Amb. Peter Fahrenholtz wahagarariye Igihugu cy’u Budage mu Bihugu birimo u Rwanda, na Bangladesh, yatangaje ko yasuye ubuyobozi bw’Intara ya Kivu ya Ruguru imaze igihe igenzurwa na AFC/M23, agasobanurirwa impamvu zumvikana zituma M23 irwana.
Amb. Peter Fahrenholtz nk’uko bigaragara ku byamuranze, yabaye Ambasaderi w’Igihugu cye cy’u Budage muri Bangladesh n’u Rwanda, ndetse akaba yarabaye HoM (Head of Mission- aba akora inshingano nk’iz’Ambasaderi) muri Eritrea, Guinea, Qatar ndetse n’i Toronto.
Nanone kandi yakoze nk’umudipomate mu Bihugu birimo nko muri Ethiopia, u Buyapani mu Buhindi, no muri Iran.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X, yagize ati “Nasuye i Goma kandi ngirana ibiganiro byiza na Guverineri wa Kivu ya Ruguru, Manzi Willy n’abandi.”
Yavuze ko muri ibi biganiro yagiranye na Guverineri wa Kivu ya Ruguru, yamusobanuriye iby’ibikorwa bya Jenoside byibasira Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bikorwa n’ubutegetsi bw’iki Gihugu.
Ati “Ibyo kandi byanatanzwemo raporo n’Umujyanama Wihariye wa UN ku gukumira Jenoside. Yashimangiye (Manzi Willy) intego z’ingenzi za M23 ari ugushyira iherezo kuri ibyo bikorwa, kurinda uburengaznira bwa muntu bw’abaturage b’abasivile no kugarura amahoro n’umutekano.”
Amb. Peter Fahrenholtz yakomeje avuga ko Guverineri wa Kivu ya Ruguru, yanamusobanuriye ko M23 igizwe n’abanyekongo bo mu ngeri zose, idashingiye ku bwoko, kuko irimo n’abo mu bwoko bw’Abahutu.
Uyu wabaye muri Dipolomasi y’u Budage asuye ubuyobozi bw’Intara ya Kivu ya Ruguru, bwashyizweho n’Ihuriro AFC/M23 nyuma yuko rifashe Umujyi wa Goma ufatwa nk’Umurwa Mukuru w’iyi Ntara, ugiye kuzuza amezi atatu uri mu maboko yaryo.
Mu kwezi gushize, Amb. Peter Fahrenholtz yagaragaje ko atemeranya n’ibyatangazwa n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi wasabaga umutwe wa M23 kurekura ibice wafashe.
Mu butumwa yari yanyujije kuri X asubiza Visi Perezida wa Komisiyo ya EU ushinzwe Ububanyi n’Amahanga n’Umutekano, Kaja Kallas wari wavuze ko uyu mutwe wa M23 uva mu bice wafashe, Peter Fahrenholtz yari yagize “None se M23 si Abanyekongo? Ese muri DRC ntihabaga abacancuro b’Abanyaburayi babarwanya? Ni nde uzaharanira uburenganzira bw’ubwoko bw’abantu nyamucye mu Burasirazuba bwa DRC?”
Peter Fahrenholtz wabaye umudipolamate w’u Budage mu Bihugu binyuranye, yabaye Ambasaderi w’iki Gihugu mu Rwanda kuva muri 2012 kugeza muri 2016.
RADIOTV10