Umuhanzi w’injyana ya gakondo, Cyuza Ibrahim ari i Dubai we n’umukunzi we Jeanine Noach, aho bakomeje guhamiriza ko urukundo rwabo rugeze aharyoshye.
Amakuru yizewe, avuga ko Cyusa yagiye mu mujyi w’i Dubai kwifatanya n’umukunzi we mu kwizihiza isaburu y’amavuko ye.
Ibirori byo kwizihiza iyi sabukuru, byabaye kuri iki Cyumweru tariki 27 Gashyantare aba bombi bahuriye i Dubai, umwe avuye mu Bubiligi undi avuye mu Rwanda kugira ngo ibirori bibe bari kumwe.
Ni ibirori byagaragayemo inshuti z’aba bombi, bagiye banashyira amafoto hanze agaragaza ko muri ibi birori byari ibicika, ibyishimo ari byose.
Umuhanzi Cyuza uherutse kwemeza iby’uru rukundo n’uyu mugore usanzwe uba ku Mugabane w’u Burayi, yaririmbiye umukunzi we indirimbo muri ibi birori.
Cyusa uzwiho ubuhanga mu guhogoza mu njyana ya gakondo, yavuze ko indirimbo ye yitwa uwari uwanjye, yakunzwe n’uyu mukunzi we ariko ko yahise ayihindura ayita Uwanjye.
Ati “Ntabwo nari kumwita uwari uwanjye kandi mufite. Mpita mwita uwanjye. Iyo ndirimbo yitwa Uwanjye.”
RADIOTV10