Saturday, December 6, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umunyapolitiki yavuze ko Congo iganiriye n’u Rwanda na Uganda yasohoka mu bibazo

radiotv10by radiotv10
07/10/2022
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Umunyapolitiki yavuze ko Congo iganiriye n’u Rwanda na Uganda yasohoka mu bibazo
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyapolitiki Vital Kamerhe akaba na Perezida w’Ishyaka UNC, yavuze ko umuti w’ibibazo by’umutekano biri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, wava mu biganiro iki Gihugu cyagirana n’u Rwanda na Uganda.

Byatangajwe n’Umuyobozi ushinzwe itumanaho muri UNC akaba n’umuvugizi wa Kamerhe, Michel Moto mu itangazo yashyize hanze rigaruka kuri gahunda y’uyu munyapolitiki avuga ko igamije gutanga umusanzu mu gutuma uburasirazuba bwa Congo busohoka mu bibazo by’umutekano mucye byabaye akarande.

Yatangaje ko Vital Kamerhe abona igikenewe cy’ibanze ari ibiganiro byahuza Ibihugu birebwa na biriya bibazo ari byo, Congo, u Rwanda na Uganda.

Itangazo ry’umuyobozi ushinzwe itumanaho mu ishyaka UNC, Michel Moto rigaragaza ibyifuzo bya Vital Kamerhe, rivuga ko icyatuma umutwe wa M23 udakomeza kuba ikibazo ari uko habaho ibyo biganiro byo gutuma Ibihugu by’ibituranyi bya Congo, bitayivogera ahubwo bikabana mu mahoro.

Yavuze kandi ko imiryango yo mu karere na yo ikwiye guhuza imbaraga mu gushaka umuti wa biriya bibazo kuko kugira ngo amahoro aboneke mu karere bisaba ko Ibihugu byose bibana mu mahoro kandi bikubaha ubusugire bw’ibituranyi byabyo.

Yanagarutse kandi ku cyifuzo cy’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres ndetse n’inama iherutse guhuza Abakuru b’Ibihigu bitatu; u Bufaransa, u Rwanda na Congo byabaye ubwo habaga inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye.

Uyu muvugizi wa UNC, yanagaragaje ko Vital Kamerhe anashima ibyatangajwe n’u Bushinwa bwasabye umutwe wa M23 gushyira intwaro hasi no kuyoboka inzira y’ibiganiro, ndetse ko ari na byo byifuzwa na Vital Kamerhe.

Ati “Perezida wa UNC arasaba ko habaho inzira n’uburyo bufatika byo kugarura amahoro arambye.”

Uyu muvugizi kandi yakomeje avuga ko mu rugendo rwiswe ‘TOURNÉE AMANI’ Vital Kamerhe aherutse kugirira mu bice binyuranye, yaganiriye n’abaturage ku ngingo zinyuranye zirebana n’imibereho na politiki n’ubukungu mu Ntara yasuye.

Yavuze ko Vital Kamerhe yasabye abayobozi bo mu nzego z’ibanze gutega amatwi abaturage bayoboye ndetse no gukorana bya hafi n’abanyamadini.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nine − eight =

Previous Post

Perezida Kagame yahagaritse umuyobozi wungirije wa RDB kubera ibidakwiye yakomeje kugaragaza

Next Post

Rwatubyaye ashyize ukuri hanze ku byavuzwe ko yakoze ubukwe

Related Posts

Amafoto ukwiye kureba yaranze umunsi w’isinywa ry’amasezerano y’amateka y’u Rwanda na DRCongo

Amafoto ukwiye kureba yaranze umunsi w’isinywa ry’amasezerano y’amateka y’u Rwanda na DRCongo

by radiotv10
05/12/2025
0

I Washington D.C. muri Leta Zunze Ubumwe za America, ahari hahanzwe amaso n’Isi yose, haraye habereye umuhango wo gusinya amasezerano...

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahozi mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahozi mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

by radiotv10
05/12/2025
0

Impinduka mu buyobozi bw’umujyi wa Kigali hari abo zahiriye abandi ntizabahira , Hashize imyaka itanu manda ya mbere irangiye kuva...

Abasirikarekazi b’u Rwanda beretse abagore bo muri Sudani y’Epfo uko bakwirwanaho igihe hari ubahohoteye

Abasirikarekazi b’u Rwanda beretse abagore bo muri Sudani y’Epfo uko bakwirwanaho igihe hari ubahohoteye

by radiotv10
05/12/2025
0

Abagore bo mu Ngabo z’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo, bagaragarije abagore n’abakobwa bo muri iki Gihugu...

Imirwano muri Congo ikomeje guca ibintu, Abanyekongo benshi bari gukiza amagara bahungira mu Rwanda

Imirwano muri Congo ikomeje guca ibintu, Abanyekongo benshi bari gukiza amagara bahungira mu Rwanda

by radiotv10
05/12/2025
0

Abanyekongo biganjemo abagore n’abana bakomeje guhungira mu Rwanda nyuma yuko imirwano ikomeje gukara mu bice bimwe mu byo muri Kivu...

Iby’ingenzi wamenya ku yandi masezerano yasinywe hagati y’u Rwanda na Congo

Iby’ingenzi wamenya ku yandi masezerano yasinywe hagati y’u Rwanda na Congo

by radiotv10
05/12/2025
0

Guverinoma y’u Rwanda n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zasinye amasezerano y’inyongera mu bijyanye n’ubukungu, arimo ajyanye n’imikoranire mu bijyanye...

IZIHERUKA

Umukinnyi wa Filimi wamamayeho ubugome budasanzwe ku Isi uzwi nka Tagawa yitabye Imana
IMYIDAGADURO

Umukinnyi wa Filimi wamamayeho ubugome budasanzwe ku Isi uzwi nka Tagawa yitabye Imana

by radiotv10
05/12/2025
0

Amafoto ukwiye kureba yaranze umunsi w’isinywa ry’amasezerano y’amateka y’u Rwanda na DRCongo

Amafoto ukwiye kureba yaranze umunsi w’isinywa ry’amasezerano y’amateka y’u Rwanda na DRCongo

05/12/2025
Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahozi mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahozi mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

05/12/2025
Ubutumwa buteye urujijo bw’agahinda n’amarira bwa Yampano nyuma y’ibyamubayeho

Ubutumwa buteye urujijo bw’agahinda n’amarira bwa Yampano nyuma y’ibyamubayeho

05/12/2025
Abasirikarekazi b’u Rwanda beretse abagore bo muri Sudani y’Epfo uko bakwirwanaho igihe hari ubahohoteye

Abasirikarekazi b’u Rwanda beretse abagore bo muri Sudani y’Epfo uko bakwirwanaho igihe hari ubahohoteye

05/12/2025
Imirwano muri Congo ikomeje guca ibintu, Abanyekongo benshi bari gukiza amagara bahungira mu Rwanda

Imirwano muri Congo ikomeje guca ibintu, Abanyekongo benshi bari gukiza amagara bahungira mu Rwanda

05/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Rwatubyaye ashyize ukuri hanze ku byavuzwe ko yakoze ubukwe

Rwatubyaye ashyize ukuri hanze ku byavuzwe ko yakoze ubukwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umukinnyi wa Filimi wamamayeho ubugome budasanzwe ku Isi uzwi nka Tagawa yitabye Imana

Amafoto ukwiye kureba yaranze umunsi w’isinywa ry’amasezerano y’amateka y’u Rwanda na DRCongo

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahozi mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.