Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umunyamabanga wa Commonwealth uri mu Rwanda yashimangiye ko CHOGM y’i Kigali itazibagirana

radiotv10by radiotv10
07/09/2022
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Umunyamabanga wa Commonwealth uri mu Rwanda yashimangiye ko CHOGM y’i Kigali itazibagirana
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Icyongereza (Commonwealt), Patricia Scotland uri mu Rwanda, yavuze ko yishimiye kugaruka mu Rwanda, ndetse yongera gushimangira ko CHOGM yabereye i Kigali, yagenze neza.

Patricia Scotland yaherukaga mu Rwanda muri Kamena uyu mwaka ubwo yari yitabiriye inama ya CHOGM yabere i Kigali aho yanongeye gutorerwa gukomeza kuba Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 06 Nzeri 2022, yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta bagirana ibiganiro byagarutse ku ngingo zinyuranye.

Yagize ati “Twaganiriye ku migendekere myiza ya CHOGM ya 2022, twemeranyijwe ku kamaro gakomeye ko kuba u Rwanda ari rwo ruyoboye Commonwealth byumwihariko kuba duhuje intego.”

Ubwo CHOGM yari rimo ibera i Kigali, hagarutswe ku ntego za Commonwealth zirimo gukorera hamwe ndetse no kutagira umuntu n’umwe usigara inyuma, bihuye neza neza n’intego z’u Rwanda z’ubumwe bw’Abanyarwanda no kuzamura imibereho yabo nta n’umwe usigaye.

Patricia Scotland yavuze kandi ko mu mikoranire y’Umuryango wa Commonwealth n’u Rwanda harimo amahirwe menshi, ati “atari ku Mugabane wa Afurika gusa ahubwo no kuri Commonwealth ndetse n’Isi yose. Twemeranyinjwe ku musaruro wo gukorera hamwe mu bijyanye na Inovasiyo, urubyiruko, ubuzima, siporo, kwihaza mu biribwa ndetse n’ubuhinzi.”

Yasoje agira ati “Nishimiye gukorana na Perezida Paul Kagame na Vincent Biruka ndetse na Guverinoma y’u Rwanda ndetse n’Ibihugu bindi binyamuryango bya Commonwealth mu gukomeza kuzanira ufushya umuryango wa Commonwealth no kuwuteza imbere.”

Ubwo iyi nama yaberaga i Kigali, Perezida Paul Kagame yahawe kuyobora Commonwealth mu gihe cy’imyaka ibiri iri imbere.

Patricia Scotland yagiranye ibiganiro na Minisitiri Biruta

Yishimiye kugaruka mu Rwanda

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 + nine =

Previous Post

Ukuri ku mashusho yaciye ibintu y’ikiraro cyacitse bari kugifungura ku mugaragaro

Next Post

Rubavu: Ukekwa ko ari igisambo yashatse gutera icyuma Abapolisi bamusubiza isasu

Related Posts

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Paul Kagame yakiriye mu Biro bye, abarimo Prof. Dong-Sup Yoon usanzwe ari Perezida wa Yonsei University, Kaminuza yo muri...

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

by radiotv10
27/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yamaze gutanga ikirego mu Rukiko Ruhoraho rushinzwe Ubukemurampaka, iregamo iy’u Bwongereza nyuma yo guhagarika amasezerano Ibihugu byombi...

IZIHERUKA

Simple steps you can follow to build real confidence
MU RWANDA

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

28/01/2026
Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

28/01/2026
Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

28/01/2026
Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

27/01/2026
Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Rubavu: Ukekwa ko ari igisambo yashatse gutera icyuma Abapolisi bamusubiza isasu

Rubavu: Ukekwa ko ari igisambo yashatse gutera icyuma Abapolisi bamusubiza isasu

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Simple steps you can follow to build real confidence

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.