Umugabo w’imyaka 41 y’amavuko wo mu Murenge wa Rusarabuye mu Karere ka Burera wari umaze imyaka 25 acikirije ishuri, akaba yararisubiyemo akabanza no kwigana n’umuhungu we, avuga ko ubu amaze kumenyera atakita ku magambo y’abamutwama, ndetse akaba yaratangije kudidibuza icyongereza.
Gildas Niyitegeka wiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye mu Rwunge rw’Amashuri (GS) rwa Ndago, asanzwe ari umubyeyi w’abana batandatu, barimo uwo biganye mu mwaka wa mbere ubwo uyu mugabo yasubiraga mu ishuri mu ntangiro z’uyu mwaka.
Umwaka wa mbere w’amashuri yawitwayemo neza, abona amanota amwimura, ubu ariga mu wa kabiri, ndetse n’icyongereza arakididibuza adategwa.
Gusa ngo ubwo yagarukaga ku ishuri, hari benshi bamuciye intege, bamubwira ko umuntu ufite imyaka nk’iye adakwiye kujya kwigana n’abana abyaye, ariko kuri we nta pfunwe byamuteye kuko yagiye azi icyo ashaka.
Ati “Nta pfunwe byanteye kuko ari umugambi natekereje mfatanyije n’urugo, abandi baturage bamfashe nk’umusatsi, na n’iyi saaha bamwe ntibarabyumva neza, ariko njyewe ikindimo ni icyo nakurikiye nititaye ku magambo yo hanze.”
Umuhungu wa Gildas witwa Niyiringirwa Valentin wabanje kwigana n’umubyeyi we ubwo yasubiraga mu ishuri, avuga ko amagambo y’urucantege yabaye menshi, ndetse bikamugiraho ingaruka ku myigire ye.
Ati “Baransererezaga bati ‘ubwo ugiye kwigana na papa wawe?’, bakavuga ibintu byinshi cyane, nanjye nkumva biri kunca intege, noneho niga nabi, mba ndasibiye.”
Niyiringirwa avuga ko ubu isoni zashize, ndetse ubu iyo bageze mu rugo, bafashanya gusubiramo amasomo nk’abiga ku kigo kimwe, ku buryo uko umubyeyi we amufasha, yizeye ko ubu azimuka agakomeza kumukurikira mu myaka y’amashuri.
RADIOTV10