Saturday, July 12, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Umunyapolitiki uzwi i Burundi yinjiye mu mpaka z’inenge zivugwa ku matora ategerejwe

radiotv10by radiotv10
03/06/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Umunyapolitiki uzwi i Burundi yinjiye mu mpaka z’inenge zivugwa ku matora ategerejwe
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi mu Burundi, Agathon Rwasa yavuze ko amatora yegereje muri iki Gihugu, ari nk’ikinamico y’ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi.

Uyu munyapolitiki wasabye ko haba Inama yo ku rwego rw’Igihugu yo kwamagana ubutegetsi bw’igitugu, yavuze ko amatora y’Abashingamategeko n’abayobozi ba za Komini agiye kuba, yazamuye umwuka mubi muri Politiki y’iki Gihugu, kubera ibibazo biyisanzwemo, birimo kudaha agaciro bamwe, gukandamiza bamwe ndetse no kuba nta rubuga rwa Demokarasi ruhari.

Mu kiganiro yagiranye na SOS Médias Burundi dukesha aya amakuru, Agathon Rwasa usanzwe ari umwe mu bakomeye mu banyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Burundi, yavuze ko amatora agiye kuba, asa nk’ikinamico yateguwe na CNDD-FDD. Yagize ati “Ntabwo ari amatora, ni nk’igitaramo.”

Yavuze kandi ko ibikorwa bibanziriza aya matora, na byo byagaragayemo ikinamico. Ati “Ntabwo ari ukwiyamamaza, ni nk’imyidagaduro ya CNDD-FDD. Nta biganiro mpaka, nta guhangana. Byose bisa nk’ibyamaze gukorwa.”

Agathon Rwasa ashinja iri Shyaka CNDD-FDD rya Perezida Evariste Ndayishimiye, gukoresha mu murongo waryo inzego zishinzwe ibikorwa by’amatora kuva ku nzego zo hasi kugeza kuri Komisiyo Yigenga Ishinzwe Amatora, akavuga ko ibi bidashobora gutuma amatora abaho mu buryo bunyuze mu mcyo.

Yagarutse kandi ku bikorwa byo kwiyamamaza bimaze iminsi biri gukorwa, avuga ko biri kuba mu mwuka w’ubwoba udasanzwe, aho abantu baterwa ubwoba n’Imbonerakure zisanzwe ari urubyiruko rw’ishyaka rya CNDD-FDD.

Ati “Ntabwo ari abapolisi, cyangwa abasirikare, ahubwo ni urubyiruko rw’abashomeri rwakoreshejwe, rukumvishwa ko ibikorwa bibi bizarufungurira amarembo.”

Rwasa kandi yanamaganye ibikorwa bidakwiye biri gukorwa mu Ntara nyinshi z’Igihugu, byo kwambura amakarita y’itora bamwe mu baturage, ndetse no kubatera ubwoba, bikomeje kugaragara by’umwihariko mu bice by’icyaro.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

18 − twelve =

Previous Post

Igisubizo Kabila yahaye Fayulu utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Congo wamusabye kuva i Goma

Next Post

Volleyball: Habaye impinduka zitunguranye ku irushanwa ryaburaga iminsi ibarirwa ku ntoki ngo ritangire

Related Posts

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

by radiotv10
11/07/2025
0

Abacamanza babarirwa hejuru y’ijana bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bigabije imihanda bajya kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri ishinzwe Imari...

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

by radiotv10
10/07/2025
0

Lieutenant-Général Christian Tshiwewe wigeze kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), ubu akaba ari Umujyanama wa...

M23 yageneye ubutumwa Perezida wa Uganda ku cyemezo yafashe kikayinyura

M23 yageneye ubutumwa Perezida wa Uganda ku cyemezo yafashe kikayinyura

by radiotv10
10/07/2025
0

Ubuyobozi bwa AFC/M23 burashimira Perezida Yoweri Kaguta Museveni ku cyemezo yafashe cyo gufungura imipaka ihuza iki Gihugu cye na Repubulika...

IFOTO: Corneille Nangaa ukuriye AFC/M23 yahawe umugisha na Musenyeri

IFOTO: Corneille Nangaa ukuriye AFC/M23 yahawe umugisha na Musenyeri

by radiotv10
09/07/2025
0

Corneille Nangaa, Umuhuzabikorwa w’Ihuriro AFC/M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi buriho muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yitabiriye ibikorwa bya Kiliziya Gatulika...

Uwari Minisitiri muri Congo bwa mbere imbere y’Urukiko yahageze yakererewe

Uwari Minisitiri muri Congo bwa mbere imbere y’Urukiko yahageze yakererewe

by radiotv10
09/07/2025
0

Constant Mutamba wahoze ari Minisitiri w’Ubutabera muri Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ukurikiranyweho kunyereza miliyoni 19 USD yari...

IZIHERUKA

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika
IMIBEREHO MYIZA

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

by radiotv10
12/07/2025
0

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

11/07/2025
Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

11/07/2025
Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

11/07/2025
Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

11/07/2025
BREAKING: Intumwa zirimo iz’u Rwanda, DRCongo, na America zahuriye ku meza y’ibiganiro i Doha

Eng.-Interior Ministers of Rwanda and DRC invited to Doha talks between Kinshasa and AFC/M23

11/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Volleyball: Habaye impinduka zitunguranye ku irushanwa ryaburaga iminsi ibarirwa ku ntoki ngo ritangire

Volleyball: Habaye impinduka zitunguranye ku irushanwa ryaburaga iminsi ibarirwa ku ntoki ngo ritangire

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.