Thursday, January 22, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Umunyamideri uzwi mu Rwanda n’umugabo we w’Umunya-Israel bahishuye uko urukundo rwabo rwatangiye

radiotv10by radiotv10
22/04/2024
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO
0
Umunyamideri uzwi mu Rwanda n’umugabo we w’Umunya-Israel bahishuye uko urukundo rwabo rwatangiye
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyamideli usanzwe ari n’umushoramari, Isimbi Vestine uzwi nka Isimbi Model, n’umugabo we Shaul Hatzir; bahishuye uko urukundo rwabo rwatangiye, n’uburyo umwe yabonye undi akamubenguka, kuva ubwo bakinjira mu rukundo rwaje kubabanisha bakaba bamaranye imyaka itandatu babana nk’umugore n’umugabo.

Isimbi Model n’umugabo we Shaul Hatzir ukomoka muri Israel, bamaze imyaka itatu basezeranye kubana nk’umugore n’umugabo, dore ko basezeranye imbere y’amategeko muri 2021, bagasezerana mu itorere muri Gashyantare 2022.

Ubukwe bwa Isimbi Model n’umugabo we Shaul Hatzir bwabereye mu Rwanda nyuma y’imyaka ine bari bamaze bamenyanye, ndetse bakinjira mu munyenga w’urukundo.

Mu kiganiro batanze kuri YouTube Channel ya Isimbi ubwo basubizaga ibibazo babajijwe n’ababakurikira, bagarutse ku rugendo rw’urukundo rwabo rwatangiye muri 2018, ubwo bamenyaniraga muri Hoteli ya Radisson Blu ari na ho habereye ubukwe bwabo.

Shaul Hatzir wavugaga akubita agatwenge k’uburyo bamenyanye, yagize ati “Hari muri 2018 tariki 15 Mutarama, nari nagiriye inama muri Radisson Blu muri Convention Center, ndangije inama nza kukubona wicaye na we uri mu nama, aho uyisoreje, ndavuga nti ko mbona uyu muntu ari mwiza kandi nari numvise uvuga icyongereza, kuko nari ntarabona umukobwa mwiza by’agatangaza nkawe, ndavuga nti ‘kuki nakwitesha aya mahirwe, uwajya kumuvugisha.”

Akomeza agira ati “Naraje nkubaza izina, nakekaga ko uri Umunya-Ethiopia kubera uruhu rwawe rwari rwiza, aho ni ho twatangiriye kujya tuvugana.”

Umugabo wa Isimbi Model avuga ko yahise amusaba ko umunsi ukurikiyeho basangira ifunguro ry’umugoroba, akamwemerera, bagatangirira aho kwagura ubucuti.

Isimbi Model avuga ko urukundo rwabo rwaje gutera intambwe ishimishije ndetse tariki 04 Kanama 2018 bakaza gutangira kubana mu nzu imwe, ndetse bagatangira guteganyiriza umuryango wabo.

Muri Kamena 2019, basabanye ko bazashyingiranwa nk’umugore n’umugabo, mu mpera z’uwo mwaka, baza kujya gusura umuryango wa Shaul Hatzir muri Israel.

Ati “Muri 2020, Covid yahise iza, hanyuma muri 2021 tugura inzu yacu, ndetse turanasezerana, tujya mu Murenge, hanyuma muri 2022 dukora ubukwe bwo mu rusengero, tubukorera muri Radisson.”

Mu gusubiza ibi bibazo by’abantu, bavuze ko nubwo batarabasha kubyarana umwana, babyifuza, ariko ko bizagenwa n’Imana, ndetse ko bifuza kuzabyara abana babiri.

Basezeranye imbere y’amategeko muri 2021
Babanje gukora imihango yo gusaba no gukwa
Baririmbiwe na Masamba Intore
Nyuma basezeranye mu Itorero

Isimbi n’umugabo we bakunze kugaragara bagiye kurya ubuzima mu bice binyuranye ku Isi

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

six − five =

Previous Post

Hahishuwe icyajyanye mu Burundi Umujenerali w’umutwe w’inyeshyamba wo muri Congo

Next Post

Niger: Biraye mu mihanda n’umujinya mwinsha basaba ko ingabo za America zihambirizwa byihuse

Related Posts

Ibyamenyekanye ku cyatumye umuhanzi The Ben asiba ubutumwa bwateje urujijo

Ibyamenyekanye ku cyatumye umuhanzi The Ben asiba ubutumwa bwateje urujijo

by radiotv10
20/01/2026
0

Umuhanzi The Ben wari watangaje ko amakuru yari yatangajwe na mugenzi we Bruce Melodie ko bafite ibitaramo bizazazenguka Igihugu ari...

How social media Is Changing the Meaning of Fame

How social media Is Changing the Meaning of Fame

by radiotv10
20/01/2026
0

Fame used to be rare. It was reserved for movie stars, musicians, athletes, and public figures who gained recognition through...

Impaka ziracyakomeje hagati y’abafana ba Bruce Melodie na The Ben: Noneho baravuga iki?

Amakuru mashya: Igitaramo cyasize impaka cya The Ben na Bruce Melodie kigiye gukurikirwa n’ibyo bazazengurukamo Igihugu

by radiotv10
19/01/2026
0

Abahanzi Bruce Melodie na The Ben baherutse guhurira mu gitaramo kimwe cyatangije umwaka wa 2026, byamaze kwemezwa ko bagiye gukora...

Mu mvugo y’urwenya umunyamakuru Angeli Mutabaruka yavuze kuri boss we KNC bakorana bikanyura benshi

Mu mvugo y’urwenya umunyamakuru Angeli Mutabaruka yavuze kuri boss we KNC bakorana bikanyura benshi

by radiotv10
16/01/2026
0

Umunyamakuru Angelibert Mutabaruka uzwi nka Angeli Mutabaruka yavuze igihe yahuriye bwa mbere na KNC batangiye bakorana bombi ari abanyamakuru, nyuma...

Umuririmbyi w’Indirimbo z’Imana uzwi mu Rwanda yasubije abamututse ko yaririmbye indirimbo bamwe bavugaho inzongamubiri

Umuririmbyi w’Indirimbo z’Imana uzwi mu Rwanda yasubije abamututse ko yaririmbye indirimbo bamwe bavugaho inzongamubiri

by radiotv10
16/01/2026
0

Umuririmbyi w’indirimbo z’Imana, Uwiringiyimana Théogène wamamaye nka ‘Theo Bosebabireba’ yavuze ko abamututse ko yagaragaye aririmba indirimbo ‘Pom Pom’ bamuhoye ubusa...

IZIHERUKA

Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo
MU RWANDA

Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

by radiotv10
22/01/2026
0

Ubujura bukabije bwa Kashipawa bavuze abo babukekaho n’impamvu babishingiraho

Ubujura bukabije bwa Kashipawa bavuze abo babukekaho n’impamvu babishingiraho

22/01/2026
Ni iki kihishe inyuma y’impanuka za gari ya moshi zikomeje kugaragara mu Gihugu kimwe i Burayi?

Ni iki kihishe inyuma y’impanuka za gari ya moshi zikomeje kugaragara mu Gihugu kimwe i Burayi?

21/01/2026
AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

21/01/2026
Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

21/01/2026
Icyo Itorero rimwe mu Rwanda ritangaza ku buhanuzi bwateje impaka buvugwa mu rusengero rwaryo

Icyo Itorero rimwe mu Rwanda ritangaza ku buhanuzi bwateje impaka buvugwa mu rusengero rwaryo

21/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Niger: Biraye mu mihanda n’umujinya mwinsha basaba ko ingabo za America zihambirizwa byihuse

Niger: Biraye mu mihanda n'umujinya mwinsha basaba ko ingabo za America zihambirizwa byihuse

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

Ubujura bukabije bwa Kashipawa bavuze abo babukekaho n’impamvu babishingiraho

Ni iki kihishe inyuma y’impanuka za gari ya moshi zikomeje kugaragara mu Gihugu kimwe i Burayi?

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.