Umukinnyi wo hagati Niyonzima Olivier uzwi nka Sefu wanyuze mu makipe akomeye mu Rwanda arimo APR FC yavuyemo nabi, biravugwa ko narangiza amasezerano muri AS Kigali akinira ubu, yakwerecyeza mu ikipe ikomeye muri Tanzania.
Niyonzima Olivier Sefu ujya anahamagarwa mu ikipe y’Igihugu Amavubi ariko ikaba yarigeze kumuhagarika mu buryo butavuzweho rumwe, azarangiza amasezerano ye muri AS Kigali muri uyu mwaka.
Amakuru agera kuri RADIOTV10 mu ishami rya Siporo, aravuga ko nyuma yo kurangiza amasezerano muri iyi kipe y’abanyamujyi, yakwerecyeza muri Simba SC yo muri Tanzania.
Uwaduhaye amakuru, avuga ko iyi kipe ikomeye muri Tanzania no mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, iri gushaka uburyo bwose yazana uyu mukinnyi w’Umunyarwanda Niyonzima Olivier uzwi nka Sefu.
Umutoza Robertihno babanye muri Rayon Sports ubu utoza iyi kipe yo muri Tanzania, yifuje Sefu agitoza Vipers ariko baza kunaniranwa ku mafaranga.
Uyu mutoza yamaze gutanga urutonde rw’abakinnyi yifuza muri iyi kipe, ruriho uyu Munyarwanda Sefu uzwiho ubuhanga bwihariye ku mwanya akinaho wo hagati mu kibuga.
Amakuru avuga ko Simba izatanga ibikenewe byose kugira ngo yegukane Niyonzima Olivier Sefu ayifashe mu mwaka w’imikino utaha.
Simba SC ishobora kwerecyezamo Sefu, yanyuzemo abakinnyi batatu bakanyujijeho muri Shampiyona y’u Rwanda, nka Meddie Kagere, Haruna Niyonzima ndetse na nyakwigendera Mafisango Patrick.
Wasili UWIZEYIMANA
RADIOTV10