihangange mu ikipe ikomeye yakoze igisa n’imyigaragambyo kubera impamvu itangaje

radiotv10by radiotv10
03/04/2023
in FOOTBALL, SIPORO
0
Umukinnyi w’igihangange mu ikipe ikomeye yakoze igisa n’imyigaragambyo kubera impamvu itangaje
Share on FacebookShare on Twitter

Umukinnyi w’umuhanga w’Umunya-Brazil, Vinicius Junior ukinira Real Madrid yo muri Espagne, yatsembeye ikipe ye ko adashobora kwambara nimero 7 yari yasabwe n’ikipe ye ko yakwambara, mu gihe bizwi ko iyi nimero yambarwa n’igihangange ku Isi, Cristiano Ronaldo.

Ikipe ya Real Madrid byagiye bivugwa ko yasabye Vinicius Junior ko mu mwaka w’imikino utaha yazajya yambara nimero 7, gusa byatunguye abafana ba Real Madrid bose ubwo uyu mukinnyi w’umunya Brazil yangaga iby’ubu busabe bw’ikipe ye, iyi Real Madrid yabikoze kugira ngo izamure isura yayo nk’ikipe.

Vinicius “Vini” Junior yasabwe ko yazajya yambara umwenda uriho nimero 7, bigenda n’ibyo abanyabigwi b’iyi kipe bambaye iyi nimero 7 nka Raul Gonzalez, Butragueño, Juanito na Cristiano Ronaldo bagiye bakora mu mateka.

Nyuma yuko Umunya Portugal, Cristiano Ronaldo, avuye muri Real Madrid, nimero 7 yambawe na Mariano Diaz, iza no kwambarwa na Eden Hazard ariko bo ntibabashije gutera ikirenge mu cy’ibyamamare byagiye binyura muri iyi kipe byambara iyo nimero 7.

Nkuko tubikesha ikinyamakuru cya ESPN, ishami ryo muri Brazil, Real Madrid yari yasabye Vinicius Junior ko yazambara nimero 7 kuva mu mwaka w’imikino wa 2023-2024 ariko Vinicius Junior yanze kwishyiraho umutwaro wo kwambara iyo nimero bityo amenyesha ikipe ye ko, nyuma yo kwambara nimero 28, akaza kujya kuri nimero 20 yambara ubu, ko icyifuzo cye ari ukwambara nimero 11 kuri ubu yambarwa na Marco Asensio.

Cedrick KEZA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 + 3 =

Previous Post

Shampiyona igeze mu mahina: Amakipe y’Umutekano yahamije igitinyiro, imwe iha isomo Rayon

Next Post

Muhanga: Urupfu rw’umwarimu wa Kaminuza rwakangaranyije abamubonye kubera iby’agashinyaguro yakorewe

Related Posts

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

by radiotv10
28/01/2026
0

Nyuma y'iminsi ari mu biruhuko iwabo mu Gihugu cya Cameroun yagiyemo nyuma y'imvune, Aziz Bassané Koulagna yagarutse mu ikipe ye...

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

by radiotv10
26/01/2026
0

Rutahizamu w’Umunya-Mali, Adama Bagayogo, uheruka gutandukana n’ikipe ya Rayon Sports, yerekeje mu ikipe ya AS Kigali, aho yasinye amasezerano y’amezi...

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

by radiotv10
25/01/2026
0

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Handball yerekeje amaso ku gikombe kiswe 'President Cup' mu mikino y'Igikombe cya Afurika, itangira itsinda...

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

by radiotv10
23/01/2026
0

Rayon Sports yatangaje ko yatandukanye na rutahizamu w’Umunya-Mali, Adama Bagayogo, wari umwe mu bakinnyi bafatwaga nk’ahazaza ha Gikundiro, nyuma y’imyaka...

Ikipe iri mu zihabwa amahirwe yo kwegukana Shampiyona y’u Rwanda yasinyishije abakinnyi bane barimo uw’izina rikomeye

Ikipe iri mu zihabwa amahirwe yo kwegukana Shampiyona y’u Rwanda yasinyishije abakinnyi bane barimo uw’izina rikomeye

by radiotv10
23/01/2026
0

Ikipe ya Police FC yemeje ko yasinyishije abakinnyi bane, barimo Rudasingwa Prince na Nshimirimana Ismail Pitchou wanyuze mu makipe ya...

IZIHERUKA

Iby’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga y’umbyeyi we ubugirakabiri ntibivugwaho rumwe
MU RWANDA

Iby’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga y’umbyeyi we ubugirakabiri ntibivugwaho rumwe

by radiotv10
28/01/2026
0

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

28/01/2026
Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

28/01/2026
Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

28/01/2026
Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Muhanga: Urupfu rw’umwarimu wa Kaminuza rwakangaranyije abamubonye kubera iby’agashinyaguro yakorewe

Muhanga: Urupfu rw’umwarimu wa Kaminuza rwakangaranyije abamubonye kubera iby’agashinyaguro yakorewe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Iby’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga y’umbyeyi we ubugirakabiri ntibivugwaho rumwe

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.