Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umunyarwanda uburanishirizwa mu Bubiligi hagaragajwe ibyamuranze muri Jenoside nka gihamya y’ibyo ashinjwa

radiotv10by radiotv10
29/05/2024
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Umunyarwanda uburanishirizwa mu Bubiligi hagaragajwe ibyamuranze muri Jenoside nka gihamya y’ibyo ashinjwa
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma y’ukwezi hatangiye kumvwa abatangabuhamya mu Rukiko rwa Rubanda mu Bubiligi mu rubanza ruregwamo Nkunduwimye Emmanuel alias Bomboko ushinjwa uruhare muri Jenoside, Ubushinjacyaha bwihariye iburanisha busobanura imikorere y’ibyaha bishinjwa uyu Munyarwanda.

Ni iburanisha ryabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Gicurasi 2024, aho Ubushinjacyaha bwihariye iburanisha bagaruka ku byaha Bomboko ashinjwa hagendewe ku buhamya bwatanzwe n’abatangabuhamya.

Nkunduwimye arashinjwa ibyaha bya jenoside, iby’intambara no gufata ku ngufu, yakoze mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ubushinjacyaha buvuga ko hari yakoze wenyine ndetse n’ibyo yakoze afatanyije n’abandi, ndetse arashinjwa icyaha cyo gufata ku ngufu yakoreye umutangabuhamya wakimushinje mu rukiko ubwe nyuma akamukomeretsa agamije kumwica.

Umushinjacyaha Arnaud D’Oultremont yavuze ko Nkunduwimye yakunze kugaragara mu bihe bya Jenoside afite intwaro ndetse yambaye impuzankano za gisirikare kandi yari umusivile.

Ubushinjacyaha bukavuga ibyo bisobanuye ko yari yiteguye kwica Abatutsi, bukabishingira ku kuba indege y’uwari Perezida Habyarimana Juvenal ikimara guhanurwa hatanzwe itegeko ko abantu baguma mu ngo zabi, Interahamwe zitangira ibikorwa byo guhiga no kwica Abatutsi.

Ubushinjacyaha buvuga ko uyu mugabo yari umwe mu bakomeye mu Nterahamwe bikanashimangirwa n’ubushuti yari afitanye n’uwari Perezida wazo Robert Kajuga, Visi Perezida Georges Rutaganda ndetse na Zouzou wari Interahamwe ikomeye.

Umushinjacyaha avuga ko hari inama z’interahamwe zaberaga mu igaraje Bomboko yari afitemo imiganane muri AMGAR ndetse hari za bariyeri zari zaramwitiriwe.

Ikindi cyagarutsweho mu iburanisha ryo kuri uyu wa Kabiri, ni ugushaka gucecekesha abatangabuhamya aho, aho Ubushinjacyaha buvuga ko hari abo umuvandimwe wa Bomboko yemereye amafaranga ngo bamushinjure ariko ntayabahe.

Ubushinjacyaha bwavuze ko hari n’aho yasabaga amafaranga Abatutsi ngo abahungishe, ibyo byose bukabishingira ku bamushinja ibyo byaha.

Ni urubanza rwatangiye tariki 08 Mata 2024 ndetse biteganyijwe ko iburanisha rikomeza kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Gicurasi 2024.

Denyse MBABAZI MPAMBARA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fifteen − 11 =

Previous Post

U Rwanda rwagaragaje ikihishe inyuma y’ibikorwa byadutse birwibasira binyuzwa mu itangazamakuru

Next Post

Umuyobozi wo hejuru yishyurije umuturage 200.000Frw amaze imyaka 4 yarambuwe na rwiyemezamirimo arayatahana

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Umuyobozi wo hejuru yishyurije umuturage 200.000Frw amaze imyaka 4 yarambuwe na rwiyemezamirimo arayatahana

Umuyobozi wo hejuru yishyurije umuturage 200.000Frw amaze imyaka 4 yarambuwe na rwiyemezamirimo arayatahana

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.