Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Umunyapoliti w’Umunyaburayi wabaye Ambasaderi mu Bihugu birimo u Rwanda yasuye ubuyobozi bw’ahagenzurwa na M23

radiotv10by radiotv10
15/04/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Umunyapoliti w’Umunyaburayi wabaye Ambasaderi mu Bihugu birimo u Rwanda yasuye ubuyobozi bw’ahagenzurwa na M23
Share on FacebookShare on Twitter

Amb. Peter Fahrenholtz wahagarariye Igihugu cy’u Budage mu Bihugu birimo u Rwanda, na Bangladesh, yatangaje ko yasuye ubuyobozi bw’Intara ya Kivu ya Ruguru imaze igihe igenzurwa na AFC/M23, agasobanurirwa impamvu zumvikana zituma M23 irwana.

Amb. Peter Fahrenholtz nk’uko bigaragara ku byamuranze, yabaye Ambasaderi w’Igihugu cye cy’u Budage muri Bangladesh n’u Rwanda, ndetse akaba yarabaye HoM (Head of Mission- aba akora inshingano nk’iz’Ambasaderi) muri Eritrea, Guinea, Qatar ndetse n’i Toronto.

Nanone kandi yakoze nk’umudipomate mu Bihugu birimo nko muri Ethiopia, u Buyapani mu Buhindi, no muri Iran.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X, yagize ati “Nasuye i Goma kandi ngirana ibiganiro byiza na Guverineri wa Kivu ya Ruguru, Manzi Willy n’abandi.”

Yavuze ko muri ibi biganiro yagiranye na Guverineri wa Kivu ya Ruguru, yamusobanuriye iby’ibikorwa bya Jenoside byibasira Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bikorwa n’ubutegetsi bw’iki Gihugu.

Ati “Ibyo kandi byanatanzwemo raporo n’Umujyanama Wihariye wa UN ku gukumira Jenoside. Yashimangiye (Manzi Willy) intego z’ingenzi za M23 ari ugushyira iherezo kuri ibyo bikorwa, kurinda uburengaznira bwa muntu bw’abaturage b’abasivile no kugarura amahoro n’umutekano.”

Amb. Peter Fahrenholtz yakomeje avuga ko Guverineri wa Kivu ya Ruguru, yanamusobanuriye ko M23 igizwe n’abanyekongo bo mu ngeri zose, idashingiye ku bwoko, kuko irimo n’abo mu bwoko bw’Abahutu.

Uyu wabaye muri Dipolomasi y’u Budage asuye ubuyobozi bw’Intara ya Kivu ya Ruguru, bwashyizweho n’Ihuriro AFC/M23 nyuma yuko rifashe Umujyi wa Goma ufatwa nk’Umurwa Mukuru w’iyi Ntara, ugiye kuzuza amezi atatu uri mu maboko yaryo.

Mu kwezi gushize, Amb. Peter Fahrenholtz yagaragaje ko atemeranya n’ibyatangazwa n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi wasabaga umutwe wa M23 kurekura ibice wafashe.

Mu butumwa yari yanyujije kuri X asubiza Visi Perezida wa Komisiyo ya EU ushinzwe Ububanyi n’Amahanga n’Umutekano, Kaja Kallas wari wavuze ko uyu mutwe wa M23 uva mu bice wafashe, Peter Fahrenholtz yari yagize “None se M23 si Abanyekongo? Ese muri DRC ntihabaga abacancuro b’Abanyaburayi babarwanya? Ni nde uzaharanira uburenganzira bw’ubwoko bw’abantu nyamucye mu Burasirazuba bwa DRC?”

Peter Fahrenholtz wabaye umudipolamate w’u Budage mu Bihugu binyuranye, yabaye Ambasaderi w’iki Gihugu mu Rwanda kuva muri 2012 kugeza muri 2016.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × 2 =

Previous Post

Iby’ingenzi ku ruzinduko rw’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Ethiopia usuye u Rwanda nyuma y’ukwezi yakiriye uwa RDF

Next Post

Ishuri rya Gisirikare ryizemo Ian na Brian Kagame ryasojwemo amasomo n’abandi Banyarwanda

Related Posts

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Mu rubanza ruburanishwa n’Urukiko Rukuru rwa Gitega mu Burundi ruregwamo abantu 16 baregwa ibikorwa byo kuryamana kw’abahuje ibitsina rwavutsemo impaka...

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

by radiotv10
28/01/2026
0

Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa yavuze ko kuba iri Huriro ryakorana n’u Rwanda bitavuze ko rurifasha, ahubwo ko hari impamvu...

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukozi w’Imana wo muri Kenya, Paul Nthenge Mackenzie wari umuyobozi w’Itorero rimwe, umaze imyaka itatu atawe muri yombi akurikiranyweho uruhare...

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Ifoto ya Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu imugaragaza ari kuvugira kuri Telefone yagiye yomekwaho utuntu duhisha kamera yayo n’akarango...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

by radiotv10
27/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko ridateze kurekura igice na kimwe mu byo ryafashe,...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ishuri rya Gisirikare ryizemo Ian na Brian Kagame ryasojwemo amasomo n’abandi Banyarwanda

Ishuri rya Gisirikare ryizemo Ian na Brian Kagame ryasojwemo amasomo n’abandi Banyarwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.