Monday, August 24, 2026
RW|EN
AMAHANGA

Umukobwa wa Museveni yimitswe nk’Umushumba Mukuru-‘Bishop’ w’Itorero rizwi muri Uganda mu birori binogeye ijisho

Umukobwa wa Museveni yimitswe nk’Umushumba Mukuru-‘Bishop’ w’Itorero rizwi muri Uganda mu birori binogeye ijisho

Patience Museveni Rwabwogo, umukobwa wa Perezida wa Uganda Yoweri Kaguka Museveni, yimitswe nk’Umushumba Mukuru (Bishop) w’Itorero ‘Covenant Nations Churches’, nyuma y’imyaka 20 amaze akora umurimo w’ivugabutumwa muri iri Torero

Uyu muhango wabereye ku Cyumweru ahitwa Covenant Hill, i Maya, mu gihe iri Torero ryizihizaga imyaka 20 ishize rishinzwe.

Perezida Yoweri Museveni na Madamu we Janet Museveni bari mu bitabiriye uyu muhango, hamwe n’abandi bayobozi bakuru, abayobozi b’amadini ndetse n’abayoboke b’iyi kiliziya.

Umuhango wo kwimika Patience Rwabwogo wayobowe n’umuvugabutumwa w’Umunyamerika, Bishop Dr LaDonna Osborn, afatanyije n’abandi bayobozi bakuru b’amadini baturutse muri Uganda no mu bindi bihugu.

Patience Rwabwogo ni we washinze Covenant Nations Church ndetse akaba ari na we wari uyoboye umurimo w’ivugabutumwa muri iri Torero kuva ryatangira.

Mu ijambo rye, Perezida Museveni yashimiye Imana kuba umuryango we wongeye kugira umushumba mukuru (Bishop), avuga ko umukobwa we ari umuyobozi w’idini ushoboye kandi ushobora gufasha mu guteza imbere umurimo w’iyi kiliziya.

Yagize ati “Nshimira Imana kuba yahaye umuryango wanjye Umushumba Mukuru ndetse n’umuyobozi mwiza kandi ushoboye uzateza imbere umurimo wa Kiliziya.”

Museveni yanagarutse ku buryo yakuriye mu myemerere ya Gikristo, avuga ko yamaze imyaka myinshi yiga Bibiliya mu murage w’Abangilikani.

Yagize ati “Namaze imyaka 12 niga Bibiliya buri munsi, guhera mu 1953. Uburyo Abangilikani batwigishaga Bibiliya bwari buteguye neza kandi bukurikije gahunda.”

Perezida Museveni yavuze ko nubwo amadini atandukanye yari amaze kugera mu gace yakuriyemo, se witwaga Mzee Amos Kaguta we yinjiye mu Itorero mu 1947.

Museveni yagize ati “Uyu munsi mfite Musenyeri mu muryango wanjye.”

Umugore we, Janet Museveni, yashimiye ubuyobozi bwa Covenant Nations Church kubera inkunga bwahaye Patience Rwabwogo n’umuryango we mu myaka 20 ishize, kuva iyi minisiteri yatangira.

Perezida Museveni kandi yakoresheje uyu muhango mu gushimira Imana ku bw’izamuka ry’ubuzima bw’umugore we Janet Museveni, wari umaze igihe arwaye.

Museveni yashimiye Imana

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eleven − 4 =