• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Umunyapolitiki uzwi i Burundi yinjiye mu mpaka z’inenge zivugwa ku matora ategerejwe

radiotv10by radiotv10
03/06/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Umunyapolitiki uzwi i Burundi yinjiye mu mpaka z’inenge zivugwa ku matora ategerejwe
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi mu Burundi, Agathon Rwasa yavuze ko amatora yegereje muri iki Gihugu, ari nk’ikinamico y’ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi.

Uyu munyapolitiki wasabye ko haba Inama yo ku rwego rw’Igihugu yo kwamagana ubutegetsi bw’igitugu, yavuze ko amatora y’Abashingamategeko n’abayobozi ba za Komini agiye kuba, yazamuye umwuka mubi muri Politiki y’iki Gihugu, kubera ibibazo biyisanzwemo, birimo kudaha agaciro bamwe, gukandamiza bamwe ndetse no kuba nta rubuga rwa Demokarasi ruhari.

Mu kiganiro yagiranye na SOS Médias Burundi dukesha aya amakuru, Agathon Rwasa usanzwe ari umwe mu bakomeye mu banyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Burundi, yavuze ko amatora agiye kuba, asa nk’ikinamico yateguwe na CNDD-FDD. Yagize ati “Ntabwo ari amatora, ni nk’igitaramo.”

Yavuze kandi ko ibikorwa bibanziriza aya matora, na byo byagaragayemo ikinamico. Ati “Ntabwo ari ukwiyamamaza, ni nk’imyidagaduro ya CNDD-FDD. Nta biganiro mpaka, nta guhangana. Byose bisa nk’ibyamaze gukorwa.”

Agathon Rwasa ashinja iri Shyaka CNDD-FDD rya Perezida Evariste Ndayishimiye, gukoresha mu murongo waryo inzego zishinzwe ibikorwa by’amatora kuva ku nzego zo hasi kugeza kuri Komisiyo Yigenga Ishinzwe Amatora, akavuga ko ibi bidashobora gutuma amatora abaho mu buryo bunyuze mu mcyo.

Yagarutse kandi ku bikorwa byo kwiyamamaza bimaze iminsi biri gukorwa, avuga ko biri kuba mu mwuka w’ubwoba udasanzwe, aho abantu baterwa ubwoba n’Imbonerakure zisanzwe ari urubyiruko rw’ishyaka rya CNDD-FDD.

Ati “Ntabwo ari abapolisi, cyangwa abasirikare, ahubwo ni urubyiruko rw’abashomeri rwakoreshejwe, rukumvishwa ko ibikorwa bibi bizarufungurira amarembo.”

Rwasa kandi yanamaganye ibikorwa bidakwiye biri gukorwa mu Ntara nyinshi z’Igihugu, byo kwambura amakarita y’itora bamwe mu baturage, ndetse no kubatera ubwoba, bikomeje kugaragara by’umwihariko mu bice by’icyaro.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

ten − 9 =

Previous Post

Igisubizo Kabila yahaye Fayulu utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Congo wamusabye kuva i Goma

Next Post

Volleyball: Habaye impinduka zitunguranye ku irushanwa ryaburaga iminsi ibarirwa ku ntoki ngo ritangire

Related Posts

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

by radiotv10
02/06/2026
0

Ikibumbano cy’umukinnyi w’umupira w'amaguru, Lionel Messi cyari mu Buhindi, cyasenywe gikurwaho nyuma yuko abaturage bagize ikikango ko gishobora kuzahanuka kuko...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

by radiotv10
02/06/2026
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 buravuga ko ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa DRC, byafashe intera, kandi ko igihe kigeze ngo abarwanyi baryo...

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Next Post
Volleyball: Habaye impinduka zitunguranye ku irushanwa ryaburaga iminsi ibarirwa ku ntoki ngo ritangire

Volleyball: Habaye impinduka zitunguranye ku irushanwa ryaburaga iminsi ibarirwa ku ntoki ngo ritangire

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.