Sunday, January 25, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umunyarwandakazi uyobora RwandAir yanditse amateka ku Isi

radiotv10by radiotv10
05/06/2023
in MU RWANDA, UBUKUNGU
0
Umunyarwandakazi uyobora RwandAir yanditse amateka ku Isi
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyarwandakazi Yvonne Manzi Makolo usanzwe ari Umuyobozi wa Sosiyete y’u Rwanda y’ingedo z’Indege (RwandAir) yatangiye inshingano ze nk’Umuyobozi Mukuru w’Inama y’Ubutegetsi y’Ishyirahamwe Mpuzamamahanga ry’ingendo zo mu Kirere (IATA) ahita aba n’umugore wa mbere ugize izi nshingano zimaze kunyuramo abantu 80.

Nk’uko tubikesha ubuyobozi bw’Iri shyirahamwe IATA (International Air Transport Association), Yvonne Makolo yatangiye izi nshingano kuri uyu wa Mbere, aho agiye kuba Umuyobozi Mukuru wa ba Guverineri b’Inama yaryo mu gihe cy’umwaka.

Ni umwanzuro wafatiwe mu Nteko Rusange ngarukamwaka ya IATA ya 79 yabereye muri Türkiye kuri uyu wa 05 Kamena 2023.

Makolo agiye kuri uyu mwanya w’Umuyobozi Mukuru w’Inama Nkuru ya ba Guverinero ba IATA, ari uwa 81, akaba ari na we mugore wa mbere ufashe izi nshingano, nk’uko byatangajwe n’iri shyirahamwe ku rubuga rwaryo.

Yanakoze mu Nama nkuru ya Guverineri b’iri shyirahamwe kuva mu kwezi k’Ugushyingo 2020. Kuri izi nshingano nshya, asimbuye Umuyobozi mukuru w’Inama nkuru ya Pegasus Airlines Mehmet Tevfik Nane, na we uzakomeza kuba umwe muri ba Guverineri bagize Inama Nkuru y’iri shyirahamwe rya IATA.

Yvonne Manzi Makolo wishimiye gutangira izi nshingano, yavuze ko iri Shyirahamwe agiye kuyobora rigira uruhare mu bikorwa byose by’ingendo z’ikirere, yaba mu bikorwa byoroheje ndetse n’ibyo ku rwego rwo hejuru, ndetse no mu bice byose by’Isi.

Ati “Kuyobora Sosiyete y’indege isanzwe muri Afurika, birampa umwihariko mu gushakira umuti ibibazo bihuriweho bicyugarije urwego rw’ubwikorezo bw’indege.”

Yavuze ko mu bibazo by’ibanze agiye kwibandaho, harimo gahunda yo kugabanya ibyuka bihumanya ikirere izwi nka decarbonisation, ndetse no kurushaho kuzamura umutekano mu ndege no gutuma urwego rw’ingendo zo mu kirere rurushaho kugera ku rwego rugezweho, no kuzamura ibikorwa remezo.

Ati “Nishimiye by’umwihariko gufata izi nshingano mu gihe IATA iri gutangiza gahunda ya ‘Focus Africa’ igamije guhuriza hamwe abafaranyabikorwa b’Umugabane, bityo dushyize hamwe tukarushaho kuzamura uruhare rw’ubwikorezi bwo mu kirere mu guteza imbere imibereho n’ubukungu bya Afurika.”

Yovonne Manzi Makolo yatangiye imirimo mu bwikorezi bw’Indege kuva muri 2017, aho muri uwo mwaka yagizwe Umuyobozi Mukuru Wungirije ushinzwe imikoranire, akaza kugirwa Umuyobozi Mukuru muri Mata 2018.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

9 − four =

Previous Post

U Rwanda rwongeye kugaragaza ubushake ntashidikanywaho ko rwifuriza DRCongo ibyiza

Next Post

Kizigenza wa Gospel Nyarwanda uyu munsi ntarara ku butaka bw’u Rwanda

Related Posts

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye

by radiotv10
24/01/2026
0

Abaturage bo mu Murenge wa Save, mu Karere ka Gisagara, baravuga ko bahuye n’ikibazo gikomeye mu buhinzi nyuma yuko urubura...

Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

by radiotv10
24/01/2026
0

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare-NISR, igaragaza ko mu gihembwe cya kane cya 2025, ubushomeri mu rubyiruko bwagabanutseho 3% kuko bwageze kuri...

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

by radiotv10
24/01/2026
0

Bamwe mu bahinzi bo mu Murenge wa Kanama mu Karere ka Rubavu bavuga ko nubwo bashyiriweho nkunganire ya Leta ku...

Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

by radiotv10
24/01/2026
0

Umugabo n’umugore we bo mu Mujyi wa Kigali, bamaranye itanu babana, umwe afite ubwandu bwa Virusi itera SIDA undi atabufite,...

Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

by radiotv10
23/01/2026
0

Intumwa z’Umuryango w’Ingabo Zihora ziteguye Gutaba mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba (Eastern Africa Standby Force-EASF), zagiriye uruzinduko mu Rwanda rugamije...

IZIHERUKA

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye
IMIBEREHO MYIZA

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye

by radiotv10
24/01/2026
0

Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

24/01/2026
Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

24/01/2026
Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

24/01/2026
Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

24/01/2026
Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

23/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Kizigenza wa Gospel Nyarwanda uyu munsi ntarara ku butaka bw’u Rwanda

Kizigenza wa Gospel Nyarwanda uyu munsi ntarara ku butaka bw’u Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.