Sunday, January 25, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Umunyarwanda wamamaye ku mbuga nkoranyambaga wirukanywe muri America bwa mbere arigaragaje

radiotv10by radiotv10
02/05/2024
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO
0
Umunyarwanda wamamaye ku mbuga nkoranyambaga wirukanywe muri America bwa mbere arigaragaje
Share on FacebookShare on Twitter

Eric Semuhungu wamamaye ku mbuga nkoranyambaga, wari umaze umwaka atagaragara, nyuma yo kugera mu Rwanda yirukanywe muri Leta Zunze Ubumwe za America, yagize icyo avuga.

Uyu musore wakunze kugaragara ku mbuga nkoranyambaga mu mibyinire itaravugwagaho rumwe ndetse n’ibiganiro yatangagaho na byo byazamuraga impaka, yageze mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu, aho bivugwa ko yirukanywe muri Leta Zunze Ubumwe za America yari amaze igihe atuye.

Muri Nyakanga 2023, Ikinyamakuru Review Journal cyo muri Leta Zunze Ubumwe za America, cyatangaje ko uyu musore ukomoka mu Rwanda yari akurikiranyweho icyaha cyo gusindisha no gufata ku ngufu uwo bivugwa ko bahuje igitsina.

Eric Semuhungu yari yafatiwe mu majyaruguru ya Las Vegas aho yari asanzwe atuye, byavugwaga ko hari urujijo rw’aho agomba kuzoherezwa, kuko yari yagiye muri Leta Zunze Ubumwe za America akoresheje ibyangombwa byo muri Afurika y’Epfo.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 01 Gicurasi 2024, hamenyekanye amakuru ko uyu musore w’Umunyarwanda yamaze kugera mu Rwanda, nyuma yo kwirukanwa muri Leta Zunze Ubumwe za America.

Ni amakuru yari yagizwe ibanga, ariko uyu musore waherukaga gushyira amafoto ku rubuga nkoranyambaga rwa Instagram mu byumweru 52 bishize, ubwe yongeye gushyiraho amashusho agaragaza ko yageze mu Rwanda.

Muri aya mashusho, Eric Semuhungu agaragara ari muri Hoteli yagiye gucumbikamo, avuga ko yari akumbuye abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga, ndetse abizeza ko ameze neza.

Yagize ati “Mu rugo heza, ndabakumbuye mwese, kandi ndabakunda, ndishimye kuba nagarutse mu rugo, nari nkumbuye mu rugo kabisa.”

Uyu musore yizeje abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ko azabaganiriza akababwira amakuru ye, ati “Erega ndi Umunyarwanda kandi baca umugani mu Kinyarwanda ngo ‘amazi arashyuha ariko ntiyibagirwa iwabo wa mbeho’.”

Eric Semuhungu wakunze kwiyemerera ko ari umwe mu baryamana n’abo bahuje igitsina, yigeze gusezerana n’umugabo mugenzi we w’Umunyamerika bari barahuriye muri Afurika y’Epfo, aza kwitaba Imana.

Eric Semuhungu ubwo yari akiri muri Leta Zunze Ubumwe za America
Eric Semuhungu akimara kugera mu Rwanda aha yari muri hoteli

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty − ten =

Previous Post

Nigeria: Umunsi w’Abakozi wasize bamwe mu bakorera Leta bamwenyura

Next Post

Rusizi: Iby’ivuriro ryatwaye Miliyoni 15Frw bikomeje kuba agatereranzamba

Related Posts

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

by radiotv10
24/01/2026
0

Abanyamakuru bazwi mu Rwanda, Aissa Cyiza, Cyuzuzo Jeanne d’Arc, Michèle Iradukunda uzwi nka Michou, na Mucyo Christella, bazwi mu kiganiro...

Bruce Melodie nyuma y’amasaha macye yerecyeje muri Kenya yahise atangira gukora icyamujyanye

Bruce Melodie nyuma y’amasaha macye yerecyeje muri Kenya yahise atangira gukora icyamujyanye

by radiotv10
23/01/2026
0

Umuhanzi Bruce Melodie ukunze kwiyita ‘Munyakazi’, nyuma y’amasaha macye ahagurutse i Kigali akerecyeza i Nairobi muri Kenya mu bikorwa byo...

Why Hobbies Can Make You Happier (and Which Ones Are Trending)

Why Hobbies Can Make You Happier (and Which Ones Are Trending)

by radiotv10
23/01/2026
0

Life can be stressful. School, work, social life, and responsibilities can make anyone feel tired or overwhelmed. One simple way...

Did you know that hugging can help heal sadness? Here are the benefits of hugging

Did you know that hugging can help heal sadness? Here are the benefits of hugging

by radiotv10
22/01/2026
0

There are moments when someone feels sad, lonely, or stressed, and words are not enough to make them feel better....

Ibyamenyekanye ku cyatumye umuhanzi The Ben asiba ubutumwa bwateje urujijo

Ibyamenyekanye ku cyatumye umuhanzi The Ben asiba ubutumwa bwateje urujijo

by radiotv10
20/01/2026
0

Umuhanzi The Ben wari watangaje ko amakuru yari yatangajwe na mugenzi we Bruce Melodie ko bafite ibitaramo bizazazenguka Igihugu ari...

IZIHERUKA

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye
IMIBEREHO MYIZA

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye

by radiotv10
24/01/2026
0

Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

24/01/2026
Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

24/01/2026
Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

24/01/2026
Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

24/01/2026
Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

23/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Rusizi: Iby’ivuriro ryatwaye Miliyoni 15Frw bikomeje kuba agatereranzamba

Rusizi: Iby’ivuriro ryatwaye Miliyoni 15Frw bikomeje kuba agatereranzamba

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.