Umunyapolitiki Marine Le Pen uyobora ishyaka Rassemblement National ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Bufaransa, wanakunze kwiyamamariza kuba Perezida agatsindwa wanifuzaga kuzongera ubutaha ariko akaba yarakatiwe igihano kitabimwemerera, yanenze ubutegetsi, avuga ko ibi yakorewe ari n’igisasu kimbu cya politiki.
Marine Le Pen kandi yagaragaje ko atiteguye gushyira ubuyobozi bw’ishyaka ayobora mu maboko y’umwungirije, nyuma yuko we akatiwe n’urukiko imyaka ibiri y’igifungo, n’imyaka itanu atemerwa kugira umwanya muri Leta.
Ni ibihano yakatiwe nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo kunyereza umutungo w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, ibintu byateje ihungabana rikomeye muri politiki y’uyu munyapolitiki uzwiho gukoresha imvugo zikarishye, kuko icyo cyemezo gishobora kumubuza kwiyamamaza mu matora ya Perezida ataha mu Bufaransa ateganyijwe mu 2027.
Mu kiganiro n’itangazamakuru i Paris, Marine Le Pen yagize ati “Ubu buryo Leta ikoresha bumeze nk’igisasu kirimbuzi cya politiki. Impamvu bari gufata ingamba nk’izi zikarishye ni uko bigaragara ko turi hafi gutsinda amatora.”
Yakomeje agira ati “Tuzajuririra icyemezo cy’Urukiko. Tuzaharanira uburenganzira bwacu mu mahoro no muri demokarasi, kimwe n’ubw’abaturage bangiriye icyizere.”
Nubwo ariko azafungirwa mu rugo iwe kugeza igihe imanza zose zizaburanishirizwa, Le Pen yahise yamburwa uburenganzira bwo kwiyamamaza hatabayeho gutegereza ubujurire bwe.
Mu gihe byakomeza bityo, Jordan Bardella wari umwungurije ku buyobozi bw’ishyaka, ni we wahita amusimbura ku kwiyamamariza umwanya w’Umukuru w’Igihugu.
Marine Le Pen, umukobwa wa nyakwigendera Jean-Marie Le Pen, wari icyamamare muri banyapolitiki bo ku ruhande rw’abahezanguni, amaze kwiyamamariza kuyobora u Bufaransa inshuro ebyiri, zose akaba yaratsinzwe na perezida Emmanuel Macron, ndetse yari yatangaje ko amatora yo mu 2027 ari bwo bwa nyuma azaba agiye kwiyamamariza kwicara ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu.
Shemsa UWIMANA
RADIOTV10