Umunyarwanda Musangabatware Clement unahagarariye u Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA), yatorewe kuyobora Ibiro by’iyi Nteko bishinzwe kurwanya Ruswa.
Ni amatora yabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Ukwakira 2025, yasize Hon. Clement Musangabatware atorewe kuba Perezida w’Iri Huriro rya EALA rishinzwe Kurwanya Ruswa.
Musangabatware Clement si mushya mu kurwanya ruswa, kuko yanabaye Umuvunyi Wungirije ushinzwe gukumira no Kurwanya ruswa mu Rwanda mbere yuko atorerwa kujya guhagararira u Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.
Uyu Munyapolitiki kandi azwi no mu mwuga w’Itangazamakuru, aho yanakoze kuri RADIOTV10, aho yakoraga ikiganiro ‘Isangano’ cyatambukaga kuri TV10 mbere yuko ajya muri EALA.
Kuri uyu mwanya wa Perezida wa ririya Huriro (EAPNAC) (East African Parliamentary Network Against Corruption), azaba yungirijwe n’Umunyakenya Hon. Kurgat Zipporah Jesang Kering wo muri Kenya, mu gihe mu bandi bari mu buyobozi bw’iri Huriro, barimo Umunya-Uganda Hon. Babirye Veronica Kadogo, naho ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru, hakaba hariho Umunya-Sudani y’Epfo, Hon Dr. Jago Woda Jeremiah Odok.
Nanone kandi iri Huriro rizaba rigizwe n’abandi Badepite, ari bo Hon. Dr. Salema Gladness wo muri Tanzania, Hon. Mugyenyi Mary Rutamwebwa wo muri Uganda, Hon. Kalonzo Kennedy Musyoka wo muri Kenya, Hon. Dr. Amb. Harebamungu Mathias na we wo mu Rwanda.
Hari kandi Hon. Nkurunziza Olivier uhagarariye u Burundi muri EALA, Hon. Ngate Mangu Francois wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, na Hon. Ayason Mukulia Kennedy wo muri Sudani y’Epfo.

RADIOTV10