Umunyapolitiki Vital Kamerhe akaba na Perezida w’Ishyaka UNC, yavuze ko umuti w’ibibazo by’umutekano biri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, wava mu biganiro iki Gihugu cyagirana n’u Rwanda na Uganda.
Byatangajwe n’Umuyobozi ushinzwe itumanaho muri UNC akaba n’umuvugizi wa Kamerhe, Michel Moto mu itangazo yashyize hanze rigaruka kuri gahunda y’uyu munyapolitiki avuga ko igamije gutanga umusanzu mu gutuma uburasirazuba bwa Congo busohoka mu bibazo by’umutekano mucye byabaye akarande.
Yatangaje ko Vital Kamerhe abona igikenewe cy’ibanze ari ibiganiro byahuza Ibihugu birebwa na biriya bibazo ari byo, Congo, u Rwanda na Uganda.
Itangazo ry’umuyobozi ushinzwe itumanaho mu ishyaka UNC, Michel Moto rigaragaza ibyifuzo bya Vital Kamerhe, rivuga ko icyatuma umutwe wa M23 udakomeza kuba ikibazo ari uko habaho ibyo biganiro byo gutuma Ibihugu by’ibituranyi bya Congo, bitayivogera ahubwo bikabana mu mahoro.
Yavuze kandi ko imiryango yo mu karere na yo ikwiye guhuza imbaraga mu gushaka umuti wa biriya bibazo kuko kugira ngo amahoro aboneke mu karere bisaba ko Ibihugu byose bibana mu mahoro kandi bikubaha ubusugire bw’ibituranyi byabyo.
Yanagarutse kandi ku cyifuzo cy’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres ndetse n’inama iherutse guhuza Abakuru b’Ibihigu bitatu; u Bufaransa, u Rwanda na Congo byabaye ubwo habaga inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye.
Uyu muvugizi wa UNC, yanagaragaje ko Vital Kamerhe anashima ibyatangajwe n’u Bushinwa bwasabye umutwe wa M23 gushyira intwaro hasi no kuyoboka inzira y’ibiganiro, ndetse ko ari na byo byifuzwa na Vital Kamerhe.
Ati “Perezida wa UNC arasaba ko habaho inzira n’uburyo bufatika byo kugarura amahoro arambye.”
Uyu muvugizi kandi yakomeje avuga ko mu rugendo rwiswe ‘TOURNÉE AMANI’ Vital Kamerhe aherutse kugirira mu bice binyuranye, yaganiriye n’abaturage ku ngingo zinyuranye zirebana n’imibereho na politiki n’ubukungu mu Ntara yasuye.
Yavuze ko Vital Kamerhe yasabye abayobozi bo mu nzego z’ibanze gutega amatwi abaturage bayoboye ndetse no gukorana bya hafi n’abanyamadini.
RADIOTV10