Nyuma y’ukwezi hatangiye kumvwa abatangabuhamya mu Rukiko rwa Rubanda mu Bubiligi mu rubanza ruregwamo Nkunduwimye Emmanuel alias Bomboko ushinjwa uruhare muri Jenoside, Ubushinjacyaha bwihariye iburanisha busobanura imikorere y’ibyaha bishinjwa uyu Munyarwanda.
Ni iburanisha ryabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Gicurasi 2024, aho Ubushinjacyaha bwihariye iburanisha bagaruka ku byaha Bomboko ashinjwa hagendewe ku buhamya bwatanzwe n’abatangabuhamya.
Nkunduwimye arashinjwa ibyaha bya jenoside, iby’intambara no gufata ku ngufu, yakoze mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ubushinjacyaha buvuga ko hari yakoze wenyine ndetse n’ibyo yakoze afatanyije n’abandi, ndetse arashinjwa icyaha cyo gufata ku ngufu yakoreye umutangabuhamya wakimushinje mu rukiko ubwe nyuma akamukomeretsa agamije kumwica.
Umushinjacyaha Arnaud D’Oultremont yavuze ko Nkunduwimye yakunze kugaragara mu bihe bya Jenoside afite intwaro ndetse yambaye impuzankano za gisirikare kandi yari umusivile.
Ubushinjacyaha bukavuga ibyo bisobanuye ko yari yiteguye kwica Abatutsi, bukabishingira ku kuba indege y’uwari Perezida Habyarimana Juvenal ikimara guhanurwa hatanzwe itegeko ko abantu baguma mu ngo zabi, Interahamwe zitangira ibikorwa byo guhiga no kwica Abatutsi.
Ubushinjacyaha buvuga ko uyu mugabo yari umwe mu bakomeye mu Nterahamwe bikanashimangirwa n’ubushuti yari afitanye n’uwari Perezida wazo Robert Kajuga, Visi Perezida Georges Rutaganda ndetse na Zouzou wari Interahamwe ikomeye.
Umushinjacyaha avuga ko hari inama z’interahamwe zaberaga mu igaraje Bomboko yari afitemo imiganane muri AMGAR ndetse hari za bariyeri zari zaramwitiriwe.
Ikindi cyagarutsweho mu iburanisha ryo kuri uyu wa Kabiri, ni ugushaka gucecekesha abatangabuhamya aho, aho Ubushinjacyaha buvuga ko hari abo umuvandimwe wa Bomboko yemereye amafaranga ngo bamushinjure ariko ntayabahe.
Ubushinjacyaha bwavuze ko hari n’aho yasabaga amafaranga Abatutsi ngo abahungishe, ibyo byose bukabishingira ku bamushinja ibyo byaha.
Ni urubanza rwatangiye tariki 08 Mata 2024 ndetse biteganyijwe ko iburanisha rikomeza kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Gicurasi 2024.
Denyse MBABAZI MPAMBARA
RADIOTV10