Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umumotari udafite ikirahure kuri ‘casque’ y’umugenzi azafatwa nk’ukora mu buryo bunyuranyije n’amategeko-RURA

radiotv10by radiotv10
18/05/2022
in MU RWANDA
0
Umumotari udafite ikirahure kuri ‘casque’ y’umugenzi azafatwa nk’ukora mu buryo bunyuranyije n’amategeko-RURA
Share on FacebookShare on Twitter

Ikigo cy’Igihugu Ngenzaramikorere (RURA) kiratangaza ko Umumotari uzafatwa adafite ikirahure ku ngofero zagenewe abagenzi [Casque] azabihanirwa kuko azaba akora mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

RURA itangaje ibi nyuma y’uko isabye abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto gusubizaho ibirahure kuri casque nyuma y’imyaka ibiri gikuweho mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

Kuva tariki 17 Werurwe 2020, Ikigo cy’Igihugu Ngenzuramikorere, cyari cyasabye abamotari gukuraho iki kirahure, gusa mu mpera z’icyumweru gishize, hafashwe icyemezo cyo gusubizaho ibirahure.

Bamwe mu bamotari babwiye RADIOTV10 ko benshi muri bo batari bagifite ibirahure bakaba bagiye kubigura ariko bagasanga byatumbagiye.

Umwe yagize ati “Niba ikirahure cyaguraga bitatu kikaba cyageze kuri birindwi, kuko bumvaga ko babisubijeho barahanitse cyane.”

Aba bamotari bavuga ko kuba ibiciro by’ibi birahure byazamutse, bije byiyongera mu bindi bibazo uruhuri bavuga ko basanganywe.

Undi yagize ati “Ibibazo dufite murabizi, turagira Polisi, turagira mubazi none hikubiseho n’ibirahure.”

Mu kiganiro yagiranye na RADIOTV10, Mubiligi Jean Pierre uyobora ishami rishinzwe Abamotari muri RURA, yavuze ko nta gikwiye gutungura abamotari kuko ibirahure byari bisanzweho ndetse ko bari barabibitse.

Ati “Uretse ababibitse nabi bikaba byarangiritse, utagifite ubwo ni ukukigura kuko ibintu byose byarazamutse muri rusange.”

Mubiligi Jean Pierre avuga ko kuba ibiciro by’ibirahure byarazamutse bidakwiye kuba urwitwazo kuko niba itegeko ribasaba gukora bafite ibirahure bisobanuye ko uzakora atagifite azaba yarenze mu mategeko.

Ati “Ibiciro bishobora kuba byarazamutse kandi koko hashize n’igihe. Kuba hari ikintu cyahenze ukavuga ngo ntabwo ndi bushyireho ikirahure, ingaruka zirahari kubera ko icyo gihe uzafatwa nk’umuntu ukora mu buryo butajyanye n’amategeko.”

Gusubizaho ikirahure, ni kimwe mu byashimishije abakunze gukora ingendo kuri moto bavuga ko bari barambiwe umuyaga wajyaga ubabangamira mu gihe bari kuri moto.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

17 + 2 =

Previous Post

Uganda: Perezida w’Inteko yavuze ikintu gikomeye ku buryo Abapolisi bafashe Besigye bakamukurubana nk’umujura

Next Post

Ngoma: Batandatu bishe bakase umuhogo uwarokotse Jenoside bakatiwe gufungwa burundu

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ngoma: Batandatu bishe bakase umuhogo uwarokotse Jenoside bakatiwe gufungwa burundu

Ngoma: Batandatu bishe bakase umuhogo uwarokotse Jenoside bakatiwe gufungwa burundu

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.