Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Umukino wo gukirana hagati y’abaherwe wavugishije benshi wajemo urunturuntu

radiotv10by radiotv10
14/08/2023
in AMAHANGA, IMIBEREHO, UDUSHYA
0
Umukino wo gukirana hagati y’abaherwe wavugishije benshi wajemo urunturuntu
Share on FacebookShare on Twitter

Umukino wo kurwana hagati y’abaherwe bari mu batunze agatubutse ku Isi, basanzwe banafite imbuga nkoranyambaga ziyoboye izindi, Mark Zuckerberg na Elon Musk, wavugishihe benshi, umwe muri aba bakire, yagaragaje ko mugenzi we asa nk’uwatangiye gusuna.

Uyu mukino wavugishihe benshi muri Kamena uyu mwaka, ubwo umuherwe Elon Musk yavugaga ko yiteguye gufatana mu mashatsi na mugenzi we Mark Zuckerberg usanzwe we akora iyi mikino mu buryo bwo kwishimisha ndetse nka siporo

Elon Musk, umwe mu baherwe bakomeye, ni we uherutse kugura Urubuga Nkoranyambaga rwa Twitter, ubu akaba yararuhinduye X, mu gihe Mark Zuckerberg ari nyiri Meta irimo imbuga nkoranyamba nka Facebook.

Gusa uyu mukino wabo wo gukirana, watangiye kunugwanugwa ko uwawutangije atari akomeje, nk’uko byavuzwe na Zuckerberg.

Zuckerberg yavuze ko yatangiye gucika intege kuri uyu mukino wo guhurira mu ruzitiro (cage), nyuma y’uko mugenzi we atabashije kuvuga itariki yifuza ko bazarwaniraho, ahubwo akavuga ko yifuza kubagwa kwa muganga.

Zuckerberg mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa Threads rushya ati “Ndakeka twabyemeranyaho ko Elon adakomeje, akaba ari cyo gihe cyo kubihagarika.”

Uyu muherwe akomeza avuga ati “Njyewe ubwanjye namwihereye itariki. Ndetse na Dana White [umuyobozi UFC] yari yemeye ko uyu mukino wemerwa mu nyungu z’ibikorwa byo gufasha.”

Akomeza ati “Elon yanze kwemeza itariki, ahubwo avuga ko akeneye kubagwa, ubu arasaba ko yaza kwitoreza mu gikari cyanjye.”

Ati “Igihe Elon azumva ko akomeje ku itariki ya nyayo ndetse n’igihe umukino uzabera, azi uburyo yangeraho. Naho ubundi njye ndabona igihe kigeze ngo tubihagarike. Ubu nshyize imbaraga mu guhangana n’abantu baha agaciro siporo.”

Ni mu gihe Musk yari aherutse gutanga icyifuzo ko uyu mukino wari kuzabera mu Butaliyani, ndetse ko hari yabivuganyeho na Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani, Giorgia Meloni.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

ten − 5 =

Previous Post

Turi abavandimwe- P.Kagame imbere y’Abanyarwanda, Abanyekongo n’abandi Banyafurika yavuze ijambo nyamukiranyabinyejana

Next Post

Perezida wahiritswe ku butegetsi ibye byageze ku rundi rwego

Related Posts

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

by radiotv10
29/01/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran yatangaje ko ingabo z’igihugu ziteguye kwihutira gusubiza mu buryo bukomeye igitero icyo ari cyo cyose...

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

by radiotv10
29/01/2026
0

Yagaragaje impamvu muzi y’ibibazo byazonze DRC ihabanye n’ihora ivugwa n’ubutegetsi Umunyapolitiki Matata Ponyo Mapon wabaye mu nzego zo hejuru muri...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri Kivu ya Ruguru bwashyizweho n’Ihuriro AFC/M23, bwatanze ubufasha ku bagizweho ingaruka n’inkongi y’umuriro yabereye mu gace...

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

by radiotv10
29/01/2026
0

Matata Ponyo Mapon, a politician who held top positions in the Democratic Republic of Congo (DRC), including Prime Minister, said,...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

Eng.-AFC/M23 Provided Aid Warmly Welcomed by Victims of the Recent Fire

by radiotv10
29/01/2026
0

The Local Authorities of the North Kivu, appointed by the AFC/M23 coalition, provided assistance to people that were affected by...

IZIHERUKA

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce
MU RWANDA

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

by radiotv10
30/01/2026
0

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

30/01/2026
Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

30/01/2026
Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

29/01/2026
Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida wahiritswe ku butegetsi ibye byageze ku rundi rwego

Perezida wahiritswe ku butegetsi ibye byageze ku rundi rwego

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.