Sunday, July 27, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Umukinnyi w’u Rwanda Djabel yatanze umucyo ku cyatumye yangirwa kwinjira muri Algeria

radiotv10by radiotv10
04/06/2025
in FOOTBALL, SIPORO
0
Umukinnyi w’u Rwanda Djabel yatanze umucyo ku cyatumye yangirwa kwinjira muri Algeria
Share on FacebookShare on Twitter

Manishimwe Djabel uherutse guhamagarwa mu Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi ariko akangirwa kwinjira muri Algeria, yatanze umucyo ku cyatumye inzego zo muri kiriya Gihugu zimwangira kukinjiramo, aho yavuze ko ari ibihano yashyiriweho na we atari azi yamenye akigerayo.

Djabel usanzwe akinira ikipe ya Al-Quwa Al-Jawiya yo muri Iraq, yari mu bakinnyi bahamagawe mu ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yitegura imikino ibiri ya gicuti izakinira muri iki Gihugu n’ikipe yacyo ya Les Fennecs.

Djabel ubwo yari yerecyeje muri iki Gihugu cya Algeria asanze bagenzi be bari baturutse mu Rwanda, yagarukiye ku Kibuga cy’Indege cya Aéroport Algérien d’Alger Houari Boumediene, abwirwa ko yafatiwe icyemezo ko adashobora kwinjira muri iki Gihugu mu gihe cy’imyaka itanu.

Mu kiganiro Djabel yagiranye na RADIOTV10 kuri uyu wa Gatatu, yavuze ko ubwo yabuzwaga kwinjira muri iki Gihugu, na we byamutunguye.

Ati “Kwa kundi bakora controle utanga pasiporo, bambwira ko ntemerewe kwinjira mu Gihugu, mara nk’iminota icumi ntegereje kuko sinari nzi impamvu ntagomba kwinjiramo, bagaruka bambwira ko nabaninzwe [gufatirwa ibihano] ntagomba kwinjira muri Algeria mu gihe cy’imyaka itanu.”

Avuga ko yahise ahamagara bamwe mu bayobozi baherekeje ikipe y’Igihugu y’u Rwanda barimo Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru FERWAFA, akabibamenyesha, ari bwo na bo bahitaga bavugisha Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Algeria, bakababwira ko uyu mukinnyi adashobora kwinjira muri kiriya Gihugu.

Ati “Bavuze ko icyo cyemezo cyafashwe n’Umucamanza w’Ikirenga w’Igihugu, rero ko bigoye ko banyemerera kuko byasaba izindi nzira zo gusubira mu manza ngo icyo gihano wenda kibe cyakurwaho.”

Djabel byose yabitanzeho umucyo

Impamvu y’iki gihano

Djabel Manishimwe wanagarutse ku ntandaro y’ifatwa ry’iki cyemezo kimubuza kwinjira muri Algeria mu gihe cy’imyaka itanu, yavuze ko ubwo yavaga mu ikipe y’Ingabo z’u Rwanda APR FC yerecyeje muri USM Klenchela yo muri Algeria.

Yavuze ko ubwo yageragayo yahawe icyangombwa cyo gutura muri kiriya Gihugu mu gihe cy’amezi atatu, na we agatangira akazi.

Avuga ko amakipe yo muri ibi Bihugu by’Abarabu, adakunze gutanga amafaranga yaguzwe umukinnyi, ahubwo ko bashobora kumuha nk’umushahara w’amezi atatu asa nk’ay’igerageza, ubundi agatangira guhemba bisanzwe nyuma y’ayo mezi.

Ati “Iyo baguhaye ayo mafaranga akenshi bakunze gufata Pasiporo z’abakinnyi kugira ngo utazitahira kuko uba unafite Viza, ushatse wataha ukanabivamo […]”

Djabel avuga ko ubwo ayo mezi atatu yarangiraga yavugishije ubuyobozi bw’iyi kipe kugira ngo yongererwe igihe cyo kuba muri kiriya Gihugu, bukamwizeza ko bwatanze ibyangombwa bye kugira ngo bamuhe visa y’imyaka ibiri.

Ati “Icyo gihe rero narategereje ntekanye kuko naravugaga nti ‘…’ nta gitekerezo cyo kuvuga ko ntayo basabye. Nta gitekerezo nari mfite.’

Avuga ko atigeze abyinjiramo kuko iyi kipe yari yamwizeje ko yatanze ibyo byangombwa ngo ahabwe Visa, we akikomereza akazi, ndetse iyi kipe ikaza guhindura umutoza wanaje agashaka kumuhindura avuga ko yazana undi mukinnyi wakina mu mwanya we, ariko ubuyobozi bw’iyi kipe bubanza kukabyanga, bukemeza ko ayigumamo ariko akagabanyirizwa umushahara, we akabitera utwatsi.

Ibi byatumye bemeranya gutandukana. Ati “Mu kwemeranya ko tugomba gutandukana, ngiye gutaha, ku kibuga cy’Indege cya Algeria nsanga nta Visa mfite, maze amezi atatu ndi kuba mu Gihugu mu buryo buri forode, banyangira gutaha, tike yanjye bayikuraho.”

Ubwo itike ye yakurwagaho, urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka muri Algeria rwahamagaye ubuyobozi bw’ikipe yakiniraga bari bamaze gutandukana, ndetse bikagaragara ko ari bwo bwakoze amakosa bunishyura amafaranga y’amande kugira ngo asohoke mu Gihugu.

Avuga ko amakuru yamenye nyuma ari uko itegeko ry’abinjira n’abasohoka muri Algeria riteganya ko iyo warengeje amezi atatu udafite Visa, wishyuzwa amande y’amadolari 600 bakakureka ugataha ndetse ntihagire indi nkurikizi ku buryo wazasubirayo igihe ubishakiye, cyangwa ukishyura amadolari 150 ariko ugashyirirwaho ibihano.

Ati “Ibyo biganiro byose njye ntabyo nari nzi, ni ikipe yabiganiragaho n’Urwego rushinzwe Abinjira n’abasohoka.”

Djabel avuga ko n’imanza zabayeho nyuma atari we wagombaga kuzijyamo, ahubwo ko zakurikiranywe n’iriya kipe, ari na bwo yacibwaga ayo mande y’amadolari 150, ariko ashyirirwaho ibyo bihano, ariko ko na we atigeze abimenya.

Ati “Ejobundi rero bampamagara nta makuru nari mfite. Amakuru nayamenye ngeze ku kibuga cy’indege, ni na bwo bansobanuriye, bambwira ibyo by’amadolari 600, iby’ayo 150.”

Uyu mukinnyi avuga ko na we ubwe agiye gukurikirana iby’ibi bihano yafatiwe kuko itegeko ribimwerera kugira ngo abikurirweho.

Umukinnyi w’Ikipe y’Igihuhu, Manishimwe Djabel
Yaganiriye na RADIOTV10

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

19 − four =

Previous Post

Umuyobozi mu Ishuri ryisumbuye uregwa ibirimo ibishingiye ku gusoma umunyeshuri yafatiwe icyemezo

Next Post

Amb.Rwamucyo wari uhagarariye u Rwanda muri Loni yashyikirije Perezida wa Kenya impapuro zo kuruhagararirayo

Related Posts

Rutahizamu w’u Rwanda yabonye ikipe mu Gihugu cy’Abarabu

Rutahizamu w’u Rwanda yabonye ikipe mu Gihugu cy’Abarabu

by radiotv10
25/07/2025
0

Rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu Mavubi, Nshuti Innocent, yerekanywe nk’umukinnyi mushya wa ES Zarzis yo mu Cyiciro cya Mbere muri Tunisia. Nshuti...

Haravugwa akayabo k’ashobora gutangwa kuri Kapiteni wa APR wifuzwa n’ikipe ifite izina rikomeye

Haravugwa akayabo k’ashobora gutangwa kuri Kapiteni wa APR wifuzwa n’ikipe ifite izina rikomeye

by radiotv10
24/07/2025
0

Claude Niyomugabo, myugariro w’ikipe y’Igihugu Amavubi na APR FC anabereye kapiteni, ari mu biganiro na Simba Sports Club yo muri...

Amakuru ategerejwe muri Rayon: Harerekanwa umukinnyi mushya

Amakuru ategerejwe muri Rayon: Harerekanwa umukinnyi mushya

by radiotv10
24/07/2025
0

Ikipe ya Rayon Sports ikomeje kwiyubaka yitegura igaruka rya Shampiyona ndetse no kuzahagararira u Rwanda muri CAF Confederation Cup, irerekana...

Cyera kabaye Kiyovu iratangira imyitozo, Haringingo na Amissi Cedrick baritezwe

Cyera kabaye Kiyovu iratangira imyitozo, Haringingo na Amissi Cedrick baritezwe

by radiotv10
23/07/2025
0

Umutoza mushya wa SC Kiyovu, Haringingo Francis Christian aratangiza imyitozo itegura umwaka w'imikino 2025-2026 kuri iyi kipe yahise ininjiza Amiss...

Hamenyekanye amakipe azwi ashobora gukina na APR nyuma yo kwipima n’ayo mu Rwanda

Hamenyekanye amakipe azwi ashobora gukina na APR nyuma yo kwipima n’ayo mu Rwanda

by radiotv10
23/07/2025
0

Ikipe ya APR FC ikomeje imyiteguro y'umwaka utaha w'imikino, aho mu makipe yifuza gukina na yo imikino ya gicuti harimo...

IZIHERUKA

Icyo Ubuyobozi buvuga ku ibaruwa itavugwaho rumwe yandikiwe umukozi imugaya imubwira ko ‘arutwa n’udahari’
MU RWANDA

Icyo Ubuyobozi buvuga ku ibaruwa itavugwaho rumwe yandikiwe umukozi imugaya imubwira ko ‘arutwa n’udahari’

by radiotv10
26/07/2025
0

Being single in your 30s in Africa: Why the pressure?

Being single in your 30s in Africa: Why the pressure?

26/07/2025
Kayonza: Gahunda yiswe ‘Iryamukuru’ iri kugarura mu murongo abari barananiye abo bashakanye

Kayonza: Gahunda yiswe ‘Iryamukuru’ iri kugarura mu murongo abari barananiye abo bashakanye

26/07/2025
Twaba tumeze nk’abari muri bisi tutazi aho ijya-P.Kagame yacyebuye abashobora kujya mu nshingano batazumva

Twaba tumeze nk’abari muri bisi tutazi aho ijya-P.Kagame yacyebuye abashobora kujya mu nshingano batazumva

25/07/2025
Rutahizamu w’u Rwanda yabonye ikipe mu Gihugu cy’Abarabu

Rutahizamu w’u Rwanda yabonye ikipe mu Gihugu cy’Abarabu

25/07/2025
General Muhoozi yagiriye inama umuntu wese ukorana na FDLR

General Muhoozi yagiriye inama umuntu wese ukorana na FDLR

25/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Amb.Rwamucyo wari uhagarariye u Rwanda muri Loni yashyikirije Perezida wa Kenya impapuro zo kuruhagararirayo

Amb.Rwamucyo wari uhagarariye u Rwanda muri Loni yashyikirije Perezida wa Kenya impapuro zo kuruhagararirayo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Icyo Ubuyobozi buvuga ku ibaruwa itavugwaho rumwe yandikiwe umukozi imugaya imubwira ko ‘arutwa n’udahari’

Being single in your 30s in Africa: Why the pressure?

Kayonza: Gahunda yiswe ‘Iryamukuru’ iri kugarura mu murongo abari barananiye abo bashakanye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.