Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Umunyapolitiki wifuzaga kuyobora u Bufaransa wakatiwe gufungwa yakoresheje imvugo iremereye anenga ubutegetsi

radiotv10by radiotv10
02/04/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Umunyapolitiki wifuzaga kuyobora u Bufaransa wakatiwe gufungwa yakoresheje imvugo iremereye anenga ubutegetsi
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyapolitiki Marine Le Pen uyobora ishyaka Rassemblement National ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Bufaransa, wanakunze kwiyamamariza kuba Perezida agatsindwa wanifuzaga kuzongera ubutaha ariko akaba yarakatiwe igihano kitabimwemerera, yanenze ubutegetsi, avuga ko ibi yakorewe ari n’igisasu kimbu cya politiki.

Marine Le Pen kandi yagaragaje ko atiteguye gushyira ubuyobozi bw’ishyaka ayobora mu maboko y’umwungirije, nyuma yuko we akatiwe n’urukiko imyaka ibiri y’igifungo, n’imyaka itanu atemerwa kugira umwanya muri Leta.

Ni ibihano yakatiwe nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo kunyereza umutungo w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, ibintu byateje ihungabana rikomeye muri politiki y’uyu munyapolitiki uzwiho gukoresha imvugo zikarishye, kuko icyo cyemezo gishobora kumubuza kwiyamamaza mu matora ya Perezida ataha mu Bufaransa ateganyijwe mu 2027.

Mu kiganiro n’itangazamakuru i Paris, Marine Le Pen yagize ati “Ubu buryo Leta ikoresha bumeze nk’igisasu kirimbuzi cya politiki. Impamvu bari gufata ingamba nk’izi zikarishye ni uko bigaragara ko turi hafi gutsinda amatora.”

Yakomeje agira ati “Tuzajuririra icyemezo cy’Urukiko. Tuzaharanira uburenganzira bwacu mu mahoro no muri demokarasi, kimwe n’ubw’abaturage bangiriye icyizere.”

Nubwo ariko azafungirwa mu rugo iwe kugeza igihe imanza zose zizaburanishirizwa, Le Pen yahise yamburwa uburenganzira bwo  kwiyamamaza hatabayeho gutegereza ubujurire bwe.

Mu gihe byakomeza bityo, Jordan Bardella wari umwungurije ku buyobozi bw’ishyaka, ni we wahita amusimbura ku kwiyamamariza umwanya w’Umukuru w’Igihugu.

Marine Le Pen, umukobwa wa nyakwigendera Jean-Marie Le Pen, wari icyamamare muri banyapolitiki bo ku ruhande rw’abahezanguni, amaze kwiyamamariza kuyobora u Bufaransa inshuro ebyiri, zose akaba yaratsinzwe na perezida Emmanuel Macron, ndetse yari yatangaje ko amatora yo mu 2027 ari bwo bwa nyuma azaba agiye kwiyamamariza  kwicara ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu.

Shemsa UWIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five + 13 =

Previous Post

Umuhanzikazi Vestine yagaragaye mu isura nshya atigeze abonwaho mbere bitungura benshi

Next Post

Ikipe imwe mu Rwanda irishyuza 4.000.000Frw ikeka ko yakagombye kuba yarinjije

Related Posts

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

by radiotv10
29/01/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran yatangaje ko ingabo z’igihugu ziteguye kwihutira gusubiza mu buryo bukomeye igitero icyo ari cyo cyose...

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

by radiotv10
29/01/2026
0

Yagaragaje impamvu muzi y’ibibazo byazonze DRC ihabanye n’ihora ivugwa n’ubutegetsi Umunyapolitiki Matata Ponyo Mapon wabaye mu nzego zo hejuru muri...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri Kivu ya Ruguru bwashyizweho n’Ihuriro AFC/M23, bwatanze ubufasha ku bagizweho ingaruka n’inkongi y’umuriro yabereye mu gace...

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

by radiotv10
29/01/2026
0

Matata Ponyo Mapon, a politician who held top positions in the Democratic Republic of Congo (DRC), including Prime Minister, said,...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

Eng.-AFC/M23 Provided Aid Warmly Welcomed by Victims of the Recent Fire

by radiotv10
29/01/2026
0

The Local Authorities of the North Kivu, appointed by the AFC/M23 coalition, provided assistance to people that were affected by...

IZIHERUKA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge
MU RWANDA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

29/01/2026
Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

29/01/2026
Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ikipe imwe mu Rwanda irishyuza 4.000.000Frw ikeka ko yakagombye kuba yarinjije

Ikipe imwe mu Rwanda irishyuza 4.000.000Frw ikeka ko yakagombye kuba yarinjije

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.