Tuesday, October 21, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Umunyamideri uzwi mu Rwanda n’umugabo we w’Umunya-Israel bahishuye uko urukundo rwabo rwatangiye

radiotv10by radiotv10
22/04/2024
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO
0
Umunyamideri uzwi mu Rwanda n’umugabo we w’Umunya-Israel bahishuye uko urukundo rwabo rwatangiye
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyamideli usanzwe ari n’umushoramari, Isimbi Vestine uzwi nka Isimbi Model, n’umugabo we Shaul Hatzir; bahishuye uko urukundo rwabo rwatangiye, n’uburyo umwe yabonye undi akamubenguka, kuva ubwo bakinjira mu rukundo rwaje kubabanisha bakaba bamaranye imyaka itandatu babana nk’umugore n’umugabo.

Isimbi Model n’umugabo we Shaul Hatzir ukomoka muri Israel, bamaze imyaka itatu basezeranye kubana nk’umugore n’umugabo, dore ko basezeranye imbere y’amategeko muri 2021, bagasezerana mu itorere muri Gashyantare 2022.

Ubukwe bwa Isimbi Model n’umugabo we Shaul Hatzir bwabereye mu Rwanda nyuma y’imyaka ine bari bamaze bamenyanye, ndetse bakinjira mu munyenga w’urukundo.

Mu kiganiro batanze kuri YouTube Channel ya Isimbi ubwo basubizaga ibibazo babajijwe n’ababakurikira, bagarutse ku rugendo rw’urukundo rwabo rwatangiye muri 2018, ubwo bamenyaniraga muri Hoteli ya Radisson Blu ari na ho habereye ubukwe bwabo.

Shaul Hatzir wavugaga akubita agatwenge k’uburyo bamenyanye, yagize ati “Hari muri 2018 tariki 15 Mutarama, nari nagiriye inama muri Radisson Blu muri Convention Center, ndangije inama nza kukubona wicaye na we uri mu nama, aho uyisoreje, ndavuga nti ko mbona uyu muntu ari mwiza kandi nari numvise uvuga icyongereza, kuko nari ntarabona umukobwa mwiza by’agatangaza nkawe, ndavuga nti ‘kuki nakwitesha aya mahirwe, uwajya kumuvugisha.”

Akomeza agira ati “Naraje nkubaza izina, nakekaga ko uri Umunya-Ethiopia kubera uruhu rwawe rwari rwiza, aho ni ho twatangiriye kujya tuvugana.”

Umugabo wa Isimbi Model avuga ko yahise amusaba ko umunsi ukurikiyeho basangira ifunguro ry’umugoroba, akamwemerera, bagatangirira aho kwagura ubucuti.

Isimbi Model avuga ko urukundo rwabo rwaje gutera intambwe ishimishije ndetse tariki 04 Kanama 2018 bakaza gutangira kubana mu nzu imwe, ndetse bagatangira guteganyiriza umuryango wabo.

Muri Kamena 2019, basabanye ko bazashyingiranwa nk’umugore n’umugabo, mu mpera z’uwo mwaka, baza kujya gusura umuryango wa Shaul Hatzir muri Israel.

Ati “Muri 2020, Covid yahise iza, hanyuma muri 2021 tugura inzu yacu, ndetse turanasezerana, tujya mu Murenge, hanyuma muri 2022 dukora ubukwe bwo mu rusengero, tubukorera muri Radisson.”

Mu gusubiza ibi bibazo by’abantu, bavuze ko nubwo batarabasha kubyarana umwana, babyifuza, ariko ko bizagenwa n’Imana, ndetse ko bifuza kuzabyara abana babiri.

Basezeranye imbere y’amategeko muri 2021
Babanje gukora imihango yo gusaba no gukwa
Baririmbiwe na Masamba Intore
Nyuma basezeranye mu Itorero

Isimbi n’umugabo we bakunze kugaragara bagiye kurya ubuzima mu bice binyuranye ku Isi

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × two =

Previous Post

Hahishuwe icyajyanye mu Burundi Umujenerali w’umutwe w’inyeshyamba wo muri Congo

Next Post

Niger: Biraye mu mihanda n’umujinya mwinsha basaba ko ingabo za America zihambirizwa byihuse

Related Posts

Umuhanzikazi Nyarwanda uba hanze yashyize hanze indirimbo yuzuye amashimwe

Umuhanzikazi Nyarwanda uba hanze yashyize hanze indirimbo yuzuye amashimwe

by radiotv10
20/10/2025
0

Umuhanzikazi Antoinette Rehema w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ukorera ibikorwa bye bya muzika muri Canada, yashyize hanze indirimbo ye...

Ubutumwa buryohereye umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yageneye umuhanzi wamwambitse impeta

Hamenyekanye itariki y’ubukwe bw’umunyamakurukazi n’umuhanzi bazwi mu Rwanda

by radiotv10
18/10/2025
0

Umunyamakurukazi Yvonne Kayitesi uzwi nka Tessy n’umuhanzi w’umuraperi, Ishimwe Hakizimana uzwi nka Shizzo baherutse kwambikana impeta y’urukundo, bashyize hanze itariki...

Bidasubirwaho umuhanzi wakanyujijeho umaze imyaka 12 hanze yatangaje igihe azagarukira gutura mu Rwanda

Bidasubirwaho umuhanzi wakanyujijeho umaze imyaka 12 hanze yatangaje igihe azagarukira gutura mu Rwanda

by radiotv10
17/10/2025
0

Umuhanzi Kitoko Bibarwa wari umaze imyaka 12 atuye ku Mugabane w’u Burayi, yemeje ko mu kwezi gutaha azagaruka mu Rwanda...

Ruracyageretse hagati y’umunyamakuru n’umukinnyikazi wa filimi bapfa imodoka yagaragajwe n’umwe

Ruracyageretse hagati y’umunyamakuru n’umukinnyikazi wa filimi bapfa imodoka yagaragajwe n’umwe

by radiotv10
17/10/2025
0

Umukinnyikazi wa Filimi uzwi mu Rwanda, Alliah Cool yongeye kwikoma umunyamakuru wagize icyo avuga ku modoka ye ifite plaque yo...

Uko imodoka ihenze y’umukinnyi wa Filimi Alliah Cool yazamuye impaka rukabura gica

Uko imodoka ihenze y’umukinnyi wa Filimi Alliah Cool yazamuye impaka rukabura gica

by radiotv10
16/10/2025
0

Nyuma yuko umukinnyi wa filimi, Alliah Cool agaragaje imodoka aherutse kugura, yabaye nk’uterana amagambo n’umunyamakuru umwe mu Rwanda wayitanzeho igitekerezo...

IZIHERUKA

Umuburo wihutirwa ureba umuntu wese wanyoye iyi Jus n’iki kinyobwa mu Rwanda
MU RWANDA

Umuburo wihutirwa ureba umuntu wese wanyoye iyi Jus n’iki kinyobwa mu Rwanda

by radiotv10
21/10/2025
0

Icyibanzweho mu biganiro byahuje Ingabo z’u Rwanda n’iz’u Bufaransa ubwo hakirwaga Umujenerali wazo

Eng.-The Chief of Defence Staff of RDF received the Chief of the French Army Land Forces

21/10/2025
BREAKING: RIB yafunze uwagaragaye yiyita umuhanuzi asaba abantu amafaranga abizeza ibitangaza bidasanzwe

BREAKING: RIB yafunze uwagaragaye yiyita umuhanuzi asaba abantu amafaranga abizeza ibitangaza bidasanzwe

21/10/2025
Uko uwabaye Perezida w’u Bufaransa yageze kuri Gereza agiye gufungirwamo nyuma yo gukatirwa

Uko uwabaye Perezida w’u Bufaransa yageze kuri Gereza agiye gufungirwamo nyuma yo gukatirwa

21/10/2025
Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abasore b’abanyamahanga bagaragaye bakubita abantu muri Kigali

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abasore b’abanyamahanga bagaragaye bakubita abantu muri Kigali

21/10/2025
Uwabaye umuyobozi ukomeye muri Minisiteri akurikiranyweho gusambanya abakobwa

Ibyamenyekanye ku rubanza ruregwamo uwabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda wahamijwe gusambanya umwana

21/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Niger: Biraye mu mihanda n’umujinya mwinsha basaba ko ingabo za America zihambirizwa byihuse

Niger: Biraye mu mihanda n'umujinya mwinsha basaba ko ingabo za America zihambirizwa byihuse

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umuburo wihutirwa ureba umuntu wese wanyoye iyi Jus n’iki kinyobwa mu Rwanda

Eng.-The Chief of Defence Staff of RDF received the Chief of the French Army Land Forces

BREAKING: RIB yafunze uwagaragaye yiyita umuhanuzi asaba abantu amafaranga abizeza ibitangaza bidasanzwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.