Umunyamerikakazi w’umunyemari usanzwe ari umunyarwenya ubikora mu buryo bw’Itangazamakuru, Ellen Lee DeGeneres ufite ikigo gikora ibijyanye no kubungabunga Ingagi, yazanye mu Rwanda n’umukunzi we Banasura ibikorwa byo muri iki kigo kiri mu Kinigi mu Karere ka Musanze.
Ellen Lee DeGeneres usanzwe afite ibikorwa yatangije mu Rwanda ubwo yaherukaga muri 2018, yagarutse mu Rwanda azanye nubundi n’umukunzi we Portia de Rossi.
Uretse kuba baje mu biruhuko no mu bikorwa by’ubukerarugendo, Ellen DeGeneres n’umukunzi we baje no gutangiza ikigo cyabo kiswe Ellen DeGeneres Campus cyaje cyunganira umuryango uzwi nka Dian Fossey Gorilla Fund ukora ibikorwa byo kubungabunga Ingagi zo mu Birunga.
Ellen DeGeneres yavuze ko kuva cyera akiri umwana afite imyaka 12 y’amavuko, yakurikiranaga Dian Fossey washinze uyu muryango.
Yavuze ko mu cyumweru gishize yasuye ikigo cye cya Ellen DeGeneres Campus gishamikiye ku muryango wa Dian Fossey Gorilla Fund.
Yagize ati “Byari ibyishimo bisendereye ndetse bikaba n’agatangaza kubona umusaruro byatangiye gutanga.”
Muri ubu butumwa yatambukije kuri Twitter ye, buherekejwe n’amafoto amugaragaza ari kumwe n’abagore bakora ubukorikori mu Rwanda.
Yavuze ko
Ellen DeGeneres yavuze ko yishimiye gukorana urugendoshuri n’urubyiruko rwo mu Rwanda muri iki kigo cye.
Ati “Kandi twahuye n’abakora ubukorikori bakoresheje imigwegwe babohera uduseke mu kigo bakanatugurishirizayo.”
Ellen DeGeneres ni umwe mu byimamare byo muri Amerika bikomeye kubera ikiganiro cye kizwi nka Ellen Show yagiye atumiramo ibirangirire n’abantu bakomeye ku Isi barimo Barack Obama wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akaba yaranamutumiye inshuro zirenze imwe.
RADIOTV10