Tuesday, November 11, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umukobwa akurikiranyweho amanyanga yo kwigabanyisha imyaka ashaka gufungisha umusore babyaranye

radiotv10by radiotv10
09/11/2022
in MU RWANDA
1
Uw’i Nyabihu wari umaze iminsi ibiri i Rubavu yakuyemo inda abaturanyi baramutahura
Share on FacebookShare on Twitter

Umukobwa w’imyaka 21 y’amavuko wo mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Rulindo, akurikiranyweho inyandiko mpimbano yakoze ashaka kwerekana ko umuhungu babyaranye yamuteye inda ataruzuza imyaka y’ubukure kugira ngo azahabwe ibihano biremereye.

Uyu mukobwa wo mu Mudugudu wa Rugando mu Kagari ka Nyirabirori mu Murenge wa Tumba, yamaze kuregerwa Urukiko Rwisumbuye rwa Gicumbi.

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Gicumbi rwashyikirije ikirego uru Rukiko Rwisumbuye rwa Gicumbi ku ya 07 Ugushyingo 2022.

Akurikiranyweho icyaha cyo guhabwa ku bw’uburiganya cyangwa gukora no gukoresha inyandiko n’impapuro bitangwa n’inzego zabigenewe, gihanwa n’ingingo ya 277 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange iteganya ko uhamijwe iki cyaha ahanishwa igifungo cy’imyaka irindwi (7) no gutanga ihazabu ya Miliyoni imwe (1 000 000 Frw).

Ubushinjacyaha buvuga ko iki cyaha cyakozwe n’uyu mukobwa ubwo yajyaga gushaka ibyangombwa by’ibicurano, akiyita amazina ya murumuna we, akanashaka icyemezo cy’igihimbano cy’umwana yabyaye.

Ngo ibi byose yabikoze agamije gushaka kugaragaza ko yabyaye ataruzuza imyaka y’ubukure kugira ngo umusore babyaranye azahabwe ibihano biremereye.

Ubushinjacyaha buvuga ko ubu buriganya bukekwa kuri uyu mukobwa bwatahuwe ubwo yajyaga gutanga ikirego, bikaza gutahurwa ko yareze mu mazina atari aye.

Buvuga ko ibi byamenyekanye biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage bamuzi neza kandi bazi ko yujuje imyaka y’ubukure.

Ubushinjacyaha buvuga ko mu ibazwa ry’uyu mukobwa, yemeye icyaha, akavuga ko yakoze buriya buriganya abitewe n’umujinya wo kuba umusore babyaranye yaranze kumufasha, bigatuma akora biriya byose agamije kwihimura.

Mu kirego cyabwo, Ubushinjacyaha buvuga ko ibitangazwa n’uregwa ari urwitwazo, ahubwo ko yakoze biriya bikorwa abigambiriye ndetse abizi neza ko bigize icyaha gihanwa n’amategeko.

RADIOTV10

Comments 1

  1. Peter says:
    3 years ago

    Ngewe nyja ncyenka ko abakobwa bataye umutwe nibeshi nabikora ahubwo ikibazo nge nfite kugira kiti iyo bamaze kwiyandarika bagatwita nyuma bagafungisha uwo nahaye babishaka ngo afungwe harya basigara bafashwa nande ko bitwaza ngo nuko baikorehwa no kudafashwa

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × 4 =

Previous Post

Umuhanzi ukunzwe mu Rwanda biravugwa ko agiye kwimukira i Burayi

Next Post

Perezida wa Senegal yashenguwe n’imvune ya kizigenza Sadio Mané

Related Posts

Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

by radiotv10
10/11/2025
0

Umusaza w’imyaka 72 wo mu Murenge wa Ngoma mu Karere ka Huye, wakoraga akazi ko gucukura imva, bamusanze ku nzira...

Nyamagabe: Bahawe ibikoresho babitanze amafaranga bakoboke none icyo babizaniye ntibakibonye

Nyamagabe: Bahawe ibikoresho babitanze amafaranga bakoboke none icyo babizaniye ntibakibonye

by radiotv10
10/11/2025
0

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Nyamagabe, bavuga ko bahawe amatara akoresha imirasire y’izuba, nyuma...

Amakuru agezweho ku gusuzumisha ibinyabiziga bya moto bigiye kubaho bwa mbere mu Rwanda

Amakuru agezweho ku gusuzumisha ibinyabiziga bya moto bigiye kubaho bwa mbere mu Rwanda

by radiotv10
10/11/2025
0

Ikigo gisuzuma ubuziranenge bw'Ibinyabiziga by’umwihariko ibirimo moto zidakoresha amashanyarazi zizajya zipimwa imyuka zisohora, kigiye gutangira gukora, kikaba giherereye mu Murenge...

Top 3 market-ready skills for young women in Rwanda

Top 3 market-ready skills for young women in Rwanda

by radiotv10
10/11/2025
0

In today’s fast-changing world, having a degree alone isn’t enough. Many opportunities require practical skills that schools don’t always teach....

Ibisobanuro by’umwarimukazi wafashwe yahishe akadishi kuzuye umuceri utetse wari uw’abanyeshuri

Ibisobanuro by’umwarimukazi wafashwe yahishe akadishi kuzuye umuceri utetse wari uw’abanyeshuri

by radiotv10
08/11/2025
0

Umwarimukazi wigisha mu Rwunge rw’Amashuri rwa Kibare I rwo mu Murenge wa Mugesera mu Karere ka Ngoma, wafashwe yahishe akadishi...

IZIHERUKA

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?
SIPORO

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?

by radiotv10
10/11/2025
0

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

10/11/2025
Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

10/11/2025
Ibyo twamenye ku isakara ry’amashusho agaragaramo umuhanzi Nyarwanda akomeje kurikoroza

Ibyo twamenye ku isakara ry’amashusho agaragaramo umuhanzi Nyarwanda akomeje kurikoroza

10/11/2025
Umukoloneri uri mu bafasha ubutegetsi bwa Congo kurwanya M23 ari mu mazi abira

Umukoloneri uri mu bafasha ubutegetsi bwa Congo kurwanya M23 ari mu mazi abira

10/11/2025
Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

10/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida wa Senegal yashenguwe n’imvune ya kizigenza Sadio Mané

Perezida wa Senegal yashenguwe n’imvune ya kizigenza Sadio Mané

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.