Augustin Matata Ponyo wagize imyanya mu nzego zo hejuru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nko kuba yarabaye Minisitiri w’Intebe, yakatiwe imyaka 10 yo gukora imirimo nsimburagifungo y’agahato.
Iki gihano gikubiye mu cyemezo cyafashwe n’Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga muri DRC, kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Gicurasi 2025, kinateganya ko azamara imyaka itanu atemerewe kugira uburenganzira mu bya polituki no kwidegembya uko yishakiye.
Nanone kandi Urukiko Rukuru rwo rwahise rutegeka ko atabwa muri yombi byihuse kandi hagafatirwa imitungo ye yaba iyimukanwa n’itimukanwa kugira ngo hazaboneke ubwishyu bw’amafaranga aregwa kunyereza.
Uyu munyapolitiki wabaye Minisitiri w’Intebe wa DRC hagati ya 2012 na 2016 ndetse akaba ari n’Umudepite ku rwego rw’Igihugu, ashinjwa kunyereza miliyoni 156,8 USD yagombaga gushyirwa mu kigega kigamije iterambere ry’icyanya cy’ubuhinzi cya Bukanga-Lonzo, mu Burasirazuba bwa Kinshasa, ndetse na miliyoni 89 USD aregwa kunyereza akoranye n’Umunya-Afurika y’Epfo, Globler.
Ni mu gihe bagenzi be baregwa hamwe, ari bo Deogratias Mutombo na Christo Grobler, bo bakatiwe imyaka itanu yo gukora na bo iyo mirimo y’agahato, ndetse no kwamburwa uburenganzira, mu gihe uyu Munya-Afurika y’Epfo we azanirukanwa burundu ku butaka bwa Congo Kinshasa.
Ubwo hasomwaga iki cyemezo cy’Urukiko Rushinzwe Kurinda Itegeko Nshinga, abaregwa bose, nta n’umwe wari uri mu Rukiko rwasomewemo iki cyemezo kuri uyu wa Kabiri.
Urukiko ruvuga ko abaregwa bigwijeho imitungo irimo iyimukanwa n’itimukanwa bayikuye mu mari ya Leta banyereje, ndetse rutegeka ko yose ihita ifatirwa kugira ngo izatezwe cyamunara haboneke ubwishyu bw’amafaranga banyereje.
Ni mu gihe uru rubanza rwateje impagarara mu Nteko Ishinga Amategeko ya Congo Kinshasa, byumwihariko ahagarutswe ku budahangarwa bugombwa Depite Matata Ponyo.
Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Congo, Vital Kamerhe, yavuze ko ibi bihabanye n’Itegeko Nshinga, aho yavuze ko Matata Ponyo atari akwiye gucirwa urubanza atabanje kwamburwa ubudahangarwa.
RADIOTV10